Subscribe to Updates
Get the latest creative news from FooBar about art, design and business.
- U Rwanda rurushaho guteza imbere abarimu bita ku bana bafite ubumuga – MINEDUC
- Mwalimu Clement wari uzwi mu kwigisha imodoka yiyahuye muri Muhazi
- Kinshasa: Umusirikare mukuru wari witezweho kurandura M23 yafunzwe
- Incamake kuri Maj. Thomas Ritchie umwera wa mbere winjiye muri RDF
- Mali:Umukobwa wakoreshaga TikTok ashyigikira igisirikare yiciwe mu ruhame
- Ngororero: Umubyeyi yabyariye mu modoka itwara abagenzi
- REB yashyize mu myanya abarimu barangije amasomo kuri buruse ya Leta
- Ngororero: Abayobozi b’amashuri basabwe kongera imbaraga mu micungire y’ibigo no kurwanya guta ishuri
Author: Sam Kabera
Polisi y’u Rwanda yatangaje ko umugabo witwa Iraguha Clement wamenyekanye cyane kubera kwigisha abantu gutwara imodoka yifashishije imbuga nkoranyambaga, yapfuye nyuma yo ’kwiroha’ mu Kiyaga cya Muhazi. Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, CIP Wellars Gahonzire, yameje amakuru y’urupfu rwa ’Mwarimu Clement’ ko yamenyekanye mu masaha ashyira saa kumi n’ebyiri z’umugoroba wo ku wa 10 Ugushyingo 2025. Yagize ati :”Uyu mugabo ku munsi w’ejo, mu masaa kumi n’imwe yari avuye mu Karere ka Gicumbi, ajya mu Karere ka Gasabo ahazwi nka King Fisher mu Murenge wa Rutunga. Iyi ni hoteli, abantu benshi barayizi.” CIP…
Urukiko rw’i Paris rwategetse ko Nicolas Sarkozy wabaye Perezida w’u Bufaransa aba afunguwe by’agateganyo, mu gihe ategereje kuburana ubujurire ku rubanza yakatiwemo gufungwa imyaka itanu. Ni icyemezo cyatangajwe kuri uyu wa Mbere tariki 10 Ugushyingo 2025. Sarkozy yafunzwe nyuma yo guhamywa ibyaha bishingiye ku mafaranga yahawe na Muammar Gaddafi wahoze ayobora Libya ubwo yiyamamazaga mu 2007. Ibyo byaha byatumye ahanishwa igifungo cy’imyaka itanu. Ubwo yajyanwaga muri gereza izwi nka Prison de la Santé iherereye mu gace ka 14e arrondissement de Paris, abamwunganira mu mategeko bahise basaba ko afungurwa by’agateganyo. Urukiko rw’Ubujurire rw’i Paris ku wa 10 Ugushyingo 2025 rwategetse ko…
Habumugisha Jean Paul, nyir’uruganda ’Roots Investment Group’ rukora inzoga zizwi nka ‘Be One Gin’ yatawe muri yombi ndetse amakuru ahari ahamya ko dosiye ye yamaze kugezwa mu Bushinjacyaha mu gihe bugikusanya ibimenyetso ngo buyiregere Urukiko. Ni amakuru yamenyekanye nyuma y’iminsi bivugwa ko uyu mugabo yaba yaratawe muri yombi nyuma ya operasiyo ‘Usalama XI’ yabaye hagati ya tariki 15-17 Ukwakira 2025. Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yemereye IGIHE ko Habumugisha yatawe muri yombi ndetse dosiye ye yamaze gushyikirizwa Ubushinjacyaha. Ati “Ni byo koko Habumugisha Jean Paul, nyir’uruganda rukora ikinyobwa gisembuye kizwi nka ‘Be One…
Kuri uyu wa 26 Ukwakira 2025, Nibwo imodoka yo mu bwoko bwa Hiace yakoreye impanuka mu Karere ka Ngororero ,hapfa abantu batatu mu gihe abandi 15 bakomeretse bikomeye. Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero, Nkusi Christophe yavuze ko bavaga mu Byangabo mu Karere ka Musanze bagiye gufata irembo mu Murenge wa Muhororo. Yavuze ko iyo modoka yananiwe gukata ikoni riherereye mu Kagari ka Gaseke, Umurenge wa Kabaya igwa munsi y’umuhanda. Ati:” Iyo mpanuka ikimara kuba, abagabo 2 bahise bitaba Imana, undi mugore yapfuye ageze mu nzira kuko bari bamujyanye mu Bitaro bya CHUK, yacikanye akiri ku Kabaya”. Meya Nkusi avuga ko abazize…
