Saturday, May 18, 2024
HomeAMAKURUGakenke:Ejo Heza ntivugwaho rumwe mu barimu

Gakenke:Ejo Heza ntivugwaho rumwe mu barimu

EjoHeza yashyizweho na Leta y’u Rwanda binyuze muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, igenwa n’itegeko N° 29/2017 ryo kuwa 29 Kamena 2017. EjoHeza ni ubwizigame bw’Igihe kirekire bukorwa ku bushake hafungurwa konti yo kuba umunyamuryango. EjoHeza ifasha Abanyamushara n’abandi bose babarizwa mu byiciro bikurikira:

(1) Abantu bikorera cyagwa bakorera abandi mu byiciro by’imirimo itandukanye batagengwa n’amategeko y’umurimo cyangwa amategeko yihariye.

(2) Umukozi ukorera umushahara hatitawe ku bundi bwiteganyirize yaba arimo, wifuza kwizigamira by’igihe kirekire (

3) Umunyamuryango utakitabira ubwiteganyirize yari arimo ariko akaba ashobora kububonamo amafaranga hakurikijwe amategeko abugenga, akayimurira kuri konti ya EjoHeza yo kwizigamira by’igihe kirekire.

(4) Umwana uri munsi y’imyaka cumi n’itandatu (16) y’amavuko uteganyirizwa kuri konti y’ubwizigame bw’igihe kirekire yashyizweho n’umubyeyi cyangwa umwishingizi we. (5) undi muntu uwo ari we wese utavuzwe mu byiciro byavuzwe haruguru.

N’ubwo bivugwa ko bikorwa ku bushake ariko ibi hirya no hino mu gihugu ntibirimo byubahirizwa kuko usanga abayobozi b’uturere bayigira agahato ku bakozi babo hamwe bakanasinyishwa ibyo basigaye bita [commitment] ariko ibi bikomeza guteza umwuka mubi mu bakozi, kuko biba bitumvikanyweho.

Hari umwe mu bayobozi waganiriye na UMURUNGA utarifuje ko imyirondoro ye imenyekana yavuzeko ibi byose biterwa n’imihigo ngo kuko buri kanya baba babazwa aho umuhigo wa Ejo Heza ugeze, akavugako aho gutsindwa uwo muhigo nawe agomba kubigenza uko tubyumva.

Byongeye kuvugwa cyane rero ku bibazo byo mu Karere ka Gakenke aho hari umwe mu bakozi bako yandikiye umunyamakuru agaragaza agahinda afite,asaba gukorerwa ubuvugizi.

Ubutumwa bwandikiwe umunyamakuru ni ubu bukurikira:Uraho neza bwana munyamakuru,dukurikiranire ikibazo cya Ejo heza muri Gakenke district. Muntangiro za 2023 Minisiteri yatangaje ko ejo heza kujyamo ari ubushake,mu kwezi kwa cyenda tubona abayobozi b’ibigo by’amashuri bazanye form ngo twuzuze ayo bazajya badukata ariko uwasinye nutarasinye bose barakaswe,2000/month. None kuwa gatanu ushize le 19/01/2024 ngo habaye inama yokongera amafaranga abarimu bakatwa,none ku wa Mbere 22/01/2024 aba Headteachers[Abayobobozib’ibigo by’amashuri], bazanye andi mabwiriza yo gusinyira andi noneho ngo ntabwo tugomba kunganya,A2 agomba gusinyira 4000/month,

A1 agasinyira 6000/month, AO agasinyira 7000/month, Dos(ushinzwe amasomo) na Dod(ushinzwe imyitwarire),bagasinyira 8000/month, Head teacher 10000/month,

Head teacher 10000/month aya akiyongera ku bindi dusabwa bya buri kwezi, gahunda ya Ejo heza ni nziza ariko ntabwo ikwiye kuba umuzigo.Ikibabaje nuko ugera mu tundi turere ugasanga bidahari,bityo tukabona bisa no kutwangisha ubuyobozi bwatwongeje umushakara.Mutubarize baturenganure mbikubwiye mbihagazeho mutubarize Mineduc,Mifotra n’izindi nzego,Urakoze.

VestineMukandayisenga, Umuyobozi w’akarere ka Gakenke akimara kubona ubu butumwa yagize ati:”Hello teachers muri Gakenke District

Ejo Heza ni ubushake, si itegeko, ni amafaranga yawe ntawaguhatira kwizigamira ashyira kuri konti yawe utabishaka.

Ababishaka batange commitment bitangire cg banatangire abana babo, abatari muri iyi gahunda be guca abandi intege.”

Dore ibaruwa Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi yanditse asaba ko kujya muri Ejo Heza atari itegeko anagaragaza ko bireba cyane abadafite ubundi bwiteganyirize.

Ibaruwa Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi yanditse agaragaza ko Ejo Heza atari itegeko

Loading

Sam Kabera
Sam Kaberahttp://wwww.umurunga.com
📞or Message me on 250 783618487 UBUREZI,UBUVUGIZI NIBWO DUSHYIRA IMBERE. Sam Kabera yatangiye itangazamakuru kuva mu mwaka wa 2015 mu binyamakuru birimo Nonaha.com,Hanga.rw n'ibindi bitandukanye birimo na Television.
RELATED ARTICLES

2 COMMENTS

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

Recent Comments

Habyarimana Jean Marie vianney on Umwalimu Sacco bafite ibibazo uruhuri,umuti ni uwuhe?
Maria on Pillow
Maria on Potted Plant
Maria on Peaches
Maria on Serving Platter
Maria on Lavender
Ryan on Peaches
Stuart on Peaches
Dan on Potted Plant
Coen Jacobs on Classy Globe
Coen Jacobs on cup
Magnus on Soap
Cobus Bester on Serving Platter
Cobus Bester on Plant
Cobus Bester on Fashion cap
Andrew on Lavender
Cobus Bester on Soap
James Koster on Soap
James Koster on cup