Saturday, May 18, 2024
HomeUBUREZIREB yatangiye gusura abarimu batangiye amasomo abagira abanyamwuga -Amafoto

REB yatangiye gusura abarimu batangiye amasomo abagira abanyamwuga -Amafoto

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 27 Mata 2024 hirya no hino mu gihugu hatangiye icyiciro cya mbere cy’amasomo y’abarimu batize uburezi.

Umuyobozi w’ishami rishinzwe iterambere n’imicungire ya mwarimu Bwana Leo MUGENZI NTAWUKURIRYAYO yasuye abarimu bari kwigira mu bigo bitandukanye byo mu Karere ka Nyagatare bitabiriye gahunda idasanzwe ku barimu badafite impamyabumenyi mu burezi bigisha mu mashuri y’incuke n’abanza.

Leo MUGENZI NTAWUKURIRYAYO aganira n’abarimu.

Aganira n’abarimu, Leo MUGENZI NTAWUKURIRYAYO yagize ati: “Gahunda idasanzwe yateguwe kandi itangwa na REB mu rwego rwo gukemura ikibazo kidasanzwe kugira ngo abarimu bose babe batyaye kandi bafite ubumenyi bw’ibanze bwo kwigisha kugirango babashe kwitwara neza mu mashuri bigisha.”

Iyi gahunda idasanzwe igamije gutanga imyamyabushobozi z’uburezi ku barimu batabifitiye ubumenyi mu mashuri y’incuke n’abanza mu Rwanda.

Biteganyijwe ko iki cyiciro cya mbere gitangirwa n’abarimu ibihumbi 12, kikazarangira mu Kuboza 2024, naho abandi ibihumbi 12 bakazatangira umwaka utaha.

Leo MUGENZI hagati mu ruziga aganiriza abarimu.
Leo MUGENZI NTAWUKURIRYAYO umuyobozi w’ishami rishinzwe iterambere n’imicungire y’abarimu.

Loading

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

Recent Comments

Habyarimana Jean Marie vianney on Umwalimu Sacco bafite ibibazo uruhuri,umuti ni uwuhe?
Maria on Pillow
Maria on Potted Plant
Maria on Peaches
Maria on Serving Platter
Maria on Lavender
Ryan on Peaches
Stuart on Peaches
Dan on Potted Plant
Coen Jacobs on Classy Globe
Coen Jacobs on cup
Magnus on Soap
Cobus Bester on Serving Platter
Cobus Bester on Plant
Cobus Bester on Fashion cap
Andrew on Lavender
Cobus Bester on Soap
James Koster on Soap
James Koster on cup