Thursday, May 23, 2024
HomeAMAKURUIjambo rya Scovia ku barimu ko ari abanyakavuyo ryabaye akasamutwe ntibaripfana bamumariraho...

Ijambo rya Scovia ku barimu ko ari abanyakavuyo ryabaye akasamutwe ntibaripfana bamumariraho amarangamutima yabo

Scovia MUTESI, wamamaye nka Scovia urwa Gasabo,Mama urwa Gasabo,…bitewe n’ibiganiro akora cyane cyane binyuze ku murongo wa YouTube, yavuze amagambo akomeye atashimishije abarimu benshi bitewe n’uburyo bose yabashyize mu gatebo kamwe, ndetse abandi agasa n’ubasesereza. Bakimara kubyumva guhisha amarangamutima yabo byabagoye maze basubiza uyu munyamakuru.

Iri jambo rya Scovia ryatangiye gucicikana hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga kuri uyu wa Kabiri tariki ya 30 Mata 2024.

Scovia atangira asuhuza ati:” Muraho mwese!” Ati ” Ikintu mfa n’abarimu mwese mu gihugu, hari igihe numva imvugo zanyu muranyihanganira terme ndi bukoreshe, hari igihe numva umuntu ikintu yavuze cyangwa yanditse, nkibaza uyu niba ariwe mwarimu n’abanyigishaga ni uku bari bameze cyangwa ni njye wibeshyaga.”

Mu ijambo rifite iminota itanu n’amasegonda 46, yakomoje ku barimu basaba kwimurwa ku bigo ( Mutation/transfer) bakajyanwa ahaborohereza ubuzima bwabo bwa buri munsi, nko kwegera imiryango n’ibindi. Ndetse anavuga ku bijyanye n’agahimbazamusyi (Bonus) kagenewe abarimu.

Yavuze ku basore n’abubatse ingo vuba cyangwa abatarabyara( Jeune Marie) abanenga, abasaba kureka kwigira nk’abana cyangwa abantu bafite ubumuga Leta ikwiye kwitaho by’umwihariko.

Ati:”Nimureke kumva ko…, uziko wagirango muri abana cyangwa muri abantu bafite ubumuga Leta ikwiye kubitaho byihariye, ubwo se usibye ko ari ayo mwigira babahaye akazi, ubu baguhaye akazi muri minisiteri I Kigali, ntabwo wakwimuka ukajyayo?”

Yabagiriye inama yo kwiga uburyo babyaza umusaruro bike bafite bakabaho uko bimeze. Naho guhera ku isabato ya mbere barira ngo ntibabasubije aho bavuka ntibagize bate, babivemo.

Ati:” ibintu ni bibiri, nibakohereza I Rusizi uvuye Gakenke ugasanga utajya Rusizi, reka kujyayo ushake ikindi kintu ukora. Icya kabiri ntimukage mubeshya abantu, ngo urumva kuba hanze y’urugo rurasenyuka,ngo baguca inyuma ngo ubundi bakarutaha, uko niko urugo ruteye.”

Yakomeje avuga ko abajeni bo adashaka kubumva n’amatwi ye.

Ati:” Cyane abajeni mwe sinshaka kubumva n’amatwi yanjye, abagabo namwe, cyokora umugore ufite umwana ucutse akaba afite n’uruhinja ibyo bintu iyo agiye kubisaba abyerekana barabimuha.”

Yasoreje ku gahimbazamusyi asaba abarimu kutaburana ngo aha n’aha barakabahaye, abasaba kumenya aho ayo mafaranga ava.

Asoza agira ati:” Ba mwarimu bacu beza ndabakunda ariko mugira akavuyo kenshi ku buryo no kubavugira nsigaye narabiretse, navuze ikibazo cy’umushahara ibisigaye namwe muhangane nabyo nk’uko natwe abakozi bose duhangana nabyo.”

 Abantu bakiriye bate iyi mvugo ya Scovia?

