Saturday, May 18, 2024
HomeAMAKURURubavu: Umushumba yiraye mu nsina z'umuturage aratemagura

Rubavu: Umushumba yiraye mu nsina z’umuturage aratemagura

Mu Karere ka Rubavu, Umurenge wa Rugerero umushumba yagiye mu nsina z’umuturage witwa Niyibizi Charles arazararika.

Ibi byabaye mugitondo cyo ku wa Gatatu tariki ya 27 Ukuboza 2023, bibera mu Kagari ka Basa mu Murenge Rugerero.

Mulindwa Prosper, Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, yavuze ko ubuyobozi bw’ibanze bwashyikirije Ubugenzacyaha ukekwaho gukora icyaha.

Yagize ati: “Tumushyikiriza inzego z’Ubutabera kandi ndumva byabaye yageze mu maboko ya RIB, irahagije gukora Ubugenzacyaha, yabona bikwiye igashyikiriza dosiye Ubushinjacyaha.”

Meya Mulindwa, yavuze ko ubuyobozi bwahise bwegera abaturage bubabuza kwihanira.

Umuyobozi w’Akarere yakomeje avuga ko atazi icyateye ukekwa gutema insina z’uriya muturage.

Muri uyu Murenge wa Rugerero, higeze no kuvugwa ubugizi bwa nabi burimo konesha imyaka.

Meya Mulindwa we avuga ko atabihuza kuko ni ubwa mbere ahuye n’iki kibazo kuva yagera muri aka Karere.

Ati: “Nka njye kuva nagera mu Karere ni ubwa mbere mbonye icyaha gisa na kiriya. Kandi n’aho nari ndi mu tundi turere nashoboraga kumenya amakuru yo mu tundi turere kuko twari mu Ntara imwe, nabonaga ibintu bimeze kuriya kenshi. Rero ntabwo twabihuza.”

Ukekwa gutemagura insina yahise atabwa muri yombi, ubu afungiye kuri sitasiyo ya RIB mu Murenge wa Rubengera.

Loading

Phil Juma
Phil Jumahttp://wwww.umurunga.com
Umwanditsi w’ikinyamakuru www.umurunga.com
RELATED ARTICLES

1 COMMENT

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

Recent Comments

Habyarimana Jean Marie vianney on Umwalimu Sacco bafite ibibazo uruhuri,umuti ni uwuhe?
Maria on Pillow
Maria on Potted Plant
Maria on Peaches
Maria on Serving Platter
Maria on Lavender
Ryan on Peaches
Stuart on Peaches
Dan on Potted Plant
Coen Jacobs on Classy Globe
Coen Jacobs on cup
Magnus on Soap
Cobus Bester on Serving Platter
Cobus Bester on Plant
Cobus Bester on Fashion cap
Andrew on Lavender
Cobus Bester on Soap
James Koster on Soap
James Koster on cup