Saturday, May 4, 2024
HomeAMAKURUGasabo: Abarimu bahawe icyizere cyo kubona bonus vuba

Gasabo: Abarimu bahawe icyizere cyo kubona bonus vuba

Hirya no hino mu turere dutandukanye abarimu bafite ikibazo ku mafaranga y’ishimwe/ agahimbazamusyi azwi nka bonus bahabwa buri mwaka. Ay’uyu mwaka w’amashuri 2023-2024 kugeza uyu munsi henshi ntibarayabona. Mu Karere ka Gasabo mu kwezi gushize babonaga aya mafaranga muri sisitemu bahemberwamo ( IPPIS), gushira batayabonye none ubu batunguwe no gusanga atakigaragara muri iyi sisitemu. Gusa akarere karabahumuriza ko nta gikuba cyacitse ndetse babona aya mafaranga vuba.

Amakuru agera ku UMURUNGA agaragaza ko kugeza ubu mu Karere ka Gasabo muri sisitemu za IPPIS z’abarimu bahakorera nta makuru ajyanye na Bonus akirangwamo kandi batarayibonye ku ma konti yabo ya Banki.

Ifoto igaragaza uko mu kwezi kwa Kabiri no mu kwa Gatatu bihagaze

Mu gushaka kumenya uko iki kibazo gihagaze Umunyamakuru wa UMURUNGA yavugishije Bwana NTAGANZWA Jean Marie Vianney Umuyobozi w’imirimo rusange akaba anafite abakozi mu nshingano ze maze avuga ko impamvu amakuru atakigaragara muri sisitemu bakiri kubikoraho ari ikibazo cya sisitemu cyajemo.

Ati:” Impamvu zitagaragaramo ni uko tukizikoraho haracyarimo ikibazo muri sisitemu bakiri gukemura.”

Abajijwe impamvu iyi bonus yatinze gutangwa yavuze ko mu by’ukuri itatinze kuko bisaba ubushishozi kugirango hatagira umwarimu usigara.

Ati:” Mu kwezi kwa Cyenda icyo bagomba guhabwa ni Horizontal Promotion ( Intera ntambike) kandi barayihawe naho bonus mu kwa Cyenda nibwo tuba dutangiye gukusanya amanota bahawe aturuka mu mirenge bakoreramo. Hanyuma hagakurikiraho igikorwa cyo kuyashyira muri sisitemu ya IPPIS bahemberwamo bisaba rero igihe n’ubushishozi kugirango hatagira usigara.”

Abajijwe aho imirimo yo kubitunganya igeze yatanze icyizere ko biri kugenda neza ndetse muri uku kwezi kwa Gatatu bateganya gutanga aya mafaranga.

Ati:”Ubu ni byo turimo kandi biragenda neza.Turateganya kuzitanga muri uku kwezi kwa Gatatu.”

Bonus/ ishimwe/ agahimbazamusyi ni amafaranga agenerwa abarimu barangije umwaka w’igerageza bityo bakajya bayahabwa buri mwaka hagendewe ku manota y’imihigo babonye muri uwo mwaka.

Iki kibazo cyo gutinda kwa bonus kiravugwa mu turere twinshi ndetse UMURUNGA ukomeje gukurikirana aya makuru. Nihagira amakuru mashya aboneka muzayagezwaho mu nkuru zacu zitaha.

NIYISENGWA GILBERT UMURUNGA.com

Loading

RELATED ARTICLES

1 COMMENT

  1. Ruri hose mudukorere ubuvugizi n’akarere ka Ruhango mu majyepfo twarahebye PE! Nta n’ikizere baduha byibura nka gasabo! Nyamara hair hamwe twumva bazitanze !

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

Recent Comments

Habyarimana Jean Marie vianney on Umwalimu Sacco bafite ibibazo uruhuri,umuti ni uwuhe?
Maria on Pillow
Maria on Potted Plant
Maria on Peaches
Maria on Serving Platter
Maria on Lavender
Ryan on Peaches
Stuart on Peaches
Dan on Potted Plant
Coen Jacobs on Classy Globe
Coen Jacobs on cup
Magnus on Soap
Cobus Bester on Serving Platter
Cobus Bester on Plant
Cobus Bester on Fashion cap
Andrew on Lavender
Cobus Bester on Soap
James Koster on Soap
James Koster on cup