Friday, May 17, 2024
HomeUDUSHYAGatsibo: Inkuru nziza ku bana batatu, b'imyaka itatu bari bamaze iminsi itatu...

Gatsibo: Inkuru nziza ku bana batatu, b’imyaka itatu bari bamaze iminsi itatu barabuze

Abana batatu b’abakobwa bari baburiwe irengero bamaze kuboneka bose ari bazima, baboneka mu kandi karere basa nabi bisa nk’aho babaga hafi y’igishanga.

Amakuru agera ku MURUNGA, aturuka kuri umwe mu barangishaga aba bana, avugako mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 27 Mata 2024 aribwo bari bavuye gufata aba bana bagaruwe mu rugo.

Avuga ko aba bana babakuye mu Murenge wa Murundi mu Karere ka Kayonza, mu gihe iwabo ari mu Murenge wa Kiziguro mu Karere ka Gatsibo.

Akomeza avuga ko umwe mu bakekwaho ibura ry’aba bana yaba yamenyekanye ndetse inzego zibishinzwe ziri kumukurikirana.

Aba bana babuze tariki ya 24 Mata ubwo bari bavuye ku ishuri, bakaba ari abo mu Kagari ka Ndatemwa mu Murenge wa Kiziguro.

Aba bana bose uko ari batatu bafite imyaka itatu aho umukuru afite imyaka itatu n’amezi atandatu.

Aba bana ni IRAKOZE Bonnette ufite imyaka 3, UWASE Queen ufite imyaka 3 n’amezi 6 na IMPANONZIZA Stella w’imyaka 3.

Ubwo aba bana baburaga umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, yemeje ko koko bakiriye ibirego ko aba bana babuze tariki ya 24 Mata, ubwo bari bavuye ku ishuri, mu gihe undi umwe yaburiwe irengero ari mu rugo.

Yakomeje agira ati :”Amakuru twamenye ni uko aba bana batatu bo mu midugudu yegeranye, babiri bavaga ku ishuri, amakuru dufite akigeragezwa kwegeranywa bavaga ku ishuri ntibagera mu rugo, bishoboke ko hari umuntu cyangwa itsinda ry’abantu ryabafashe rikagira aho ribajyana.”

Meya Gasana yavuze ko hari undi wabuze yakinaga na bagenzi be mu muharuro.

Uyu muyobozi yavuze ko mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu baganirije abaturage bo muri iyo midugudu, aho ngo bakanguriye ababyeyi kugira amakenga, bagatanga amakuru hakiri kare ku kibazo cyose kiba cyabaye.

Amafoto y’abana bari baburiwe irengero

Loading

RELATED ARTICLES

2 COMMENTS

  1. None c ubwo Ibyanditse na TITLE ko bidahura? Muba mwishakira views gusa. Ko NTA handitse ko Abo Bana nibura yabonetse? Nkuko mwabyise ngo nukuri nziza???

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

Recent Comments

Habyarimana Jean Marie vianney on Umwalimu Sacco bafite ibibazo uruhuri,umuti ni uwuhe?
Maria on Pillow
Maria on Potted Plant
Maria on Peaches
Maria on Serving Platter
Maria on Lavender
Ryan on Peaches
Stuart on Peaches
Dan on Potted Plant
Coen Jacobs on Classy Globe
Coen Jacobs on cup
Magnus on Soap
Cobus Bester on Serving Platter
Cobus Bester on Plant
Cobus Bester on Fashion cap
Andrew on Lavender
Cobus Bester on Soap
James Koster on Soap
James Koster on cup