Hari umuntu umwe wagize ati:” Iyi odiyo(Audio) ya Scovia ngeze aho ndayumva nezaaa,nshyira mu nyurabwenge, abarimu buriya Scovia ashobora kuba atabazi abarimu batera n’umwaku.”

Abandi nabo ku rubuga rwa WhatsApp abanaho n’abafana barimo n’abarimu bakomeje kumubwira ibyo batekereza, abandi bamugira inama. Byose bikubiye mu majwi n’amafoto ari hano hasi.

 

Loading

RELATED ARTICLES

5 COMMENTS

  1. Scovia we, nkugiriye inama sinkutegeka kuko nta n’ubushobozi mbifitiye, ntacyo wavugiyeho abarimu, ntushinzwe imishahara, bityo rero usabwe gusaba imbabazi abarimu warenze akarongo.uzabona ko wibeshye kwijundika abarimu bose barerera uru Rwanda.

  2. Scovia wajyaga uvuga ariko uyumunsi ukoze ubusa rwose. Menya ko abarimu na status ibagenga itandukanye n’iy’abandi bakozi
    Umva kuvugira abarimu uzabireke rwose

  3. Uyu munyamakuru kuba ajya afata umwanya akavuga ku bibazo bitandukanye by,abarimu ni byiza bigaragaza ko akunda uburezi.Ariko kuba ikibazo runaka yumvise ku barimu runaka yakigira icy,abarimu Bose barenga ibihumbi 100;sibyo.Ni nk,uwafata ibi yavuze akabyitirira abanyamakuru Bose bo mu Rwanda;nabyo ntibyaba ari byo kuko Bose ntibabyumva kimwe.Izi nama asorejeho nazo ni nziza Kandi benshi bicyemurira ibibazo mu buryo bumwe cg ubundi nta tangazamakuru ribibafashijemo.Erega abarimu Bazi ubwenge wabyanga cg ukabyemera!Kuba Kandi abarimu babwira ibibazo Leta,bimwe muri byo we yumva nta buremere bifite nabwo ni uburenganzira bwabo dore ko Leta ari umubyeyi Kandi iyo umwana atetera umubyeyi ntawe umuhitiramo uko ateta.Abwirwa benshi akumva beneyo …

  4. Povre Scovia, ariko buriya yiyumvamo iki? niba yabuze icyo avuga yafunze umunwa akareka kuvuga ubusa. Ngo mwalimu, yewe muburiye agaciro gusa. Uriya ntakanagire uwo avuganira azasazira mumatiku no kuvuga ubusa gusa.

  5. Eheeee! Ngo abarimu bo mu gihugu bose? Ngo n’abamwigishije aracyabibazaho? None se koko bose ni abanyakavuyo? Uhereye ku bamwigishije n’abababanjirije ukageza ku bariho ubu, koko abona ari abanyakavuyo? Kuki se bamugejeje ku bumenyi butuma yiyumva kuriya? Globalisation si sawa. N’iyo wenda aza kuba yakoresheje imvugo ya “Bamwe mu barimu cg se abarimu bake” akareka kuvuga bose n’abamwigishije. Icyakora daaa, views arazitsindiye kuko twese ubona ko duhagurutse. Wasanga ari na cyo yari agamije, we never know.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

Recent Comments

Habyarimana Jean Marie vianney on Umwalimu Sacco bafite ibibazo uruhuri,umuti ni uwuhe?
Maria on Pillow
Maria on Potted Plant
Maria on Peaches
Maria on Serving Platter
Maria on Lavender
Ryan on Peaches
Stuart on Peaches
Dan on Potted Plant
Coen Jacobs on Classy Globe
Coen Jacobs on cup
Magnus on Soap
Cobus Bester on Serving Platter
Cobus Bester on Plant
Cobus Bester on Fashion cap
Andrew on Lavender
Cobus Bester on Soap
James Koster on Soap
James Koster on cup