Friday, May 17, 2024
HomeAMAKURURulindo-Buyoga:Diregiteri wa GS Gitumba arashyirwa mu majwi mu kubangamira uburezi

Rulindo-Buyoga:Diregiteri wa GS Gitumba arashyirwa mu majwi mu kubangamira uburezi

Mu murenge wa Buyoga mu ishuri rya GS Gitumba haravugwa inkuru y’umuyobozi w’iki kigo witwa Hakorimana Aloys bivugwako abangamira abarezi mu kugera ku ireme ry’uburezi.

Ibi abaganiriye na UMURUNGA bavugako babona byose biterwa no kuba uyu muyobozi ngo buri gihe abereka ko iki kigo ubusanzwe ari icya ADEPR igirana amasezerano na Leta we ngo ari ndakorwaho.

Abangamira uburezi ate?ย 

Muri iki kigo nk’uko ubusanzwe amabwiriza n’amategeko abiteganya ni uko umwarimu agomba kugurirwa ibikoresho akoresha mu kazi ke ka buri munsi, birimo n’umwambaro wambarwa mu kazi igihe mwarimu yigisha(itaburiya).

Aha ngo siko bimeze kuko ubuyobozi bw’ikigo bwategetse abarimu kwigurira amataburiya,iyo ugeze mu kigo usanga bamwe bayambaye abandi ntayo bambaye.

Abarimu bakorera ku bwoba.

Umwarimu witwa Sibomana Etienne,umunsi umwe ubwo hari haje umugenzuzi ushinzwe uburezi ku murenge,ngo yabajije impamvu badahabwa amataburiya,guhera icyo gihe Diregiteri yamurwaye inzika birangira amuhesheje mutation.

Umwarimu cyangwa undi wese ugaragaje ibitagenda muri kiriya kigo,atangira gukora ameze nk’ugenda ku magi kuko umuyobozi inshuro nyinshi ababwira ko ngo azi kudoda amategeko azamwikiza.

Ubu n’ubwo barimo gukora ngo yamaze kubabwirako amanota y’imihigo bazagira nta n’umwe uzarenza amanota 70 mu mihigo.

Imbaraga zo kwikiza uwo adashaka azivana he?

Amakuru avuga ko uyu Diregiteri ngo yishingikiriza ko ikigo ari icya ADEPR ko ntawapfa kumunyeganyeza,ndetse inshuti ze za hafi zikavuga ko yishingikiriza umuyobozi mu murenge wa Buyoga bivugwako bahuje idini. Iyo amusabye amwumvira.

UMURUNGA twashatse kumenya niba koko ibivugwa byaba ari ukuri, Hakorimana Aloys Diregiteri uvugwaho ibi byose birimo no kudaha abarimu ibikoresho,byose yabihakanye yivuye inyuma

Ati:” Ibivugwa sibyo,amataburiya ikigo ni cyo kiyagurira abarimu,ubundi wambwira uwabikubwiye(…),barabeshya ushaka kumenya ibyo kwimurwa kw’abarimu wabaza Akarere,…”

Hakenewe ubugenzuzi bwo kumenya bukanacukumbura koko niba ibivugwa n’abakozi bo muri ririya shuri byaba ari ukuri.

Ubwo twakoraga iyi nkuru twagerageje kuvugana n’ubuyobozi bukuru bwa ADEPR mu Rwanda tugirango tubabaze niba aribo bubakira ubudahangarwa abayobozi b’ibigo bifatanya nabo ntibyadukundira,mu gihe baragira ibyo batangaza nabyo tuzabibagezaho.

 

Loading

Sam Kabera
Sam Kaberahttp://wwww.umurunga.com
๐Ÿ“žor Message me on 250 783618487 UBUREZI,UBUVUGIZI NIBWO DUSHYIRA IMBERE. Sam Kabera yatangiye itangazamakuru kuva mu mwaka wa 2015 mu binyamakuru birimo Nonaha.com,Hanga.rw n'ibindi bitandukanye birimo na Television.
RELATED ARTICLES

16 COMMENTS

  1. Ndi Sibomana Etienne nakoreraga kuri iki kigo ushaka neza uko umuyobozi yanyikijije kubera kubaza ibyo ngenerwa namategeko wabimbaza ninjye ubizi Aho na karere ntakintu kabikozeho ahubwo kagahita kampa mutation ntanayisabye

  2. fake news , i’m one of the teachers of this school but i have no information about all the said things here , which means that you have fake news , . so stop lying people.

  3. Nitwa Georgette Uwamahoro ndumwe mu barimu bigisha kur,iki kigo cya GS Gitumba Aya makuru ndumva ari mashya mu matwi yanjye ibi bintu byose bivuzwe ntabyo mpabona ikiriho aya makuru nibihuha

  4. Bwana munyamakuru!nubwo ntize itangazamakuru ariko nta muntu utangaza inkuru adafitiye ibimenyetso atanahagazeho.Ubundi uragumya gukorera inyuma y’urugo wakwigiriye kuri terrain ukareba umwuka uhari aho gutangaza inkuru ubwiwe utanahagazeho.Harya iki kinyamakuru ngo kitwa ngo iki?

  5. Ese ko iyi nkuru imaze iminsi, abarezi nibwo bibutse kuyikoraho ubugororangingo? Birakwiye ko habaho imiyoborere myiza n’ubwumvikane ubundi ishuri twizeho kandi twakozeho rigatera imbere.

    • Mwiriwe neza Bwana Eric! Uzirinde gusubiza utatekereje. Knd na we nkugiriye inama yo gutekereza cyane ku byo usubiza.
      Please don’t rely on others comment or ideas, go there and proof us right or proof that teachers and leaders wrong.

  6. Mwiriwe neza Sam? Niba ushaka amakuru reka gukorana n’umuntu umwe uzaze mu kigo amarembo arakinguye. Rwose uwo uguha amakuru yo gusebanya yuzuye ibinyoma menya ko n’umuntu udatinya kwirukankana inkuru atabura no kubeshya. Ikigo kiratekanye. Widusubiza inyuma, GS Gitumba nta kibazo na kimwe dufite.

    • Ikibazo niba utagifite hari abagifite basabye gukorerwa ubuvugizi,wowe wasanga uhabwa byose! Ubuse urarusha guhangayika abivugira ko bahawe mutation batasabye kubera gusaba ibyo yemerewe! Uhubwo Inama mwakoze ibategeka kuvuguruza inkuru uranshekeje!!!
      Sam wakoze cyaneee. Courage

  7. Ese ubundi uyu munyamakuru RIB yamukurikiranye akareka kubeshya abanyarwanda!?, cgw niba ashaka ukuri ajye kuri icyo kigo
    Uru Rwanda ntitukigendera kubihuha reka kubeshya.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

Recent Comments

Habyarimana Jean Marie vianney on Umwalimu Sacco bafite ibibazo uruhuri,umuti ni uwuhe?
Maria on Pillow
Maria on Potted Plant
Maria on Peaches
Maria on Serving Platter
Maria on Lavender
Ryan on Peaches
Stuart on Peaches
Dan on Potted Plant
Coen Jacobs on Classy Globe
Coen Jacobs on cup
Magnus on Soap
Cobus Bester on Serving Platter
Cobus Bester on Plant
Cobus Bester on Fashion cap
Andrew on Lavender
Cobus Bester on Soap
James Koster on Soap
James Koster on cup