Saturday, May 18, 2024
HomeUBUREZIIbyo niyemeje bizampesha ibihano birimo no kwirukanwa-Abarimu bagiye guhugurwa

Ibyo niyemeje bizampesha ibihano birimo no kwirukanwa-Abarimu bagiye guhugurwa

Abarimu bagera ku bihumbi makumyabiri na bine bigisha mu mashuri y’incuke n’abanza batize uburezi bagiye guhabwa amasomo azabafasha kunoza imyigishirize yabo. Nk’uko bigaragara mu ibaruwa yo kwiyemeza ( Commitment letter) umwarimu azajya abanza gusinya, uzananirwa kuzuza ibisabwa n’aya mahugurwa azahabwa ibihano bitandukanye birimo no kwirukanwa.

Ni ibaruwa yanditse mu rurimi rw’Icyongereza ariko umunyamakuru wa UMURUNGA akaba yagerageje kuyishyira mu Kinyarwanda. Muri rusange iyo baruwa iteye itya;

Ibaruwa yo kwiyemeza guhugurwa

Njyewe kanaka niyemeje kwitabira gahunda idasanzwe y’abarimu b’amashuri abanza n’ay’incuke batabifitiye impamyabumenyi mu mashuri y’u Rwanda, gahunda yateguwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi bw’Ibanze mu Rwanda ku bufatanye n’abandi bafatanyabikorwa mu mwaka w’amashuri 2024.

Njye wese niyemeje kuzuza ibisabwa byose nkurikije ubushobozi bwanjye.

Muri ibyo bisabwa harimo kwitabira buri gihe amahugurwa atandukanye, guteza imbere gahunda yo kwigisha, kugirana ibiganiro hagati n’abajyanama banjye, hamwe n’abagenzuzi ndetse no kurangiza no gutunganya neza amasomo yose hamwe n’isuzumabumenyi risoza.

Niyemeje kandi gukoresha ubushobozi bwose nabonye mu bikorwa byanjye by’umwuga hamwe no mu ishuri nigishamo.

Kutubahiriza ibyo niyemeje no kurangiza neza gahunda bizampesha ibihano bitandukanye birimo no kwirukanwa.

Kutubahiriza ibyo niyemeje bizampesha ibihano birimo no kwirukanwa/ Ibaruwa yo kwiyemeza izasinywa n’abarimu bagiye kwitabira amahugurwa.

Ibaruwa igaragara ku rupapuro rwa 14 mu nyandiko yitwa DDE-REB Official Presentation.

NIYISENGWA Gilbert UMURUNGA.COM

Loading

RELATED ARTICLES

1 COMMENT

  1. Muraho neza sanlam! Ariko kuki it company IHA amakuru umuturage ntiyubahirizwe kweri! Nasabye ibyo amategeko agenda ku wanjye witabye Imana Ari client wanyu bati kuwa gatatu le20/3/2024 uzarebe Kuri account ndatega singezeyo nsanga nyayo mbajije sanlam (umukozi wabo) ati tegereza muri iko cyumweru ,nta précision rwose bipfira he! Bikosorwe rwose!

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

Recent Comments

Habyarimana Jean Marie vianney on Umwalimu Sacco bafite ibibazo uruhuri,umuti ni uwuhe?
Maria on Pillow
Maria on Potted Plant
Maria on Peaches
Maria on Serving Platter
Maria on Lavender
Ryan on Peaches
Stuart on Peaches
Dan on Potted Plant
Coen Jacobs on Classy Globe
Coen Jacobs on cup
Magnus on Soap
Cobus Bester on Serving Platter
Cobus Bester on Plant
Cobus Bester on Fashion cap
Andrew on Lavender
Cobus Bester on Soap
James Koster on Soap
James Koster on cup