Saturday, May 4, 2024
HomeAMAKURUTAT mukeba wa STT nayo itwitse abanyarwanda

TAT mukeba wa STT nayo itwitse abanyarwanda

Nyuma y’uko Kompanyi ikora ubucuruzi bujyanye n’amafaranga kuri murandasi yitwa STT ifunze imiryango mu Rwanda kuri uyu wa Gatanu, ubu mukeba wayo TAT nayo ifunze imiryango mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru.

Izi Kompanyi zari zimaze kwigarurira imitima ya benshi mu Rwanda bitewe n’amafaranga menshi yabahaga mu buryo bworoshye nta mbaraga bakoresheje, bisaba gushora amafaranga gusa ubundi inyungu zikajya zisukiranya kuri konti yawe gusa none zifungiye igihe kimwe.

Izi Kompanyi zafatwaga nka mukeba bitewe n’uburyo zakoraga ibikorwa bitandukanye mu gihugu birimo gufasha abantu kwikura mu bukene, gutanga akazi, gufasha abatishoboye, kuremera abantu, n’ibindi. Wasangaga imwe igerageza gukora ibyo indi itakoze kugirango irusheho kwigarurira abantu benshi kurusha indi.

Ibijya gushya birashyuha

Ubusanzwe izi Kompanyi zakoraga neza abaziyobotse banezerewe ndetse ntawatekerezaga ko zakwambura abantu utwabo bitewe n’ibikorwa zakoraga ku mugaragaro, ibiro bari bafite mu turere dutandukanye, ibyangombwa bya RDB bibemerera gukorera ku butaka bw’u Rwanda, kubikuza amafaranga bitagoranye, kudasaba kubanza kwinjiza abantu ngo ukunde ubikuze, n’ibindi.

Bijya gucika intege byatangiye ubwo umunyamakuru wa TV&Radio 1 yakoraga inkuru ku yindi kompanyi yindi yari yambuye abaturage utwabo maze RIB itangaza ko umuntu uzahomba yaraburiwe azabyimenyera. Ubwo umunyamakuru yasozaga inkuru yavuze ko izindi zigezweho muri iyi minsi zari TAT,STT na Fortune Retail.Icyo gihe ntibyateye kabiri Fortune Retail iba iragiye.

Muri iki cyumweru turimo gusoza nibwo Banki nkuru y’u Rwanda yatangaje ko Kompanyi ya STT itemerewe gukorera mu Rwanda kuko nta byangombwa biyemerera gucuruza amafaranga bayihaye, maze bituma kuri uyu wa Gatanu iyi kompanyi ifunga imiryango abayiyobotse barira ayo kwarika.

Ubwo STT yafungaga abayobotse TAT bo kwinjira muri sisitemu byarakundaga ariko kubikuza abenshi bitemera ababishinzwe bakababwira ko ari ikibazo cy’uko habikuje abantu benshi icyarimwe ariko biraza gukemuka. Icyo gihe bamwe bagiye bayabona ariko abandi barayabura. Bamwe batangiye kugira ubwoba ko nayo irangiye ariko abayobozi bayo bakababwira ko bo badacuruza amafaranga nta kibazo bafitanye na BNR ahubwo bo bacuruza ibijyanye n’ibikoresho bitanga amashanyarazi aturuka ku zuba.

Kuri uyu wa Gatanu kandi nibwo I Muhanga hari gufungurwa ishami rya TAT, ariko ababyitabiriye bavuga ko iki gikorwa kitabaye abari baje kuhafungura iri shami bababwiye ko habaye ikibazo cy’uko imodoka yari kuzana ibikoresho yagiriye ikibazo mu nzira bityo igikorwa kimuriwe ku wa Mbere tariki ya 25 Werurwe saa munani z’amanywa.

Mu rukerera rwo kuri iki Cyumweru ni bwo abanyamuryango ba TAT batangiye kubona ko nayo ifunze imiryango ubwo binjiraga muri sisitemu bagasanga ntibikunda barababwira ngo “Network restricted”. Ku mbugankoranyambaga abantu bacitse ururondogoro ariko umwe mu bayobozi arababwira ati :” Mwiriweho abatabonetse mu nama?
Dore incamake
1.TAT ni company icuruza ingufu z’imarasire y’izuba ndetse ‘izikorwa n’umuyaga. bityo rero ifite ibyangombwa byose biyemera gukora ubu bucurizi.
Ikitonderwa: Iyi company nticuruza amafaranga(cryptocurrency) ahubwo ikoresha amafaranga kimwe n’izindi business.
2. Impamvu kubikura byatinze
Bitewe n’mirimo yo kuvugurura imirongo company ikoresha mu ishora mari, habayeho gutinda kubikura gusa amafaranga yose yabikuwe aragera ku ma account yose bitarenze 48hrs mukomeze mwihangane.
3. Mu minsi mike cyane company iraba ikoresha umurongo umwe murwego rwo kugabanya impungenge zo kuyobya amafaranga yakirwaga n’aba agents ba company.”

Kugeza ubwo twakoraga iyi nkuru sisitemu yari itarafunguka, bamwe baracyafite icyizere ko iri bugarukeho.

Loading

RELATED ARTICLES

1 COMMENT

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

Recent Comments

Habyarimana Jean Marie vianney on Umwalimu Sacco bafite ibibazo uruhuri,umuti ni uwuhe?
Maria on Pillow
Maria on Potted Plant
Maria on Peaches
Maria on Serving Platter
Maria on Lavender
Ryan on Peaches
Stuart on Peaches
Dan on Potted Plant
Coen Jacobs on Classy Globe
Coen Jacobs on cup
Magnus on Soap
Cobus Bester on Serving Platter
Cobus Bester on Plant
Cobus Bester on Fashion cap
Andrew on Lavender
Cobus Bester on Soap
James Koster on Soap
James Koster on cup