Friday, May 17, 2024
HomeAMAKURUHabuze igihugu cyakira Kabuga Félecien none bibaye ibindi bindi

Habuze igihugu cyakira Kabuga Félecien none bibaye ibindi bindi

Abubacarr Tambadou, Umwanditsi Mukuru w’Urwego rwasigariyeho Inkiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, IRMTC, yatangaje ko Kabuga Félecien agifungiye i Lahey kuko atarabona igihugu kimwakira.

Ibi yabigarutseho mu kiganiro n’itangazamakuru mu Rwanda, nyuma y’uruzindiko yagiriye muri iki gihugu, aho yahuye n’abayobozi batandukanye mu rwego rw’Ubutabera.

Abacamanza mu Rukiko rw’Ubujurire rwa IRMTC, bategetse ko urubanza rwa Kabuga akurikiranyweho ibyaha bifitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ruhagarikwa kugeza igihe kitazwi kubera ibibazo by’ubuzima afite.

Umwanzuro wo guhagarika urubanza rwa Kabuga wafashwe nyuma ya raporo y’inzobere z’abaganga igaragaza ibibazo by’uburwayi uyu mugabo afite, bitamwemerera gukomeza kuburanishwa.

Abubacarr Tambadou, yagaragaje ko nyuma yo guhagarika urubanza rwa Kabuga, abamwunganira bahawe umwanya ngo bashake igihugu gishobora kumwakira maze afungurwe by’agateganyo.

Kabuga Félecien yabuze igihugu cyimwakira ngo afungurwe by’agateganyo kuva muri Kamena 2023.

Abubacarr yavuze ko habuze igihugu gishaka kwakira Kabuga ngo afungurwe kuko aribyo bizashingirwaho.

Yagize ati: “Ibyo byatumye Kabuga agomba gufungurwa by’agateganyo, akoherezwa mu gihugu gifite ubushake bwo kumwakira. Uruhande rumwunganira rwasabwe gushaka igihugu gishobora kumwakira kandi urwo rugendo ruracyakomeje kuko ntacyo rurageraho. Kabuga aracyafungiye muri Hague (i Lahey) ategereje.”

Abubacarr yirinze gutangaza ko hari ibihugu byagaragaje ubushake bwo kwakira uyu mukambwe, avuga ko bikiri mu biganza by’abamwunganira nubwo bataragera ku musaruro.

Serge Brammertz, Umushinjacyaha Mukuru wa IRMTC wari mu Rwanda, muri Kanama 2023, yavuze ko bigoranye kwemeza igihe Kabuga azarekurirwa.

Yavuze ko azarekurwa mu gihe azaba afite ikindi gihugu kizamwakira, avuga ko bizagorana kuko u Bufaransa yari yasabye ko bwamwakira byaje kugaragara ko yari afite ibyangombwa by’ibihimbano.

Ibi ni byo yashingiyeho avuga ko Kabuga ashobora kuzoherezwa mu Rwanda kuko aricyo gihugu cye cy’amavuko, cyangwa agashaka ikindi cyizemera kumwakira.

Ati: “Muri rusange ihame rigena ko umuntu wahamwe n’icyaha ari mu kindi gihugu, cyangwa akarekurwa mu buryo bumwe cyangwa ubundi, uyu muntu asubira mu gihugu afitiye ubwenegihugu. Igishoboka cyane kuko ari Umunyarwanda, ashobora koherezwa mu Rwanda. Azarekurwa gusa igihe haba hari igihugu cyaba cyemera kumwakira ku butaka bwacyo. Igihugu cyonyine gitegetswe kumwakira ni igihugu cye cy’amavuko aricyo cy’u Rwanda.”

Serge Brammertz yagaragaje ko Kabuga ashobora kwaka kwakirwa mu kindi gihugu n’ubwo bigoye kukibona.

Kabuga Félecien yafatiwe mu Bufaransa ku wa 16 Gicurasi 2020, mu 2020 atangira kuburanishwa mu mizi, mu gihe muri Kamena 2023 urubanza rwe rwahagaritswe.

Loading

Phil Juma
Phil Jumahttp://wwww.umurunga.com
Umwanditsi w’ikinyamakuru www.umurunga.com
RELATED ARTICLES

1 COMMENT

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

Recent Comments

Habyarimana Jean Marie vianney on Umwalimu Sacco bafite ibibazo uruhuri,umuti ni uwuhe?
Maria on Pillow
Maria on Potted Plant
Maria on Peaches
Maria on Serving Platter
Maria on Lavender
Ryan on Peaches
Stuart on Peaches
Dan on Potted Plant
Coen Jacobs on Classy Globe
Coen Jacobs on cup
Magnus on Soap
Cobus Bester on Serving Platter
Cobus Bester on Plant
Cobus Bester on Fashion cap
Andrew on Lavender
Cobus Bester on Soap
James Koster on Soap
James Koster on cup