Wednesday, May 22, 2024
HomeAMAKURUKayonza: Baba baragushijwe mu mutego ntibabimenye bakica amategeko nkana

Kayonza: Baba baragushijwe mu mutego ntibabimenye bakica amategeko nkana

Mu karere ka Kayonza, Intara y’Iburasirazuba haravugwa inkuru y’abarezi babiri bahagaritswe mu kazi mu buryo bo bavugako ari akarengane bakorewe kugeza magingo aya igihe bagombaga gusubirira mu kazi kikaba cyararenze ariko hakaba hari amakuru avugwako ubuyobozi bwihishe inyuma muri iki kibazo.

Ibaruwa Isaba ibisobanuro Umuyobozi wa GS Nkondo II yandikiye abarimu

Aba barimu amakuru UMURUNGA dufite ni abo mu murenge wa Rwinkwavu ku kigo cy’amashuri ya GS Nkondo II bahagaritswe by’agateganyo mu kazi mu gihe cy’amezi atatu nk’uko biteganywa na Sitati yihariye y’abarimu yo muri 2020. Ariko nyuma bagasubizwa mu kazi.

Intandaro y’ibi byose byaturutse ku ibaruwa umuyobozi w’iri shuri yabandikiye basabwa ibisobanuro ngo kuko basohotse mu nama itarangiye bakayandikirwa ku wa 02/6/2023 babazwa ibisobanuro, ariko ubwo bisobanuraga ntago umuyobozi yashimishijwe n’ibisobanuro.

Ibaruwa akarere kahaye abarimu ibahagarika mu kazi

Ubusanzwe mu bigo by’amashuri haba utunama dushinzwe gukurikirana amakosa y’abarezi ariko n’ubwo utu tunama tuba mu mashuri benshi bagiye bagaya imikorere yatwo kuko akenshi dukorera mu kwaha kw’abayobozi b’amashuri rimwe narimwe tugafata imyanzuro abayobozi b’ibigo baba bifuza.

Ni nako byagenze muri iki kibazo cy’aba barimu kuko Madamu Nyiracumi Leontine, Umuyobozi wa GS Nkondo II,abinyujije muri ako kanama yabashyikirije ikibazo cy’abo barimu hafatwa umwanzuro woherejwe ku karere ka Kayonza bituma nako kagwa mu mutego katabizi.

Ni iki gituma umuyobozi hari abarimu yijundika?

Amakuru UMURUNGA twahereye muri Kanama 2023 ducukumbura kuri iki kibazo ni ay’uko uyu muyobozi w’iki kigo hari amwe mu makosa yagendaga akora arimo gutonesha abarimu bamwe abandi akabajugunya urugero ni nka bamwe mu barimu bakorera muri kiriya kigo biga muri Kaminuza y’u Rwanda ishami ry’uburezi i Rukara bakaba biga bihoraho bizwi nka Full time. Aha hibazwa ukuntu umuntu yakwiga bihoraho muri Kaminuza kandi ari na mwarimu bikakuyobera. Amazina y’aba barimu ikinyamakuru mu icukumbura cyakoze turayafite.

Izindi ngero twagaragarijwe zigaragaza itonesha uyu moyobozi afite ni uko mu mwaka wa 2022 ubwo NESA yasabaga abazajya gukosora ibizamini bya Leta, uyu muyobozi hari umwarimu yahimbiye ingengabihe akajya gukosora isomo ry’ikinyarwanda kandi iryo somo ataryigisha.

Abanyesuri bandikiye ikigo basaba abarimu babatera utwatsi
Iyi ni ibaruwa abamyeshuri banditse bagaragaza amasomo batigishwa barabihorera

Hari n’abandi barimu muri iki kigo barimo uwamaze ukwezi n’igice atigisha ariko umuyobozi aramubererekera ibi bigaragazwa n’urwandiko abanyeshuri banditse bagaragaza ikibazo ariko umuyobozi akabireka nkana ndetse hari n’ibyageze ku murenge wa Rwinkwavu.

Akarere kaba karabeshywe?

Amakuru ahari avugako uyu muyobozi Madamu Nyiracumi Leontine bivugwako hari umubano wihariye afitanye na Vice Meya wa Kayonza Ushinzwe imibereho myiza Harerimana Jean Damascene, akaba ari nawe unafite mu nshingano iby’uburezi bikaba bikekwa ko aribyo byaba byaragushije akarere mu mutego kuko bivugwako ariwe wihishe inyuma iki kibazo yanga ko hari ukuri kwajya ahabona.

