Friday, May 17, 2024
HomeAMAKURUREB igiye kugura mudasobwa za miliyari 12Frw, zigenewe abarimu

REB igiye kugura mudasobwa za miliyari 12Frw, zigenewe abarimu

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi bw’Ibanze, REB, cyatangaje ko kiri muri gahunda yo gutanga isoko rya mudasobwa ibihumbi 25 zizagenerwa abarimu bo mu mashuri abanza gusa, zikazatwara agera kuri miliyari 12 Frw.

Umushinga wa mudasobwa imwe kuri buri mwarimu watangijwe hagamijwe guteza imbere ikoranabuhanga mu myigishirize ku byiciro byose by’uburezi mu Rwanda.

Mu minsi ishize abarimu bigisha mu mashuri atandukanye bagiye bahabwa amahugurwa ku ikoranabuhanga.

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe gushyira mu bikorwa imishinga muri REB, Shyaka Emmanuel, ubwo yasobanuriraga Abadepite abagize Komisiyo ishinzwe Gukurikirana Imikoreshereze y’Imari n’Umutungo by’Igihugu, PAC, ku bibazo byagaragaye muri raporo ya 2022/2023 yagaragaje ko ubu batangiye inzira zo gutanga isoko rya miliyari 12 Frw ryo kugura mudasobwa ibihumbi 25.

Shyaka yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko izi mudasobwa zizagenerwa abarimu bo mu mashuri abanza bamaze guhugurwa bakazazifashisha bigisha banakora ubushakashatsi.

Ati “Zizahabwa abarimu kugira ngo bashobore gukora ubushakashatsi, gutegura amasomo yabo neza no kuyatanga. Zizahabwa abarimu bose bo mu mashuri abanza kandi bose bamaze guhugurwa ku ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu myigire n’imyigishirize.”

REB iteganya ko muri Kanama 2024 mudasobwa ibihumbi 25 zizaba zamaze kugurwa ndetse zikagera ku barimu ku buryo bazikoresha mu mwaka w’amashuri wa 2024/2025.

Umubare w’abarimu bafite mudasobwa bavuye ku 4823 muri 2017 bagera kuri 16,517 muri 2023, mu gihe abarimu bo mu mashuri abanza gusa bagera ku bihumbi 67.

Ati “Uko amikoro agenda aboneka n’abandi bose zizagenda zibageraho. Nibura mu mwaka wa 2025 abarimu bose bagomba kuba bafite mudasobwa binyuze muri gahunda ya ‘One Laptop per Teacher’”

Magingo aya amasoko yose afite aho ahuriye n’ibikoresho by’ikoranabuhanga byerekeza mu nzego z’uburezi atangwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ikoranabuhanga mu Itumanaho n’Isakazabumenyi (RISA)

Umuyobozi Mukuru wa REB Dr Nelson Mbarushimana yavuze ko gukoresha ikoranabuhanga mu burezi biri mu bituma ireme ry’uburezi ritera imbere.

Yagaragaje ko binyuze mu mushinga wa Rwanda EQUIP abarimu bo mu mashuri 761 bahawe ‘tablets’ zibafasha kwigisha ku buryo umuyobozi aho ari hose ashobora kumenya imikorere yabo.

Ati “Nanjye iyo ndi kuri REB mbasha kureba uburyo abarimu barimo bigisha haba mu turere, uwarangije amasomo, utarayarangiza bityo nkaba nanamuhamagara.”

Kugeza ubu amashuri afite murandasi ageze kuri 2223, avuye mu kuri 723 mu mwaka wa 2017.

Loading

RELATED ARTICLES

1 COMMENT

  1. Mwaramutse murakoze kutugezaho indigo y’umushinga ariko mu gihe bitarashyirwa mu bikorwa mudufashe kubona hard copy z’ibitabo byo mu mwaka wa 3 French nko ku kifo cya GS Kageyo mu karere ka Gicumbi nta gitabo tugira mudufashe.murakoze.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

Recent Comments

Habyarimana Jean Marie vianney on Umwalimu Sacco bafite ibibazo uruhuri,umuti ni uwuhe?
Maria on Pillow
Maria on Potted Plant
Maria on Peaches
Maria on Serving Platter
Maria on Lavender
Ryan on Peaches
Stuart on Peaches
Dan on Potted Plant
Coen Jacobs on Classy Globe
Coen Jacobs on cup
Magnus on Soap
Cobus Bester on Serving Platter
Cobus Bester on Plant
Cobus Bester on Fashion cap
Andrew on Lavender
Cobus Bester on Soap
James Koster on Soap
James Koster on cup