Saturday, May 18, 2024
HomeAMAKURUIkiraro gihuza Gakenke na Nyabihu kukinyuraho ni nko kwiyahura

Ikiraro gihuza Gakenke na Nyabihu kukinyuraho ni nko kwiyahura

Abaturage bakoreshaga ikiraro cya Cyangoga gihuza Akarere ka Nyabihu na Gakenke cyambutse umugezi wa Mukungwa cyasenywe n’ibiza byo muri Gicurasi 2023, bakaba batewe inkeke no kuba kitarongera kubakwa none bakaba bambukira ku giti kimwe.

Abo mu Karere ka Gakenke bavuganye n’umunyamakuru w’Imvaho Nshya, bavuga ko kwambuka ari ikibazo gikomeye cyane bakaba bafite impungenge ko hari bamwe muri bo bazahaburira ubuzima.

Mugabonake Egide yavuze ko kibatera ubwoba cyane kandi kibuza abantu benshi kwambuka batinya kuba bagwa mu mugezi kuko bisaba kunyura ku giti kimwe gisobekeranye n’ikindi, bikaba bisaba kwigengesera.

Yagize ati: “Nk’ubu  nta muntu wasura mugenzi we, twajyaga tujya guhahira muri Nyabihu na bo bakaza kugura umusaruro wacu. Ariko kuri ubu byarahagaze kuko ntiwabona aho unyuza umutwaro. Imigenderanire yarahagaze burundu n’abambukira kuri kiriya giti ubonamo ni ukwiyahura”.

Yakomeje avuga ko ikiraro cyahahoze cyari cyubakishijwe ibiti ariko cyo umuntu ashobora kukinyuraho yikoreye n’umuzigo.

Imvura yo muri Gicurasi yaraje iragitembana kimwe n’imyaka yabo yahatikiriye. Hashize amezi akabakaba icyenda imigenderanire hagati y’Uturere twombi ihagaze.

Mukandengo Evangeline we avuga ko hari bamwe bamaze kuba nk’ibiharamagara biyemeza kwambukira kuri biriya biti batambitsemo kuko nta kundi babaho

Yagize ati: “Kuri ubu twamaze kuba nk’ibiharamagara none se ko hari bamwe bafite imitungo yabo muri Nyabihu akaba ari n’aho bagomba guhinga, ni ukwemera tukambukira kuri biriya biti kuko nta kundi twabigenza, ndabona nta yandi mahitamo.

Yakomeje agira ati: “Umugezi wa Mukungwa ni mugari iyo dutambitseho uduti imvura iratumanukana. Nibashobore batwubakire ikiraro cyo mu kirere ariko tubone uko twongera kugenderanira cyangwa utu Turere uko ari tubiri dushakire abaturage batwo ubwato.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyabihu na bwo buvuga ko icyo kibazo ari agatereranzamba ariko ko abayobozi b’Uturere twombi n’impuguke mu by’ibiraro bahasuye, bakaganira uko icyo kiraro cyakubakwa.

 Mukandayisenga Vestine Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu, yagize ati: “Dutegereje igisubizo kizavamo, urabona ko nawe uriya mugezi ufite uburebure busaga metero ijana, birasaba inyigo rero. Hari abavuga ko hakwiye ikiraro cyo mu kirere na byo ni ukubanza kubikorera inyigo gusa tuzi ko kiriya kiraro kiba ari agatereranzamba mu bihe by’imvura”.

Uyu Muyobozi akomeza avuga ko mu rwego rwo gukumira imfu za hato na hato basabye abaturage kutongera gukoresha iriya nzira yo mu mazi bambukira kuri biriya biti kuko byatuma bamwe bahatakariza ubuzima.

Kubera impungenge z’amazi y’ahahoze ikiraro cya Cyangoga, bamwe mu baturage bo muri Gakenke iyo bashaka kujya i Nyabihu bibasaba kuzenguruka bakanyura ku gice cya Ngororero.

Ubuyobozi bwo bubizeza ko mu minsi iri imbere bazongera koroherwa no guhahirana inzira yongeye kuba nyabagendwa.

Bavugako bakeneye ko ikiraro cyakubakwa
Bakinyuraho bakambakamba
Kigizwe n’ibiti bibiri gusa

Loading

Sam Kabera
Sam Kaberahttp://wwww.umurunga.com
📞or Message me on 250 783618487 UBUREZI,UBUVUGIZI NIBWO DUSHYIRA IMBERE. Sam Kabera yatangiye itangazamakuru kuva mu mwaka wa 2015 mu binyamakuru birimo Nonaha.com,Hanga.rw n'ibindi bitandukanye birimo na Television.
RELATED ARTICLES

1 COMMENT

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

Recent Comments

Habyarimana Jean Marie vianney on Umwalimu Sacco bafite ibibazo uruhuri,umuti ni uwuhe?
Maria on Pillow
Maria on Potted Plant
Maria on Peaches
Maria on Serving Platter
Maria on Lavender
Ryan on Peaches
Stuart on Peaches
Dan on Potted Plant
Coen Jacobs on Classy Globe
Coen Jacobs on cup
Magnus on Soap
Cobus Bester on Serving Platter
Cobus Bester on Plant
Cobus Bester on Fashion cap
Andrew on Lavender
Cobus Bester on Soap
James Koster on Soap
James Koster on cup