Friday, May 17, 2024
HomeAMAKURUGatsibo: Umugabo wari ugiye kwereka ababyeyi umugore mushya yakubiswe n'umugore mukuru ajyanwa...

Gatsibo: Umugabo wari ugiye kwereka ababyeyi umugore mushya yakubiswe n’umugore mukuru ajyanwa mu bitaro

Mu Karere ka Gatsibo umugore yaguye gitumo umugabo ari kwa Sebukwe agiye kwerekana undi mugore ngo babane mu ibanga we akamuta, amukubitirayo aranamuruma bikomeye ajyanwa mu bitaro.

Ibi byabaye ku Cyumweru taliki 25 Gashyantare 2024, bibera mu Mudugudu wa Kageyo, Akagari ka Nyagasozi, Umurenge wa Kageyo mu Karere ka Gatsibo.

Uyu mugabo usanzwe uvuka mu Murenge wa Kageyo, yashatse umugore bagakorera mu Karere ka Gicumbi, nyuma baza kwimukira mu Karere Gatsibo-Kageyo ku ivuko ry’umugabo. Icyari kigezweho ni uko umugabo yiyemeje kureka uwo babanaga akishakira undi mugore mu ibanga.

Umugabo rero byamwanze munda afata n’icyemezo cyo kwereka ababyeyi be umugore wa kabiri yiyemeje gushaka, ariko ntibyamuhiriye kuko umumotari wazanye uwo mugore wa kabiri yatanze amakuru yanageze ku mugore wa mbere.

Amakuru avuga ko umugore mukuru akimenya ayo makuru yagize umujinya mwinshi cyane, asanga umugabo kwa Se (kwa Sebukwe w’umugore) bararwana, arangije aruma umugabo we bikomeye cyane binamuviramo kujyanwa ku bitaro bya Ngarama agezeyo biranga abaganga bamwohereza i Kanombe.

Rwakana John, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kageyo, we yabwiye Igicumbi News dukesha iyi nkuru ko umugabo usanzwe ukora muri RIB yakubiswe n’umugore we, akanamuruma umunwa kuri ubu akaba arwariye mu bitaro bya Ngarama.

Gitifu yagize ati: “Amakuru mfite ni uko umugabo arwariye kwa muganga, arwariye i Ngarama. Nta makuru yandi arambuye mfite kubera ko nifuza kubonana na nyir’ubwite akaba ari we ubinyibwirira kuko n’aho nageze numvaga badashaka kubimbwira neza nari ndimo gushaka uko nigira kureba nyir’ubwite kwa muganga kuko aravuga nta kindi kibazo afite.”

Gitifu yakomeje asaba abaturage kujya bamenya niba mu baturanyi babo bafitanye amakimbirane, yaba ahari bakihutira gutanga amakuru kuko uretse gukomeretsanya ashobora kuba yateza n’izindi ngaruka zavamo n’urupfu.

Igicumbi News bavuga ko batashoboye kuvugisha Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), ndetse bavuga ko batamenye aho umugore ukekwaho gukubita umugabo we aherereye, kuko bamwe bavuga ko afunze abandi bakavuga ko yaba yahungiye iwabo.

Loading

Phil Juma
Phil Jumahttp://wwww.umurunga.com
Umwanditsi w’ikinyamakuru www.umurunga.com
RELATED ARTICLES

1 COMMENT

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

Recent Comments

Habyarimana Jean Marie vianney on Umwalimu Sacco bafite ibibazo uruhuri,umuti ni uwuhe?
Maria on Pillow
Maria on Potted Plant
Maria on Peaches
Maria on Serving Platter
Maria on Lavender
Ryan on Peaches
Stuart on Peaches
Dan on Potted Plant
Coen Jacobs on Classy Globe
Coen Jacobs on cup
Magnus on Soap
Cobus Bester on Serving Platter
Cobus Bester on Plant
Cobus Bester on Fashion cap
Andrew on Lavender
Cobus Bester on Soap
James Koster on Soap
James Koster on cup