Saturday, May 18, 2024
HomeAMAKURUGicumbi: EP KITAZIGURWA haravugwa inkuru y'umuyobozi w'ishuri wahembye abatetsi ibiryo byagenewe abanyeshuri

Gicumbi: EP KITAZIGURWA haravugwa inkuru y’umuyobozi w’ishuri wahembye abatetsi ibiryo byagenewe abanyeshuri

Mu Karere ka Gicumbi, mu Murenge wa Shangasha, Akagari ka Kitazigurwa, mu Ishuri Ribanza rya Kitazigurwa ( EP KITAZIGURWA) haravugwa inkuru y’umuyobozi w’ishuri wafashe ibiribwa bigenewe abanyeshuri akabihemba abatetsi b’ishuri aho kubaha amafaranga.

Ibi byabaye kuri uyu wa Kane tariki ya 21 Ukuboza 2023 ku manywa y’ihangu.

Bamwe mu barimu bigisha kuri iri shuri bavuga ko aya makuru nabo bayamenye gutyo.

Aba batetsi uko ari babiri bavuga ko ari byo koko uyu muyobozi w’ishuri Bwana NDAZIGARUYE Jean Damascene yabahembye umufuka w’ibiro 25 w’akawunga kuri buri muntu abikuye mu bubiko bw’ibiribwa by’abanyeshuri.

Abatetsi bakomeza bavuga ko yari abarimo amafaranga ibihumbi 22 by’ukwezi kumwe ariko bagiye kumwishyuza ababwira ko nta mafaranga ahari uwumva yatwara akawunga asigara akazayafata mu kwezi gutaha agatware, utagashaka ategereze amafaranga. Ibi ngo ntibyabashimishije ariko aka wa mugani ngo” ubuze icyo ashaka afata icyo abonye”, bapfuye kubifata n’ubwo bitabashimishije.

Umwarimu uhagarariye abandi ufatwa nk’uwungirije umuyobozi w’ishuri, yabwiye UMURUNGA ko atazi igihe ibi byakorewe ahubwo nawe yatunguwe no kubona abatetsi basohokanye imifuka y’akawunga, akeka ko babyibye ababajije bamubwira ko babihawe n’umuyobozi w’ishuri mu kigwi cy’amafaranga.

NGABONZIMA Gilbert umwarimu wigisha muri iki kigo, bivugwa ko nyuma y’uko umucungamutungo wakoraga nk’umunyakiraka kuri iri shuri agendeye, ariwe wahawe ububasha bwo gucunga ububiko bw’ibiribwa ( Stock), abihawe n’umuyobozi w’ishuri nta matora abaye. Uyu yahakanye ko adashinzwe ububiko ntaho ahuriye nabwo ndetse n’iyo nkuru yo guhemba abarimu ibiribwa ntabyo azi aribwo abyumvise, nyamara abatetsi bo bavuga ko bahembwa ibiribwa hari n’umwarimu ukorana n’umuyobozi w’ishuri.

Andi makuru kandi aturuka muri iki kigo, avuga ko guhera tariki ya 18 Ukuboza 2023 abanyeshuri batagarutse ku ishuri nyuma yo kurangiza ibizamini, hazaga abanyeshuri biga mu mwaka wa gatandatu bitegura ikizamini cya Leta, ariko nabo batatekerwaga ahubwo bajyaga kurya iwabo. Ni mu gihe ku ngengabihe ya Minisiteri y’Uburezi biteganyijwe ko igihembwe cya mbere kirangira kuri uyu wa gatanu tariki 22 Ukuboza.

Bwana NDAZIGARUYE Jean Damascene Umuyobozi w’iri shuri rya EP KITAZIGURWA, yahakaniye UMURUNGA.COM aya makuru avuga ko atatinyuka gukora iryo kosa.

Ati:” Ayo makuru wayakuye hehe?! Ndakubwiza ukuri ko nk’umuyobozi ntakora iryo kosa.”

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko yari ahuze naza guhuguka avugisha umunyamakuru.
Ati:” Ndahuze gato ndi kuganira n’abashyitsi nimpuguka ndakuvugisha. Nkubwije ukuri ibiribwa twahawe n’akarere byashize kera dusigara twihahira nk’ikigo, ubwo twabona ibyo dutanga koko!”

UWERA Parfaite, Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Gicumbi, yabwiye UMURUNGA ko aya makuru atari ayafite ariko agiye gukurikirana iki kibazo. Abajijwe niba uyu muyobozi ari ikosa yaba yakoze cyangwa ari uburyo bwo kwirwanaho mu gihe yabuze amafaranga, yagize ati:” Ryaba ari ikosa rinakomeye! Ubwo biradusaba gukurikirana ukuri kwabyo, tukabona kugira andi makuru twazatanga.”

Andi makuru agera ku MURUNGA aturutse mu baturage avuga ko kuri uyu wa Gatanu uyu muyobozi w’ishuri yagurishije ibiribwa avanye mu bubiko bw’ibiribwa by’abanyeshuri, akabigurisha mu iduka riri hafi y’ikigo.

Loading

RELATED ARTICLES

1 COMMENT

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

Recent Comments

Habyarimana Jean Marie vianney on Umwalimu Sacco bafite ibibazo uruhuri,umuti ni uwuhe?
Maria on Pillow
Maria on Potted Plant
Maria on Peaches
Maria on Serving Platter
Maria on Lavender
Ryan on Peaches
Stuart on Peaches
Dan on Potted Plant
Coen Jacobs on Classy Globe
Coen Jacobs on cup
Magnus on Soap
Cobus Bester on Serving Platter
Cobus Bester on Plant
Cobus Bester on Fashion cap
Andrew on Lavender
Cobus Bester on Soap
James Koster on Soap
James Koster on cup