Saturday, June 15, 2024
spot_img
HomeAMAKURUUmusore yangiwe kuba padiri ahitamo kwiyahura asiga ubutumwa bwihanganisha nyina

Umusore yangiwe kuba padiri ahitamo kwiyahura asiga ubutumwa bwihanganisha nyina

Tanzania: Rogassion Masasawe, umusore wari utuye mu Majyaruguru y’Uburasirazuba, mu gace ka Tanga wigiraga kuba padiri yasanzwe yiyahuye nyuma yo kwangirwa gukomeza mu cyiciro kindi cy’ayo masomo cyamuteguriraga kuba padiri.

Julias Nyangusi, Umuyobozi w’Umudugudu wa Magamba uyu musore yari atuyemo, yemeje aya makuru yo kwiyahura kwa Rogassion Masasawe, ndetse avuga ko yiyahuye nyuma yo kwandikirwa ibaruwa n’Ubuyozi bwa Kiliziya muri ako gace bamusaba kuva mu nzu ‘Magamba Novatiate Formation’ yabagamo acumbikirwa na Kiliziya.

Julias Nyangusi yagize ati: “Amakuru y’ibanze twakiriye ni uko yahawe ibaruwa n’abayobozi be bamusaba kuva mu nzu kubera ko atabashije kugera ku rwego rwo gutanga indahiro ze mu kwezi gutaha.”

Umuyobozi yakomeje avuga ko uwo musore mbere yo kwiyahura yabanje kwandikira nyina umubyara ubutumwa bugufi, amubwira ko atabashije kugera ku ntego ye yari yarihaye, amusaba kutarira, ndetse ko abizi ko yatengushye abantu benshi.

Almachius Mchunguzi, uyobora Polisi mu gace ka Tanga, na we yemeje ibyo kwiyahura kwa Rogassion Masasawe ndetse ko ashobora kuba yarabitewe n’agahinda yagize nyuma yo kwakira amakuru ko atagikomeje gutegurirwa kuba padiri, gusa yongeyeho ko iperereza riri bukomeze kugira ngo harebwe niba nta mpamvu yindi yaba yateye uyu musore kwiyahura.

Ubuyobozi bwa Kiliziya Gatolika muri Diyosezi ya Tanga ntacyo buratangaza kuri aya makuru y’urupfu rw’uyu musore.

Loading

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

AMATANGAZO

error: Content is protected !!
Don`t copy text!