Wednesday, May 22, 2024
HomeAMAKURUBugesera:Umukino wa Karate wamugejeje kuri Masters-Isomo ku babyeyi

Bugesera:Umukino wa Karate wamugejeje kuri Masters-Isomo ku babyeyi

Ku nshuro ya kabiri ubwo ishuri Peace Karate Academy,ryigisha Karate abana bakiri bato riherereye mu Kagari ka Mbyo,umurenge wa Mayange,akarere ka Bugesera hatangagwa ibizamini byo kuzamura mu ntera abana bakina karate(Belt Grading test) hatangiwe ubutumwa bureba umubyeyi wese.

Bakoranye imbaraga bafite ubwoba baziko batsindwa

Ni ubutumwa bwatanzwe kuri uyu wa 9 Werurwe 2024,ubwo abana 16 bakoraga ibizamini bibazamura mu ntera.Aba bana bari mu kigero cyโ€™imyaka kuva ku myaka 4 kugeza ku myaka 17 y’amavuko.

Umukino wa Karate ni iki wafasha umuntu?

Uyu mukino abahanga muri wo ndetse n’abantu benshi bagiye bawukina hari ibintu bagaragaje ushobora gufasha cyangwa kumarira abawukina aribyo:

โญ๏ธKwirwanaho(self-defence)
โญ๏ธ Kwigirira ikizere(confidence)
โญ๏ธ Imibereho myiza(well-being)
โญ๏ธ Ubuzima buzira umuze(improve fitness)
โญ๏ธ Ikinyabupfura(Discipline)
โญ๏ธ Kunguka inshuti(make new friends)

Amoko ya Karate azwi cyane

Mu Buyapani, Shotokan-Ryu, Wado-Ryu, Goju-Ryu na Shito-Ryu niyo moko ane ya karate yibandwaho cyane.Shito-Ryu ni ubwoko busigasira tekinike hafi ya zose zโ€™umwimerere za Shuri-te. are the four main styles of Karate.

Mu Rwanda, Shotokan na Wado-Ryu niyo moko yโ€™uyu mukino azwi cyane uyu munsi.Shotokan ni ubwoko bwa Karate bwatangijwe mu 1936,bukaba bwarakuwe mu mikino njyarugamba itandukanye ya Gichin Funakoshi-ufatwa nkโ€™umubyeyi wa karate ivuguruye(yo mu gihe cyโ€™iterambere)-ndetse nโ€™umuhungu we Gigo Funakoshi.Ubwoko bwa Wado-Ryu bwatangijwe nโ€™undi mu maรฎtre wโ€™umuyapani witwa Hironori ลŒtsuka,mu 1939.

Karate mu mboni za Sensei Ndayambaje Onesphore

Ndayambaje Onesphore, ufite umukandara wโ€™umukara Dani ya 4, akaba ari nawe waje ahagarariye Federasiyo y’umukino wa Karate mu Rwanda(FERWAKA) avugako uyu mukino ari mwiza ko uwitoje ubikunze ufite ubushake ahantu hose wahakugeza.

Sensei Onesphore,avugako wamugejeje kuri byinshi cyane,amahirwe yose yagiye abona yose ayakesha Karate.

Ati: “Njye natangiye gukina umukino wa Karate mu mwaka wa 1999 nkiri muto, niga amashuri yisumbuye ndayarangiza ndetse njya no muri Kaminuza ndiga nsoza ikiciro cya kabiri mu cyahoze ari KIE,ariko nyuma Karate yatumye niga ikiciro cya gatatu cya Kaminuza(Masters) muri Kaminuza ikomeye mu gihugu cya Uganda aho nari nahawe buruse yo kwiga muri iyo Kaminuza bitewe na Karate.”

Avugako umukino wa Karate ahantu umuntu yifuza kugera hose wahamugeza.Aboneraho no gushishikariza ababyeyi muri rusange kumva ko abana babo kuba bakina uyu mu kino ari iby’agaciro ko hari byinshi ufasha abana babo.

Mu butumwa FERWAKA yageneye aba bana 16 n’abarezi n’ababyeyi babo ndetse na Sensei Munyengango Jean Marie Vianney watoje aba bana akaba ari nawe washinze ishuri rya Peace Karate Academy,ni uko Federasiyo ibazi kandi ibikorwa by’iri shuri Peace Karate Academy babishima bazahora bafatanya nabo mu guteza imbere aba bana bakiri bato muri uyu mukino.

Ababyeyi bafashe amafoto y’urwibutso n’abana babo
Byari byishimo abonye umukandara w’icyatsi(Green Belt)
Bitewe n’ubuhanga uyu mwana w’umukobwa afite yasimbutse umukandara wa orange yambara icyatsi
Ababyeyi baje gushyigikira abana babo ku ntera bagezeho

Utuye Bugesera iri shuri ryakwigisha Karate umwana wawe akaba icyamamare

 

 

Loading

Sam Kabera
Sam Kaberahttp://wwww.umurunga.com
๐Ÿ“žor Message me on 250 783618487 UBUREZI,UBUVUGIZI NIBWO DUSHYIRA IMBERE. Sam Kabera yatangiye itangazamakuru kuva mu mwaka wa 2015 mu binyamakuru birimo Nonaha.com,Hanga.rw n'ibindi bitandukanye birimo na Television.
RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

Recent Comments

Habyarimana Jean Marie vianney on Umwalimu Sacco bafite ibibazo uruhuri,umuti ni uwuhe?
Maria on Pillow
Maria on Potted Plant
Maria on Peaches
Maria on Serving Platter
Maria on Lavender
Ryan on Peaches
Stuart on Peaches
Dan on Potted Plant
Coen Jacobs on Classy Globe
Coen Jacobs on cup
Magnus on Soap
Cobus Bester on Serving Platter
Cobus Bester on Plant
Cobus Bester on Fashion cap
Andrew on Lavender
Cobus Bester on Soap
James Koster on Soap
James Koster on cup