Saturday, May 18, 2024
HomeAMAKURURwandaEQUIP abayimenye mbere barayivuga imyato,inzira izamura ireme ry’uburezi binyuze mu ikoranabuhanga

RwandaEQUIP abayimenye mbere barayivuga imyato,inzira izamura ireme ry’uburezi binyuze mu ikoranabuhanga

Porogaramu ya RwandaEQUIP ni gahunda ya Leta yatangijwe hagamijwe kuzamura ireme ry’uburezi,iyi gahunda ikaba yaratangijwe mu mwaka wa 2021,igatangirana n’ibigo by’amashuri 100 mu mashuri y’incuke n’abanza ariko kuri ubu ikaba iri gukorera mu bigo by’amashuri 761.Iyi gahunda igamije kwigisha abanyeshuri isomo ry’imibare n’Icyongereza hibandwa cyane ku nkingi enye:Gusoma,kubara,kumva no kwandika hifashishijwe ikoranabuhanga.

Bamwe mu barezi batangiranye n’iyi Porogaramu bavugako yabafashije mu kuzamura imitsindire y’abanyeshuri ndetse bikanazamura ubwitabire bw’abarezi n’ubw’abanyeshuri muri rusange.

Ibi ni ibyagarutsweho n’ubuyobozi n’abarezi bo kuri G.S Nyarugugu iherereye mu murenge wa Kanombe,akarere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali aho bavuga ko iyi gahunda nyuma y’igihe bamaze bakorana nayo babona byarazamuye imitsindire y’abanyeshuri mu myaka ibiri ishize,ugereranyije na mbere, bakifuza ko yanagezwa mu mashuri yose yo mu Rwanda.

Abarimu bavuga ko abanyeshuri batangiranye n’iyi gahunda bagaragaza itandukaniro rinini ugereranije n’abatarayigeramo n’abandi batatangiranye nayo, aha batanga urugero rw’abanyeshuri kuri ubu biga mu mashuri abanza mu mwaka wa kabiri,aho aba banyeshuri bigaragarira cyane mu mitsindire(Class performance) yabo ugereranyije na bakuru babo bari mu mwaka wa kane w’amashuri abanza.

KURADUSENGE Delphine,ni umurezi kuri GS Nyarugugu wigisha mu mwaka wa kabiri w’amashuri abanza avuga ko iyi Porogaramu ya RwandaEQUIP yazamuye imitsindire y’abanyeshuri, ibaha n’umwanya wo gukora baniremamo ikizere ndetse yanazamuye kuvuga Icyongereza mu ishuri ugereranyije na mbere.

Avugako kuri ubu bagihura n’imbogamizi y’umubare mu nini w’abanyeshuri mu ishuri(class size),ntibabashe kubakosora bose mu gihe gito baba bafite.

Ishimwe Honore,Umuyobozi wa
GS Nyarugugu agaragaza akamaro ka RwandaEQUIP mu mashuri

Ku ruhande rw’umuyobozi w’iri shuri rya GS Nyarugugu ISHIMWE Honore,avugako iyi Porogaramu ya RwandaEQUIP iha umwarimu umwanya wo gutegura isomo neza(mastering content),igatuma nk’umuyobozi w’ikigo n’umwarimu bubahiriza igihe amasaha y’isomo akubahirizwa. Avugako afata umwanya wo gukurikirana amasomo mu buryo budafata igihe kinini n’ubufata igihe kinini aho agenzura isomo ryose(short and long observation) bikamufasha kumenya aho abanyeshuri bahagaze umunsi ku munsi.

Ashimira RwandaEQUIP yanabafashije kumenya ibyiciro abanyeshuri barimo(levels) kuko wajyaga usanga umunyeshuri ashoje amashuri abanza atazi ibyo mu myaka yabanje.

Ubuyobozi bwa RwandaEQUIP mu mboni zabwo bo bavuga iki kuri iyi gahunda?

Clemance UMUHOZA, ni umukozi wa RwandaEQUIP ushinzwe gukurikirana uko gahunda ishyirwa mu bikorwa mu mashuri y’Umujyi wa Kigali n’Intara y’Iburasirazuba aganira na UMURUNGA yavuzeko iyi ari gahunda yaje ije gukemura ikibazo kijyanye n’ireme ry’uburezi (quality education),

Ati:”Impinduka zigaragara usanga umwarimu yigisha atavanga indimi,kuko isomo ryose riba riteguye neza harimo ibyo agomba kuvuga.” Avuga ko bamaze kugera ku rwego rwiza rwo kwigisha hifashishijwe ikoranabuhanga  aho byagabanyije amakayi menshi umwarimu yateguriragamo mbere.

