Wednesday, May 22, 2024
HomeAMAKURUMuhanga: Umunyeshuri wo mu mwaka wa gatanu w'amashuri abanza yarohamye muri Nyabarongo.

Muhanga: Umunyeshuri wo mu mwaka wa gatanu w’amashuri abanza yarohamye muri Nyabarongo.

Mu Karere ka Muhanga haravugwa inkuru y’incamugongo y’urupfu rw’umwana w’umuhungu warohamye mu mugezi wa Nyabarongo.

Urupfu rwa nyakwigendera KWIZERA Eric rwabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 13 Ukuboza 2023.

Amakuru aturuka mu baturage avugako ko uyu mwana ubusanzwe wigaga mu mwaka wa gatanu w’amashuri abanza ku Kigo cy’Amashuri Abanza cya MUSANGE ( EP MUSANGE), yajyaga ajya gutega amafi muri uyu mugezi wa Nyabarongo akaba ari nayo ntandaro y’urupfu rwe.

Uyu mwana yari atuye mu Mudugudu wa Kanyinya, Akagari ka Rwasare, Umurenge wa Mushishiro, Akarere ka Muhanga.

Amakuru UMURUNGA wamenye avuga ko nyakwigendera yari afite ikizamini gisoza igihembwe cya mbere cy’umwaka w’amashuri wa 2023-2024, aho yari kugikora nyuma ya Saa sita.

Uyu nyakwigendera yagiye agiye kureba amafi yari yateze maze arohama mu mugezi, abari hafi bagerageje kumurohora biba iby’ubusa bamuvanamo yamaze kwitaba Imana.

Umunyamakuru wa UMURUNGA yashatse kumenya icyo ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga buvuga kuri iyi nkuru, maze ahamagara Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Madamu KAYITARE Jacqueline ntiyitaba, amwandikira ubutumwa bugufi ariko kugeza ubwo yandikaga iyi nkuru hari hashize amasaha asaga atatu atarasubiza.

Hakunze kumvikana amakuru y’abantu benshi barohama muri Nyabarongo muri uyu Murenge wa Mushishiro, nk’aho mu kwezi kwa Nyakanga uyu mwaka abana bagera ku 10 bapfuye barohamye muri uru ruzi biturutse ku muntu wabambutsaga bamutwaje amategura.

Loading

RELATED ARTICLES

1 COMMENT

  1. Aruhukire mumahoro uwo mwana disi 😭 yari asanzwe atega amafi ntarohame ariko ntawurusimbuka rwamubonye pe😭

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

Recent Comments

Habyarimana Jean Marie vianney on Umwalimu Sacco bafite ibibazo uruhuri,umuti ni uwuhe?
Maria on Pillow
Maria on Potted Plant
Maria on Peaches
Maria on Serving Platter
Maria on Lavender
Ryan on Peaches
Stuart on Peaches
Dan on Potted Plant
Coen Jacobs on Classy Globe
Coen Jacobs on cup
Magnus on Soap
Cobus Bester on Serving Platter
Cobus Bester on Plant
Cobus Bester on Fashion cap
Andrew on Lavender
Cobus Bester on Soap
James Koster on Soap
James Koster on cup