Saturday, May 18, 2024
HomeAMAKURURulindo: Meya yakebuye abayobozi b'amashuri abibutsa ibirebana n'umusanzu w'ababyeyi

Rulindo: Meya yakebuye abayobozi b’amashuri abibutsa ibirebana n’umusanzu w’ababyeyi

Mu karere ka Rulindo umuyobozi yongeye kwibutsa abayobozi b’amashuri amabwiriza agena umusanzu w’ababyeyi mu mashuri,ababwira ibyemewe n’ibibujijwe.

 

Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo Mukanyirigira Judith yongeye kwibutsa abayobozi b’ibigo by’amashuri amabwiriza agena umusanzu w’ababyeyi mu mashuri.

 

Mu ibaruwa yandikiye abayobozi b’amashuri ku wa 6 Ugushyingo 2023 UMURUNGA dufitiye kopi yagize ati:”Nshingiye ku mabwiriza ya Minisitiri w’Uburezi yo ku wa 14/09/2022 agena umusanzu w’ababyeyi mu mashuri y’incuke, abanza n’ayisumbuye, aho agaragaza ko uruhare rw’umubyeyi ufite umunyeshuri wiga aba mu kigo rungana n’ibihumbi mirongo inani na bitanu (85,000Frw) ntarengwa hiyongereyeho ibikoresho bigomba gutangwa

n’umubyeyi harimo umwambaro w’ishuri, ibikoresho by’isuku, ibiryamirwa n’ibindi nk’uko bigaragara muri ayo mabwiriza.

 

Nkwandikiye nkwibutsa ko nta shuri rigomba kwaka ababyeyi uruhare rurenze 85,000Frw uretse igihe bibaye ngombwa kandi byemejwe n’Inteko Rusange y’Ababyeyi ikongeraho ibindi byakenerwa n’ishuri bitagomba kurenza amafaranga ibihumbi birindwi (7,000Frw).

 

Turabamenyesha kandi ko nta musanzu utangwa n’ababyeyi ugomba kunyuzwa kuri konti zindi uretse iz’ishuri zizwi.

 

Ubu butumwa bukaba bwarasohotse nyuma y’inkuru yari yatambutse mu Kinyamakuru UMURUNGA aho ababyeyi barerera mu ishuri ryisumbuye rya Stella Matutina i Shyorongi bari batswe amafaranga y’umurengera ibihumbi 30 ngo yo kujya bagaburira abanyeshuri ifunguro ririho amagi ndetse bakanaha abarezi agahimbazamusyi.

 

Amakuru avugako ibijyanye n’uyu mwanzuro w’inama y’ababyeyi wari washyizwe ku mwanya wa 9 basabwe ko ugomba guteshwa agaciro kuko uhabanye n’amabwiriza ya Minisiteri y’uburezi mu Rwanda.

 

Hibazwa impamvu bamwe mu bayobozi b’ibigo bica aya mabwiriza nkana kandi bayazi bikakuyobera, ariko hari bamwe mubaganiriye n’itangazamakuru bavugako bamwe mu bayobozi b’amashuri bakunda kwikinga mu mutaka wa Komite z’ababyeyi ndetse bamwe bakizezwa ko zizabafasha kubyanzura mu nteko rusange z’ababyeyi.

INKURU BIFITANYE ISANO

Rulindo: Stella Matutina Shyorongi ntibumva amabwiriza ya MINEDUC

 

Loading

Sam Kabera
Sam Kaberahttp://wwww.umurunga.com
๐Ÿ“žor Message me on 250 783618487 UBUREZI,UBUVUGIZI NIBWO DUSHYIRA IMBERE. Sam Kabera yatangiye itangazamakuru kuva mu mwaka wa 2015 mu binyamakuru birimo Nonaha.com,Hanga.rw n'ibindi bitandukanye birimo na Television.
RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

Recent Comments

Habyarimana Jean Marie vianney on Umwalimu Sacco bafite ibibazo uruhuri,umuti ni uwuhe?
Maria on Pillow
Maria on Potted Plant
Maria on Peaches
Maria on Serving Platter
Maria on Lavender
Ryan on Peaches
Stuart on Peaches
Dan on Potted Plant
Coen Jacobs on Classy Globe
Coen Jacobs on cup
Magnus on Soap
Cobus Bester on Serving Platter
Cobus Bester on Plant
Cobus Bester on Fashion cap
Andrew on Lavender
Cobus Bester on Soap
James Koster on Soap
James Koster on cup