Saturday, May 18, 2024
HomeAMAKURUIYOBOKAMANARwanda: Umuramyi Mutambo David agiye gukora igitaramo mpuzamahanga mu buryo budasanzwe

Rwanda: Umuramyi Mutambo David agiye gukora igitaramo mpuzamahanga mu buryo budasanzwe

Ni igitaramo cyateguwe na Ministeri y’ivugabutumwa yitwa ‘’Sacrifice of Worship’’ kikazaba ku mataliki ya 05 na 06 Mutarama 2024, kikazakorwa mu buryo bw’ikoranabuhanga aho kizanitabirwa n’abahanzi bo hirya no hino ku isi.

Iki gitaramo kizakorwa mu buryo budasanzwe aho umuntu azaba abasha kugikurikirana aho ari ku isi yose mu buryo bw’ikoranabuhanga kikazatambuka ku rubuga rwa  Instagram ku rukuta rw’umuhanzi David Mutambo.

David Mutambo, umwe mu bahanzi bafite impano ikomeye mu kuramya no guhimbaza Imana mu ijwi ryiza n’imicurangire ya Kinyamwuga, yatangarije UMURUNGA.com ko iki gitaramo kizaba kigamije kwiga ku mpamvu yo kuramya Imana ku nsanganyamatsiko igira iti’’ Ni kubera iki nkwiye kuramya?’’

Mu kiganiro kihariye Mutambo David  yahaye UMURUNGA.com, yagize ati’’Impamvu twahisemo kwifashisha ikoranabuhanga rya internet ni uko aribwo buryo bushobokera buri wese kukibonekamo nta kiguzi kandi atavuye aho ari.Kwitabira igitaramo bizasaba kuba ufite igikoresho cy’ikoranabuhanga nka Machine, telephone cyangwa ikindi.’’

Mutambo yakomeje avuga ko hashingiwe ku mpano mu gutumira abazitabira iki gitaramo, aho abahanzi batumiwe barimo abo hirya no hino muri Afurika ndetse no hanze yayo mu rwego rwo kugirango iki gitaramo gisakare hirya no hino ku isi.

Ati’’Ubu buryo ntabwo buramenyerwa cyane, ariko mu gihe ikoranabuhanga rigenda risakara, natwe ntabwo twasigara inyuma, muri iki gitaramo kizakurikranwa n’abantu batandukanye hirya no hino ku isi, hatumiwe abahanzi bo muri Cameroon, Nigeria, Burundi, no mu Budage, ndetse natwe mu Rwanda.’’

Yunzemo ati’’ Muri iki gitaramo hazatangirwamo ubuhamya buvuye mu kuramya ndetse tuzigishwa kuramya kuzuye.’’

Mutambo David, avuga ko aha hazaba harimo n’ibiganiro bizatangwa n’abantu batandukanye ati’’ Sinzi niba nakita igitaromo, ubundi ni ikiganiro cyangwa imberabyombi, igitaramo kirimo n’ikiganiro, kizakurikiranwa ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye ariko kizaba gikoreweho, live kuri Instagram ninaho kizabera. Umusaruro twitezemo ni uko hari ubumenyi bukomeye tuzungukiramo  bujyanye no gukorera Imana binyuze mu kuramya’’

Yakomeje agira ati’’Uretse abahanzi twiteze aba abakozi b’Imana, “Apostres’’ bakomeye bafite umwuka w’Imana, abaramyi bakomeye bafite ubumenyi mu kuramya kuzuye bityo, nkaba nashishikariza buri wese kuba yakwitabira kuko harimo inyungu nyinshi, nk’ubutumwa bwiza, inyigisho zitandukanye, ndetse n’indirimbo zibohora imitima.’’

Muri iki gitaramo kizanatangirwamo ibiganiro bitandukanye, abazitabira bazafashanya ndetse babonereho kwiga uko umuramyi mwiza yaramya Uwiteka.

Nyuma y’iki gitaramo ngo hazabaho kubaturwa kubazaba bakurikiranye iki gikorwa aho bizaba ngombwa.

Loading

Umurunga.com
Umurunga.comhttp://umurunga.com
Umurunga.com is the online digital newspaper which spreads instants and durable information.
RELATED ARTICLES

2 COMMENTS

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

Recent Comments

Habyarimana Jean Marie vianney on Umwalimu Sacco bafite ibibazo uruhuri,umuti ni uwuhe?
Maria on Pillow
Maria on Potted Plant
Maria on Peaches
Maria on Serving Platter
Maria on Lavender
Ryan on Peaches
Stuart on Peaches
Dan on Potted Plant
Coen Jacobs on Classy Globe
Coen Jacobs on cup
Magnus on Soap
Cobus Bester on Serving Platter
Cobus Bester on Plant
Cobus Bester on Fashion cap
Andrew on Lavender
Cobus Bester on Soap
James Koster on Soap
James Koster on cup