Saturday, May 18, 2024
HomeAMAKURUBanki y'abaturage y'u Rwanda urasaba abantu bari bafitemo konti mu 1975-2007 kwegera...

Banki y’abaturage y’u Rwanda urasaba abantu bari bafitemo konti mu 1975-2007 kwegera amashami abegereye bagahabwa uburenganzira bwabo

ITANGAZO

BPR Bank Rwanda iramenyesha umuntu wese wari ufite konti muri Banki y’Abaturage y’u Rwanda kuva muri Kanama 1975 kugeza muri Nyakanga 2007 ko asabwe kwegera Ishami rimwegereye kugira ngo yuzuze amakuru ye bityo agire uburenganzira ku migabane ye kuko uwafunguranga konti yahitaga aba umunyamigabane. Igikorwa cyo kuzuza amakuru ku bantu bari bafite konti muri Banki y’Abaturage y’u Rwanda kizakorerwa ku mashami yose ya BPR Bank Rwanda kuva tariki ya 10 Nyakanga kugeza tariki ya 16 Nzeri uyu mwaka.

Uzaza kuzuza amakuru azitwaza Indangamuntu ye na shekiye cyangwa agatabo ka banki bigaragaza ko konti ari iye. Umuzungura wa ny’iri Konti azitwaza Indangamuntu y’umuzungura n’icyemezo cy’uwapfuye gitangwa n’inzego z’ibanze. Uhagarariye Ikigo, Koperative, cyangwa Ishyirihamwe nawe azitwaza Indangamuntu ye n’agatabo ka banki.

INTARA N’AMATARIKI YO KWIYANDIKISHA

IBURENGERAZUBA:
10-21 NYAKANGA 2023
AMAJYEPFO
24 NYAKANGA – 07 KANAMA 2023
AMAJYARUGURU:
09 – 17 KANAMA 2023
IBURASIRAZUBA:
19 KANAMA – 01 NZERI 2023
UMUJYI WA KIGALI 
04 – 16 NZERI 2023

Icyitonderwa: Ubu butumwa burareba umuntu ku giti cye, Amashyirahamwe, Amadini, Koperative,amashuri, n’Ibigo bya Leta bigikora cyangwa byafunzwe bikaba byari byarafunguye Konti muri Banki y’Abaturage y’u Rwanda kuva muri Kanama 1975 kugera muri Nyakanga 2007.

Ku bindi bisobanuro wasura ishami rya BPR Bank Rwanda rikwegereye cyangwa imbuga nkoranyambaga zayo.

Loading

RELATED ARTICLES

1 COMMENT

  1. Muraho?

    Ibisabwa rero birimo n’agatabo cyangwa konti hari abatabasha kubibona, ari na bo bakomeje kubura. Numva rero mwadufasha uwitabanye indangamuntu bakamureba mu buryo bw’ikoranabuhanga niba akiri muri database ya BPR. Murakoze!

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

Recent Comments

Habyarimana Jean Marie vianney on Umwalimu Sacco bafite ibibazo uruhuri,umuti ni uwuhe?
Maria on Pillow
Maria on Potted Plant
Maria on Peaches
Maria on Serving Platter
Maria on Lavender
Ryan on Peaches
Stuart on Peaches
Dan on Potted Plant
Coen Jacobs on Classy Globe
Coen Jacobs on cup
Magnus on Soap
Cobus Bester on Serving Platter
Cobus Bester on Plant
Cobus Bester on Fashion cap
Andrew on Lavender
Cobus Bester on Soap
James Koster on Soap
James Koster on cup