Saturday, May 18, 2024
HomeAMAKURUMuhanga:Akarere karanduye ibishyimbo by'abaturage ngo hubakwe Sitade

Muhanga:Akarere karanduye ibishyimbo by’abaturage ngo hubakwe Sitade

Bamwe mu baturage batuye mu Kagari ka Mubuga, Umurenge wa Shyogwe baravuga ko Ubuyobozi bw’Inzego z’ibanze bwabategetse kurandura ibishyimbo biteze bubabwira ko imirimo yo kubaka ikibuga cy’umupira w’amaguru igiye gutangira.

Abo baturage bavuga ko batijwe ubutaka n’Akarere ka Muhanga bwo guhingamo imyaka itandukanye mu gihembwe cya mbere cy’ihinga.

Bakemeza ko bajya guhinga ibi bishyimbo bahawe uburenganzira bwo kongera kuhahinga ibishyimbo babasaba kuba barangije gutangira gutera ibishyimbo tariki ya 01 Gashyantare 2024.

Bavuga ko bahise babikora ariko bigeze mu mataliki 10 yuko kwezi bongera kubabwira ko batemerewe guhinga kandi icyo gihe ibishyimbo byari bitangiye kumera.

Umwe muri abo yagize ati :“Twajyaga guhinga ku manywa batureba, tukabagara batureba twatunguwe no kubona Umuyobozi wungirije Ushinzwe Iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Muhanga aje kudutegeka kubirandura biteze.”

Akomeza agira ati :“Twahinze ibi bishyimbo twiteze kurya none duhuye n’igihombo.”

Mugenzi w’uyu nawe utashatse ko amazina ye n’isura bishyirwa mu nkuru, avuga ko DASSO n’abanyerondo aribo baraye baranduye ibyari bisigaye.

Ati :“Nageze mu murima saa moya za mu gitondo nsanga ibishyimbo byose biryamye ubu ndimo kubitunga kugira ngo mbigaburire amatungo.”

Kuri iki kibazo, Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline yavuze ko ibyo aba baturage bavuga nta shingiro bifite kubera ko bari bemeranijwe ko bahinga igihembwe cya mbere gusa.

Ati :“Twakoze ubukangurambaga tuvugana na Koperative ebyiri abo baturage bababarizwamo tubasaba guhinga ibisambu tubaha n’ifumbire.”

Kayitare avuga ko abaturage bagombaga kuba basaruye imyaka yabo kugeza mu kwezi kwa Mutarama uyu mwaka.

Meya Kayitare avuga ko hari abubahirije ayo masezerano bareka kongera guhinga abandi baterera ibishyimbo mu bigori bashaka kujijisha.

Ati :“Urwo rugendo twagendanye rwari urwo mu gihembwe kimwe cy’ihinga twakoranye inama twanzura ko nta muturage wongera guhinga ubu butaka bose baremera.”

Yakomeje agira ati :“Twatunguwe no kubona ibishyimbo byazamutse twabasabye kubikuramo kubera ko bitemewe kongera kuhahinga.”

Aho Akarere katije abo baturage ni hegitari 28 aharenga kimwe cya kabiri hose bari barahahinze.

Ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko impamvu yatumye babuza abo baturage kongera kuhahinga no gukuramo ibishyimbo ari uko imirimo yo kubaka Stade iri hafi gutangira kubibangikanya n’imirimo y’ubuhinzi bikagorana.

Ivomo:Umuseke

Loading

Sam Kabera
Sam Kaberahttp://wwww.umurunga.com
📞or Message me on 250 783618487 UBUREZI,UBUVUGIZI NIBWO DUSHYIRA IMBERE. Sam Kabera yatangiye itangazamakuru kuva mu mwaka wa 2015 mu binyamakuru birimo Nonaha.com,Hanga.rw n'ibindi bitandukanye birimo na Television.
RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

Recent Comments

Habyarimana Jean Marie vianney on Umwalimu Sacco bafite ibibazo uruhuri,umuti ni uwuhe?
Maria on Pillow
Maria on Potted Plant
Maria on Peaches
Maria on Serving Platter
Maria on Lavender
Ryan on Peaches
Stuart on Peaches
Dan on Potted Plant
Coen Jacobs on Classy Globe
Coen Jacobs on cup
Magnus on Soap
Cobus Bester on Serving Platter
Cobus Bester on Plant
Cobus Bester on Fashion cap
Andrew on Lavender
Cobus Bester on Soap
James Koster on Soap
James Koster on cup