Wednesday, May 22, 2024
HomeAMAKURURulindo: Ihene zibangamira ababyeyi bari kubyara mu Kigo Nderabuzima cya Rukozo

Rulindo: Ihene zibangamira ababyeyi bari kubyara mu Kigo Nderabuzima cya Rukozo

Mu karere ka Rulindo umurenge wa Rukozo abagana ikigo Nderabuzima cya Rukozo bavugako babangamiwe n’ihene ziragirwa muri iki kigo.

Iyo bibaye nangombwa barazizirika, byabaye akamenyero

Umwe mubo twaganiriye yavuzeko ibi bintu bigaragara nko kubasuzugura aho iyo bagiye kwivuza kwa muganga ngo birirwa babisikana n’ihende ibyo babonako nta gaciro bahabwa.

Undi nawe utifuje ko imyirondoro ye itangazwa yagize ati: ” Ujya kubona umubyeyi yagiye nko kubyara, ukabona ihene irinjiye, umubyaza n’umubyeyi bakabura uko babigenza[…]”.

Twashatse kumenya koko ibivugwa by’uko mu kigo Nderabuzima cya Rukozo habaye urwuri, ku muringo wa telefoni igendandwa umuyobozi w’iki kigo Sr Mapendano Berthilde
ati:” Izo hene ubusanzwe hari ikiraro zibamo,ubwo ziba zatorotse abarwayi bazibona bakazizirika ntago zijya ziragirwa mu kigo,…”. Abajijwe nyiri izi hene yavuzeko ari izikigo Nderabuzima cya Rukozo.

Amakuru dufite ariko avugako abagana iki kigo bagiye babimubwira mu bihe binyuranye bamubwirako izi hene zibanangamira akanga kubumva bikamera nko guta inyuma ya Huye.

Ngizo ziba zisanga mu kigo

Akarere ka Rulindo bakimara kumenya aya makuru bavuzeko bagiye gukurikirana vuba iki kibazo cyigakemurwa.

Ibi bibaye mu gihe Leta muri gahunda yiswe Human security ihanganye n’abakibana n’amatungo aho bivugwako abateza umwanda no kubanduza indwara zimwe na zimwe zo mubuhumekero ariko abarwayi bo hano i Rulindo mu kigo nderabuzima cya Rukozo bakaba baba bibanira n’ihene.

Ayo ni amahurunguru ziba zanyanyagije mu kigo

Loading

Sam Kabera
Sam Kaberahttp://wwww.umurunga.com
๐Ÿ“žor Message me on 250 783618487 UBUREZI,UBUVUGIZI NIBWO DUSHYIRA IMBERE. Sam Kabera yatangiye itangazamakuru kuva mu mwaka wa 2015 mu binyamakuru birimo Nonaha.com,Hanga.rw n'ibindi bitandukanye birimo na Television.
RELATED ARTICLES

1 COMMENT

  1. uyu mubikira bamunenga kenshi service mbi nawe yishongora avugako ivuriro ariryabo ibyo bavuga byose atarivamo,abaturage ba Rukozo turemera tukazamuka umusozi tukajya kwivuza ku Marembo kubera badufata nabi;abaganga baho nukwirirwa bazenguruka ;ngo bafunguye post de sante ariko tujyayo tukabura abaganga gusa hari abaganga bakoraga neza Felecien na YVonne uwo mubikira ngo yabasabiye mutation ku karere babajyana ahandi kandi rwose nibo bari bagize ivuriro ,ikindi nuko kuri reception dusigaye twakirwa nabakora amasuku bavuye gukora amasuku basa nabi kuko ngo uwakoraga kuri uwo mwanya uwo mubikira yaramwirukanye yiyambaza abo bakora amasuku rwose nukudusuzugura cyane ikindi nuko yabwiye itangazamakuru ngo ihene nizikigo nderabuzima kdi arize ko ngo yarahafite ningurube akabihungisha ,turasabaumurenge wa RUKOZO, akarere ka RULINDO,dioseze ya BYUMBAn’izindi nzego bireba kubahwitura bakisubiraho kuko birakabije

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

Recent Comments

Habyarimana Jean Marie vianney on Umwalimu Sacco bafite ibibazo uruhuri,umuti ni uwuhe?
Maria on Pillow
Maria on Potted Plant
Maria on Peaches
Maria on Serving Platter
Maria on Lavender
Ryan on Peaches
Stuart on Peaches
Dan on Potted Plant
Coen Jacobs on Classy Globe
Coen Jacobs on cup
Magnus on Soap
Cobus Bester on Serving Platter
Cobus Bester on Plant
Cobus Bester on Fashion cap
Andrew on Lavender
Cobus Bester on Soap
James Koster on Soap
James Koster on cup