Friday, May 17, 2024
HomeAMAKURUUmwalimu SACCO nonaha: Itangazo rigenewe abanyamuryango bose rirebana n'ibibazo benshi bibaza

Umwalimu SACCO nonaha: Itangazo rigenewe abanyamuryango bose rirebana n’ibibazo benshi bibaza

ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMURYANGO BOSE

Banyamuyango,
Dushingiye ko nyuma y’uko abarimu bongejwe umushahara, guhera mu kwezi kwa Kanama umwaka ushize, ubunini bw’inguzanyo zisabwa bwiyongereye cyane kugeza aho igipimo cy’inguzanyo ziri mu banyamuryango ugereranyije n’umutungo rusange w’ikigo cyari kuri 85% mu mpera z’ukwezi kwa Kamena 2023 kandi kitagomba kurenga 80% nk’uko amabwiriza ya Banki Nkuru y’Igihugu BNR abiteganya
Dushingiye kandi ko inguzanyo zimaze gutangwa muri uyu mwaka uhereye ku itariki ya 1 Mutarama ukageza ku itariki 20 Kanama zigera kuri miliyari 128 z’amafaranga y’u Rwanda, mu
gihe hari hateganyijwe gutanga inguzanyo zingana na miliyari 150 muri uyu mwaka wose, aho
bigaragara ko twazagira icyuho kitari munsi ya miliyari 50 mu gihe twaba tutagabanyije
umuvuduko dutangaho inguzanyo,
Ubuyobozi bwa Koperative Umwalimu SACCO burasaba abanyamuryango bayo bose
kwihanganira uburyo twahisemo bwo gutanga inguzanyo gahoro gahoro dutegereza ko ubwishyu
bw’inguzanyo zatanzwe bugenda bugabanya icyo gipimo kugeza byibuze munsi ya 80% bityo
hakaboneka umwanya wo gutangiramo inguzanyo nshya, no kubahiriza igipimo cyavuzwe haruguru kugira ngo Koperative itazagwa mu bihano byo kutubahiriza amabwiriza agenga ibipimo by’imari ashyirwaho na Banki Nkuru y’lgihugu.
Tubashiniye uburyo mwakiriye izi mpinduka.
Murakoze
Bikorewe i Kigali ku wa 21 Kanama 2023

UWAMBAJE Laurence
Umuyobozi Mukuru

Loading

RELATED ARTICLES

2 COMMENTS

  1. Nimugabanye taux d’intêret naho ibindi murabeshya inguzanyo Giriwawe Mwarimu nute umuha 6,000,000 mumyaka 20 akazishyura 15,000,000 ubwose niterambere koko ibi muratwangiza tugahorana Inzara idashira ngo mwagujije

  2. Oya nukuri ibi bintu bajye bagabanya kuko umwarimu ntabwo yazatera imbere kuko kuba inguzanyo yakungukirwamo izikuba inshuro zirenga enye

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

Recent Comments

Habyarimana Jean Marie vianney on Umwalimu Sacco bafite ibibazo uruhuri,umuti ni uwuhe?
Maria on Pillow
Maria on Potted Plant
Maria on Peaches
Maria on Serving Platter
Maria on Lavender
Ryan on Peaches
Stuart on Peaches
Dan on Potted Plant
Coen Jacobs on Classy Globe
Coen Jacobs on cup
Magnus on Soap
Cobus Bester on Serving Platter
Cobus Bester on Plant
Cobus Bester on Fashion cap
Andrew on Lavender
Cobus Bester on Soap
James Koster on Soap
James Koster on cup