Mu karere ka Rulindo,umurenge wa Cyinzuzi, haravugwa inkuru y’urupfu rwa Kagina Ndagijimana, wapfuye mu buryo butaramenyekana nyuma yo kuburirwa irengero mu ijoro ryo kuwa Gatanu w’icyumweru gishize. Amakuru atangwa n’abaturage avuga ko nyakwigendera yavuye iwe ajya kunywera mu isantere iri mu mudugudu wa Gatagara, aho bivugwa ko muri iryo joro habayeho gushyamirana hagati y’abandi bantu. Umugore we n’abana batatu ngo bari bategereje ko ataha, ariko baramubura, bituma batangira kumushakisha. Umuturanyi wabo yagize ati:“Ku wa Gatandatu nibwo umugore we yaje kundeba ambaza niba nabonye Kagina, ndamubwira nti:”Ntawe nabonye”. Bukeye twumvise inkuru ko umurambo wabonetse mu ishyamba rya Marembo.…
Mu Karere ka Ruhango,Umurenge wa Byimana,akagari ka Kirengeri mu mudugudu wa Nyabizenga haravugwa inkuru y’umukobwa w’imyaka 19 wiyahuye. Aya makuru yamenyekanye kuri uyu wa Kane,tariki ya 23 Ukwakira 2025 ko umukobwa witwa Manariyo Emerance bikekwa ko yaba yiyahuye akoresheje umugozi. Uyu mwana ubusanzwe yabaga kwa Nyirakuru witwa Narame Jeanne d’Arc. Ni inkuru tukibakurikiranira,…
Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Gasabo bwakiriye dosiye iregwamo abagabo babiri bakekwaho kwica umukecuru w’imyaka 71 bamutwikishije lisansi. Icyaha bakekwaho cyakozwe ku itariki ya 13/10/2025 mu mudugudu wa Kamusengo, Akagari ka Ndatemwa, Umumurenge wa Rutunga, mu Karere ka Gasabo ubwo uyu mukecuru bamumenagaho lisansi bakamutwika akajyanwa kwa muganga yagerayo agahita apfa. Umwe mu bakurikiranywe, ni umugabo w’imyaka 41 uyu mukecuru mbere yo gupfa yavuze ko ari we wamutwitse. Abaturanyi babo bemeza ko asanzwe afitanye amakimbirane n’uwo mukecuru, kuko yamushinjaga ko yamurogeye abana. Undi ukurikiranywe n’umugabo abaturage babonye acaracara hafi y’urugo rw’uwo mukecuru mbere y’uko icyaha kiba. Abaregwa bose bahaka icyaha…
Abantu mirongo itandatu n’abatatu bitabye Imana muri Uganda mu mpanuka y’imodoka nini za bisi ndetse na moto. Ni impanuka yabaye saa sita na 15 zo kuri uyu wa Gatatu ku isaha ya Kampala, bikaba saa tanu na 15 z’ijoro ku wa Kabiri ku isaha ya Kigali. Itangazo ryashyizwe hanze na Polisi ya Uganda yavuze ko iyo mpanuka yabereye mu muhanda mugari wa Kampala-Guru nyuma y’uko amabisi abiri yagendaga mu byerekezo bitandukanye agonganye ku gice cy’imbere ubwo imwe yageragezaga kunyura ku y’indi modoka nini n’imodoka nto. Polisi yavuze ko imwe mu mabisi yagerageje guhagarara ibyatumye izindi modoka na moto bihita bigongana…
Perezida Paul Kagame yashyizeho Abasenateri barimo Prof Dusingizemungu Jean Pierre, Uwizeyimana Evode, Dr Uwamariya Valentine na Gasana Alfred. Senateri Prof Dusingizemungu Jean Pierre na Senateri Uwizeyimana Evode bongerewe manda, mu gihe Dr Uwamariya Valentine na Gasana Alfred ari bashya muri Sena. Ni icyemezo gishingiye ku ngingo ya 80 y’Itegeko Nshinga. Dr. Uwamariya afite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu bijyanye n’ubutabire, yakuye muri Kaminuza ya Witwatersrand muri Afurika y’Epfo, n’iy’ikirenga yakuye yakuye muri kaminuza IHE-Delft. Yabaye Umuyobozi Mukuru wungirije muri Rwanda Polytechnic ushinzwe amahugurwa, iterambere n’ubushakashatsi, mbere yo kuba Minisitiri w’Uburezi mu Ukuboza 2020. …
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) ku bufatanye na Polisi y’u Rwanda, Umujyi wa Kigali n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuziranenge bw’Ibiribwa n’Imiti (Rwanda FDA), batangaje ko bafashe ibicuruzwa bitujuje ubuziranenge n’ibitemewe bifite agaciro ka miliyoni zisaga 106 z’Amafaranga y’u Rwanda. Ni mu bikorwa byiswe Operation Usalama bigamije guhangana n’ibicuruzwa bya magendu, hakaba hahise hangizwa ibifite agaciro ka miliyoni 104 z’amafaranga y’u Rwanda n’ababifatiwemo bacibwa amande ya miliyoni zisaga 107 Frw. Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB, Dr Murangira B. Thierry yavuze ko kuba rwiyemezamirimo bidatanga uburenganzira bwo kudakurikiranwa n’amategeko, kuko hari benshi bitwikira uwo mutaka bagakora ibinyuranye n’amategeko birimo gucuruza ibitujuje ubuziranenge. Yabigarutseho…
