Thursday, May 23, 2024
HomeUBUREZIMutation: Minisitiri Gaspard amaze amatsiko abibazaga iherezo rya Mutation

Mutation: Minisitiri Gaspard amaze amatsiko abibazaga iherezo rya Mutation

Mu gihe abarimu hurya no hino mu gihugu barekereje bategereje ko bahindura ibigo bamwe bajya ahaborohereza gukora akazi kabo, nyuma y’igihe bibaza niba byaravuyeho bahumurijwe babwirwako hari ibikinozwa.

Hirya no hino mu gihugu hari abarimu baba bakorera kure y’imiryango yabo, imitungo yabo n’ibindi bahoza ku mutima, bityo mu gihe bahawe akazi kure yaho bagahora bagerageza amahirwe yo guhindura aho bakoreraga berekeza hafi yabyo, cyangwa bakagurana na bagenzi babo bashaka kujya aho bari nabo bakaza aho bari bari(Mutation &Permutation).

Gusa abarimu by’umwihariko mu bihe by’ibiruhuko baba biteze aya mahirwe, bamaze igihe kinini bategereje gusa bakomeza kuba mu gihirahiro,gusa bafite icyizere ko bizakorwa nyamara urugiye cyera ruhinyuza intwari hari abari batangiye gucika intege bumva bitakibaye, gusa umwarimu witwa Munyaneza Sylver, wo mu karere ka Gatsibo yashize amanga maze abinyujije kuri twitter, abaza Minisitiri w’uburezi mushya, Twagirayezu Gaspard, uko bihagaze, ati”Mwaramutse neza Minister? Ndi umwalimu i Gatsibo, turifuza kukugezaho ikibazo dufite, abarimu benshi turifuza ko twahabwa mutation, tukegera ingo zacu, hari benshi bavuga ko mwakuyeho mutation, ese byaba ari byo?, Mudufashe kuko ndabona ntacyo REB ibivugaho”

 

Minisitiri w’Uburezi Gaspard Twagirayezu yahise amumara amatsiko n’abandi bumviraho, ati”Mwaramutse neza Malimu? Oya, Ntabwo mutations zavuyeho. Hari ibikinozwa ngo bizagende neza.Tuzababwira nibirangira musabe muri TMIS.”

Amakuru UMURUNGA.com, wamenye ni uko kuri ubu harimo haraba amavugurura mu ikoranabuhanga rya TMIS.

 

Loading

Umurunga.com
Umurunga.comhttp://umurunga.com
Umurunga.com is the online digital newspaper which spreads instants and durable information.
RELATED ARTICLES

1 COMMENT

  1. Yego, dushimiye Minister kuri reaction yahise agira. Birumvikanako hari akazi kenshi karimo gakorwa cyaneko Ari ukwitegura gutangira umwaka w’amashuli mushya. Impinduka rero zishobora kuzazana n’ingorane nyinshi,ubwo turizerako nk’uko bisanzwe, abarezi bazoroherezwa cyane kugira ngo turebeko Ireme ry’uburezi duhanze amaso ryagerwaho.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

Recent Comments

Habyarimana Jean Marie vianney on Umwalimu Sacco bafite ibibazo uruhuri,umuti ni uwuhe?
Maria on Pillow
Maria on Potted Plant
Maria on Peaches
Maria on Serving Platter
Maria on Lavender
Ryan on Peaches
Stuart on Peaches
Dan on Potted Plant
Coen Jacobs on Classy Globe
Coen Jacobs on cup
Magnus on Soap
Cobus Bester on Serving Platter
Cobus Bester on Plant
Cobus Bester on Fashion cap
Andrew on Lavender
Cobus Bester on Soap
James Koster on Soap
James Koster on cup