Saturday, May 18, 2024
HomeAMAKURUDRC: Igisirikare cya Congo cyanze kurekura umunyamulenge washimuswe na Wazalendo

DRC: Igisirikare cya Congo cyanze kurekura umunyamulenge washimuswe na Wazalendo

Ku italiki 22 Werurwe 2024 ni bwo umunyamulenge uzwi ku izina rya Kibangabanga yashimuswe n’umutwe wa Wazalendo nyuma ingabo za FARDC ziza kumutwara gusa kugeza ubu ngo igisirikare gikomeje kwinangira kumurekura.

Uyu musaza uri  mu kigero cy’imyaka 70, ubwo yashimutwaga mu masaha y’ijoro ryo ku wa Gatanu taliki 22 Werurwe 2024, ngo yavaga muri Uvira yerekeje mu Bibogobogo, ubwo yari ageze mu gace ka Lusenda, ho muri Teritwari ya Fizi, ni mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo yaje gushimutwa n’umutwe wa Wazalendo, wahoze witwa Mai Mai, gusa ngo nabo baje kumwakwa n’ingabo za Congo zihita zijya kumufungira kuri Etat Major ya Lusenda.

Ubwo umuryango we waje kumenya ibyabaye, wagerageje gusaba ko yarekurwa ariko batungurwa n’uko FARDC, yakomeje kwinangira.

Umwe  mu bo mu muryango we waganiriye n’itangazamakuru ngo bari mu gihirahiro ku mpamvu ituma abasirikare ba Congo, FARDC, bakomeza kwanga kurekura umuntu wabo, gusa bagakeka ko baba bakeneye ingurane y’amafaranga.

Uyu munyamuryango, utashatse ko amazina ye atangazwa, yavuze ko basaba ko umuntu wabo yarekurwa agashyikirizwa umuryango we cyane ko nta cyaha ashinjwa.

 

Loading

Umurunga.com
Umurunga.comhttp://umurunga.com
Umurunga.com is the online digital newspaper which spreads instants and durable information.
RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

Recent Comments

Habyarimana Jean Marie vianney on Umwalimu Sacco bafite ibibazo uruhuri,umuti ni uwuhe?
Maria on Pillow
Maria on Potted Plant
Maria on Peaches
Maria on Serving Platter
Maria on Lavender
Ryan on Peaches
Stuart on Peaches
Dan on Potted Plant
Coen Jacobs on Classy Globe
Coen Jacobs on cup
Magnus on Soap
Cobus Bester on Serving Platter
Cobus Bester on Plant
Cobus Bester on Fashion cap
Andrew on Lavender
Cobus Bester on Soap
James Koster on Soap
James Koster on cup