Saturday, May 18, 2024
HomeAMAKURUPasiteri wagaragaye ashyingiranwa n'umwana utujuje imyaka yafunzwe.

Pasiteri wagaragaye ashyingiranwa n’umwana utujuje imyaka yafunzwe.

Pierre Kas Kasambakana pastori ukuriye itorero Early Church of Yeshua Ha Mashyah ry’i Kinshasa muri DR Congo yafunzwe by’agateganyo nyuma y’amashusho yabonetse ashyingiranwa n’umukobwa bikekwa ko atujuje imyaka y’ubukure, nk’uko bivugwa n’ibiro ntaramakuru bya Congo, ACP.

Uyu mugabo uzwi cyane nka Pasteur Pierre Kas arashinjwa n’ubugenzacyaha bwa Congo kurongora abakobwa benshi bakiri bato, akaba yarafunzwe kuwa mbere tariki 22 Mutarama 2024 we na se w’umukobwa bivugwa ko aheruka kurongora.

Ntacyo Pierre Kas aravuga ku birego ashinjwa, gusa yabikomojeho mbere atarafatwa.

Abantu benshi batangajwe n’amashusho yagaragaye ku mbuga nkoranyambaga mu minsi ishize uyu mugabo w’imyaka 68 ashyingiranwa n’umukobwa bigaragara ko akiri muto.

Mu biganiro yatanze kuri televiziyo zo muri RD Congo, hamwe Pierre Kas yagaragaye avuga uyu mukobwa afite imyaka 18 y’amavuko, bivugwa ko uyu ari umugore we wa 12.

Yumvikana agira ati: “…Uriya namuzaniwe na se arambwira ati ‘akira uyu mukobwa nakurereye’, nta n’ubwo nari nzi uwo mukobwa…Njyewe sindongora abagore, ndongora abakobwa bakiri bato, b’amasugi.”

Pierre Kas muri RD Congo azwiho ko mu ivugabutumwa rye akangurira gushaka abagore benshi. Ibinyamakuru muri iki gihugu bivuga ko afite abana barenga 25.

Ibiro ntaramakuru ACP bisubiramo Joëlle Kona Monde umukuru wungirije wa komisiyo y’uburenganzira bwa muntu muri Congo agira ati: “Gufatwa kwa pasteur Kas na se w’uriya mukobwa bizaba urugero ku muntu wese ujya mu bikorwa nka biriya.”

Loading

RELATED ARTICLES

1 COMMENT

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

Recent Comments

Habyarimana Jean Marie vianney on Umwalimu Sacco bafite ibibazo uruhuri,umuti ni uwuhe?
Maria on Pillow
Maria on Potted Plant
Maria on Peaches
Maria on Serving Platter
Maria on Lavender
Ryan on Peaches
Stuart on Peaches
Dan on Potted Plant
Coen Jacobs on Classy Globe
Coen Jacobs on cup
Magnus on Soap
Cobus Bester on Serving Platter
Cobus Bester on Plant
Cobus Bester on Fashion cap
Andrew on Lavender
Cobus Bester on Soap
James Koster on Soap
James Koster on cup