Asoza avugako hakiri imbogamizi ku bushobozi buke bwa bamwe mu barimu mu mikoreshereze y’ikoranabuhanga,ibigo usanga bikigoranye kugezwaho murandasi(internet) kandi ariyo yifashishwa mu mitangirwe y’isomo akavuga ko nabyo bizakemuka vuba.

Uwajeneza Clemant, Umuyobozi wa RwandaEQUIP asobanura aho iyi gahunda igejeje ireme ry’uburezi mu Rwanda

UWAJENEZA Clemant

,Umuyobozi wa RwandaEQUIP avuga ko iyi gahunda yagiyeho mu kwihutisa ireme ry’uburezi,akavuga ko iyi gahunda imaze kugera mu turere twose tw’igihugu aho iri gukoreshwa n’abarimu basaga ibihumbi 18 mu gihugu hose,yibanda mu mashuri y’incuke n’abanza ya Leta.

Avuga ko iyi gahunda yaje ije gusubiza ibibazo by’ingenzi bitatu:Ese umwarimu aza mu ishuri buri munsi?,Ese abanyeshuri baza mu ishuri?,Igihe bari mu ishuri se babonye ibyo bagombaga kwiga?

Porogaramu ya RwandaEQUIP igaragaza ko yazamuye ubwitabire bw’abarimu bwazamutseho ku gipimo cya 15% kuri ubu bukaba bugeze ku gipimo cya 96% ugereranyije na mbere y’uko iza mu gihe abanyeshuri ubwitabire bwazamutse ku gipimo cya 9% ubu bukaba ari 89% ugereranyije na mbere.

RwandaEQUIP batangaza ko intego bari bihaye mu gihe cy’imyaka 5 babona igerwaho bakavuga ko ntakabuza ireme ry’uburezi riri mu nzira nziza igihe bazaba babashije kugera mu bigo byose byo mu Rwanda.

Abanyeshuri baba bashaka gusubiza 

Umunyeshuri wese akora imyitozo ahabwa aba yifitiye ikizere

Loading

Sam Kabera
Sam Kaberahttp://wwww.umurunga.com
📞or Message me on 250 783618487 UBUREZI,UBUVUGIZI NIBWO DUSHYIRA IMBERE. Sam Kabera yatangiye itangazamakuru kuva mu mwaka wa 2015 mu binyamakuru birimo Nonaha.com,Hanga.rw n'ibindi bitandukanye birimo na Television.
RELATED ARTICLES

4 COMMENTS

  1. Rwanda Equip yaziye igihe,kuko abarezi nibashyiramo imbaraga ireme ry’uburezi twifuza rizagerwaho.Ariko na none hara yari imbogamizi y’ibtabo by’abanyeshuri na Mwarimu n’izindi mfashanyigisho umwarimu adafitiye ubushobozi(charts,rulers,globes ,…n.k).Icyiyongeyeho hanonetse na ka Motivation(agahimbazamusyi ka Mwarimu#Bonus# gaturutse muri Equip byatera ishyaka abarezi yo gushyira mu ngiro impinduratwara mu burezi ya Rwanda Equip.
    By Man Fabius

  2. Rwanda Equip enabled learners to know the structures of questions and improved the level of understanding but for candidates; the national exams must be related to the courses set in tablets. Examples:compare the National examination of Math done in 2022 and the courses taught .I love Rwanda Equip .Wherever it corrects that short way it will be considered best.

  3. Hi,

    Another issue is what will happen to students who learn in a ‘RwandaEquip’ learning system in primary, but faces a remarkable shift at higher classes in secondary. Is there a plan to expand the project up to secondary classes or it is only for nursery and primary classes! Thanks!

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

Recent Comments

Habyarimana Jean Marie vianney on Umwalimu Sacco bafite ibibazo uruhuri,umuti ni uwuhe?
Maria on Pillow
Maria on Potted Plant
Maria on Peaches
Maria on Serving Platter
Maria on Lavender
Ryan on Peaches
Stuart on Peaches
Dan on Potted Plant
Coen Jacobs on Classy Globe
Coen Jacobs on cup
Magnus on Soap
Cobus Bester on Serving Platter
Cobus Bester on Plant
Cobus Bester on Fashion cap
Andrew on Lavender
Cobus Bester on Soap
James Koster on Soap
James Koster on cup