Saturday, May 18, 2024
HomeAMAKURURutsiro: Abarimu basabwe guhagarika gukomeza kurya ibiryo by'abanyeshuri

Rutsiro: Abarimu basabwe guhagarika gukomeza kurya ibiryo by’abanyeshuri

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rutsiro kuri uyu wa 17 Ugushyingo 2023 bwandikiye ibaruwa abayobozi b’ibigo by’amashuri adacumbikira abanyeshuri (day schools), guhagarika kurya ibiryo by’abanyeshuri.

Mu ibaruwa UMURUNGA dufitiye kopi ifite impamvu igira iti:”Kudafata ku mafunguro agenewe abanyeshuri”.

Nshingiye ku myanzuro y’inama yahuje abayobozi b’ibigo by’amashuri ku wa 03 Ugushyingo 2023 cyane cyane ku ngingo ijyanye n’uko ku bigo bimwe abarezi n’abandi bakozi bakorera ku ishuri bafata ku mafunguro ya saa sita agenewe abanyeshuri;

Madamu/Bwana, nkwandikiye uru rwandiko ngo ngusabe kwirinda no guhagarika guha amafunguro agenewe abanyeshuri abarezi n’abandi bakozi bakorera ishuri bityo umunyeshuri agahabwa ingano y’ifunguro yose uko yagenwe.

Mboneyeho ku kugira inama yo kubiganiraho n’abo mukorana maze bagatanga umusanzu wajya wifashishwa mu kubategurira amafunguro ya saa sita kuko utirengagiza uruhare bagira mu gufasha abanyeshuri mu gufata ifunguro.

Ndashimira kandi abayobozi basanzwe bafite iyi mikorere aho abarezi batanga umusanzu wo gutegura ifunguro ryabo rya saa sita ku ishuri; kubikomeza no kubinoza kurushaho.

Ibi bihagaritswe nyuma y’uko hirya no hino mu gihugu hamaze iminsi havugwa inyerezwa n’iyibwa ry’ibiribwa byagenewe abanyeshuri.

Loading

Sam Kabera
Sam Kaberahttp://wwww.umurunga.com
๐Ÿ“žor Message me on 250 783618487 UBUREZI,UBUVUGIZI NIBWO DUSHYIRA IMBERE. Sam Kabera yatangiye itangazamakuru kuva mu mwaka wa 2015 mu binyamakuru birimo Nonaha.com,Hanga.rw n'ibindi bitandukanye birimo na Television.
RELATED ARTICLES

1 COMMENT

  1. Ubuse uyu mugabo , niwe ukunda abanyeshuri kurusha abandi ba Mayors bose , cyakoze biteye isoni nuko Umwarimu Ari insina ngufi naho ubundi uyu yagombaga kubibazwa.
    Ubu yicaye mu biro abura icyo akora atekereza abarimu sha.

    Shame on you Mulindwa Prosper, SI wowe numvaga badhima ngo wari visit meya mwiza m ere yo kujya muri Minaloc none nuko utekereza koko?

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

Recent Comments

Habyarimana Jean Marie vianney on Umwalimu Sacco bafite ibibazo uruhuri,umuti ni uwuhe?
Maria on Pillow
Maria on Potted Plant
Maria on Peaches
Maria on Serving Platter
Maria on Lavender
Ryan on Peaches
Stuart on Peaches
Dan on Potted Plant
Coen Jacobs on Classy Globe
Coen Jacobs on cup
Magnus on Soap
Cobus Bester on Serving Platter
Cobus Bester on Plant
Cobus Bester on Fashion cap
Andrew on Lavender
Cobus Bester on Soap
James Koster on Soap
James Koster on cup