Ubwo twakoraga iyi nkuru twagerageje kuvugisha uyu Visi Meya, inshuro zose twamuhamagaye ntiyatwitabye ndetse n’ubutumwa bugufi twamwandikiye nabwo ntiyabusubije.

Visi Maya wa Kayonza ubutumwa yandikiwe ntiyabusubiza

Mugihe na Meya w’Akarere ka Kayonza Nyemazi John Bosco nawe twamuhamagaye inshuro nyinshi mu bihe bitandukanye  ntiyitabye ndetse n’ubutumwa bugufi yahawe ntiyabusubije.

Ku rubuga rwa X rw’akarere ka Kayonza ubwo umunyamakuru yabazaga iby’iki kibazo akarere kasubijeko iki kibazo bakizi.

https://twitter.com/sam_kabera/status/1709855032739246153?t=PU1N2pvgtd6Rc5m4NeYdAA&s=19

Ni iki Leta yibutsa abayishora mu manza?

Tubibutseko abakozi n’abakoresha baragirwa inama yo kunoza ibiganiro hagati yabo kugira haboneke umusaruro na serivisi nziza, ndetse no kwirinda gushora Leta mu manza kubera imicungire mibi y’abakozi.

Komisiyo y’abakozi ba Leta igaragaza ko imicungire mibi y’abakozi ba leta mu bigo bitandukanye, biri mu bikomeza kuzamura igihombo biteza Leta kubera kuyishora mu manza biturutse ku bigenerwa abakozi batabona.

Mu 2017-2018 Leta yishyuye amafaranga arenga Miliyoni 224 kongeraho ibihumbi 16 by’amadolari y’amerika mu manza 83 yatsinzwe n’abakozi ba Leta, mu nzego za Leta 43.

Muri 2018-2019 yishyuye Miliyoni 520 mu nzego z’imirimo zigera kuri 65 yarezwemo imanza, mu gihe muri 2020 leta yishyuye Miliyoni 970 harimo Miliyoni 761 abakozi bakabaye barahawe mbere y’uko bajya mu nkiko kubera amakimbirane n’abakoresha babo.

Abari mu nzego z’imirimo itandukanye bagaragaza ko ubwumvikane buke hagati y’abakozi n’abakoresha ari intandaro ya serivisi mbi.

Loading

Sam Kabera
Sam Kaberahttp://wwww.umurunga.com
📞or Message me on 250 783618487 UBUREZI,UBUVUGIZI NIBWO DUSHYIRA IMBERE. Sam Kabera yatangiye itangazamakuru kuva mu mwaka wa 2015 mu binyamakuru birimo Nonaha.com,Hanga.rw n'ibindi bitandukanye birimo na Television.
RELATED ARTICLES

2 COMMENTS

  1. Mwaramutse!
    Ikigaragara cyo nuko ubunyamwuga bwuwanditse iyinkuru Ari buke kubera izimpamvu.
    1. Usomye iyinkuru ahitabona uruhande umwanditsi abogamiyeho Kandi itangazamakuru ntirigomba kubogama.

    2. Umwanditsi ntiyagaragaje byimbitse icyatumye bahagarikwa Nyakuri kugirango yumvikanishe ko barengana.

    3. Ntabwo aribyiza ko itangazamakuru rigira amatiku tikwiriye gucukumbura ikibazo ukwacyo ritavangavanze ibintu!

    • I byatumye bahagarikwa amabaruwa yashyizwe mu nkuru arabigaragaza nyakubahwa,sinzi uruhande wowe ubogamiyeho n’uwagutumye kandi siwowe wigisha ubunyamwuga ,ikimenyi menyi igitekerezo cyawe ndagitambutsa nkwereke ubunyamwuga.Thx.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

Recent Comments

Habyarimana Jean Marie vianney on Umwalimu Sacco bafite ibibazo uruhuri,umuti ni uwuhe?
Maria on Pillow
Maria on Potted Plant
Maria on Peaches
Maria on Serving Platter
Maria on Lavender
Ryan on Peaches
Stuart on Peaches
Dan on Potted Plant
Coen Jacobs on Classy Globe
Coen Jacobs on cup
Magnus on Soap
Cobus Bester on Serving Platter
Cobus Bester on Plant
Cobus Bester on Fashion cap
Andrew on Lavender
Cobus Bester on Soap
James Koster on Soap
James Koster on cup