Saturday, May 18, 2024
HomeAMAKURUGishari mu ishuri rya Polisi bahasoreje amahugurwa abagira abarimu

Gishari mu ishuri rya Polisi bahasoreje amahugurwa abagira abarimu

Mu Ishuri ry’amahugurwa rya Polisi (PTS) i Gishari mu Karere ka Rwamagana, kuri uyu wa Gatandatu tariki 13 Mutarama, abapolisi 33 basoje amahugurwa abagira abarimu bazifashishwa mu guhugura abandi.

Abitabiriye aya mahugurwa y’icyiciro cya 9 ahabwa abapolisi bo ku rwego rwa ba ofisiye bato, mu gihe kingana n’ibyumweru 12, bahawe amasomo atandukanye ajyanye n’imyigishirize y’ikoranabuhanga (ITC).

Ubwo yasozaga ku mugaragaro aya mahugurwa, Umuyobozi Mukuru wungirije wa Polisi y’u Rwanda ushinzwe ibikorwa (DIGP) Vincent Sano, yavuze ko kubaka ubushobozi biri mu by’ibanze Polisi y’u Rwanda ishyiramo imbaraga mu rwego rwo kurushaho kunoza imikorere.

Yagize ati: “Polisi y’u Rwanda ishyira imbere kubaka ubushobozi kandi tuzi neza ko hatabayeho gutegura neza amahugurwa, kuyatanga neza no gusuzuma neza ko yageze ku ntego zayo, ntacyo yafasha abapolisi mu kuzuza inshingano zabo nk’uko biba byitezwe bitewe n’uko akazi gakorwa bijyanye n’amahugurwa ugakora aba yarahawe.

Amahugurwa ni igikoresho ntagereranywa cyifashishwa mu kubaka imyifatire n’imyitwarire mbonezamurimo, bityo kugira ngo urwego rukore neza bituruka ku buryo abahugura abakozi barwo baba baratojwe.”

DIGP Sano yasabye abasoje amahugurwa kuzifashisha ubumenyi bayungukiyemo mu gufasha bagenzi babo gukora neza no kuzana impinduka zifuzwa.

Ati: “Muri Polisi n’izindi nzego z’umutekano, amahugurwa ni gahunda ikomeza kugira ngo guhangana n’amayeri y’abanyabyaha no kubasha gucunga umutekano bijyanye n’uko ikoranabuhanga ryiyongera uko isi irushaho gutera imbere bishoboke. Polisi ibashimira ubushake n’ubwitange byabaranze muri aya mahugurwa, twizera ko ubumenyi muyungukiyemo buzaba umusemburo w’impinduka zikenewe muri Polisi y’u Rwanda.”

Yashimiye abarimu ku kazi k’indashyikirwa bakoze kinyamwuga ko gutanga ubumenyi n’ubushobozi ku bitabiriye amahugurwa, ashimira n’ishuri ryakiriye aya mahugurwa kandi aryizeza ko ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda buzakomeza gutanga ibikenerwa mu rwego rwo kunoza amahugurwa mu bigo byose bya Polisi.

Umuyobozi w’Ishuri rya Polisi, Commissioner of Police (CP) Robert Niyonshuti mu ijambo rye ry’ikaze, yavuze ko intego nyamukuru y’ishuri ari ugutanga ubumenyi, ubushobozi n’imyitwarire iboneye bifasha abapolisi kuzuza neza inshingano zabo za buri munsi aho ziba zikenewe hose.

Loading

Sam Kabera
Sam Kaberahttp://wwww.umurunga.com
📞or Message me on 250 783618487 UBUREZI,UBUVUGIZI NIBWO DUSHYIRA IMBERE. Sam Kabera yatangiye itangazamakuru kuva mu mwaka wa 2015 mu binyamakuru birimo Nonaha.com,Hanga.rw n'ibindi bitandukanye birimo na Television.
RELATED ARTICLES

1 COMMENT

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

Recent Comments

Habyarimana Jean Marie vianney on Umwalimu Sacco bafite ibibazo uruhuri,umuti ni uwuhe?
Maria on Pillow
Maria on Potted Plant
Maria on Peaches
Maria on Serving Platter
Maria on Lavender
Ryan on Peaches
Stuart on Peaches
Dan on Potted Plant
Coen Jacobs on Classy Globe
Coen Jacobs on cup
Magnus on Soap
Cobus Bester on Serving Platter
Cobus Bester on Plant
Cobus Bester on Fashion cap
Andrew on Lavender
Cobus Bester on Soap
James Koster on Soap
James Koster on cup