Wednesday, May 22, 2024
HomeAMAKURUNgoma: Inyubako abanyeshuri bararagamo yahiye irakongoka

Ngoma: Inyubako abanyeshuri bararagamo yahiye irakongoka

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe Ubukungu, Mapambano Nyiridandi Cyriaque, avuga ko bagishakisha impamvu yateye inkongi y’umuriro aho abahungu barara, mu ishuri rya Gahima AGAPE, riherereye mu Murenge wa Kibungo Akarere ka Ngoma.

Iri shuri ryafashwe n’inkongi y’umuriro mu ma saa kumi n’ebyiri n’igice z’umugoroba wo ku wa Kabiri tariki ya 23 Mutarama 2024, mu gihe abanyeshuri bari mu mashuri basubiramo amasomo.

Mapambano avuga ko umuriro waturutse mu cyumba abanyeshuri b’abahungu bararagamo (Dormitory), ibiryamirwa n’ibindi bikoresho byose birashya birakongoka n’ubwo habaye ubutabazi bwa Polisi ishami rishinzwe kurwanya inkongi.

Ati: “Umuriro waturutse mu cyumba abahungu bararamo, ibikoresho byabo harimo ibiryamirwa n’ibitanda birashya, n’ubwo hari bicye byabashije kuvamo. Kizimyamoto yahageze ariko isanga icyumba cyahiye, gusa barazimya kugira ngo umuriro udafata ibindi byumba.”

Ku bw’amahirwe ariko ngo nta munyeshuri wagize ikibazo, kuko byabaye bari mu ishuri ndetse n’izindi nyubako nta kibazo zagize.

Mapambano avuga ko kugeza ubu bataramenya icyateye iyi nkongi, ariko baza kubimenya mu masaha ari imbere kuko REG yahageze bakaba bagitegereje ibiri buve mu igenzura irimo gukora.

Ati: “REG yahageze n’ubu yasubiyeyo kureba ibyo ari byo, niba ari ukuba barashyizemo insinga nabi (installation) n’ibindi, kugira ngo tumenye icyaba cyabiteye.”

Avuga ko bihutiye gushakira abanyeshuri uko baryama, kandi ngo baracyashakisha uko bakomeza kubafasha kugira ngo bitadindiza amasomo y’abana.

 

Loading

Sam Kabera
Sam Kaberahttp://wwww.umurunga.com
📞or Message me on 250 783618487 UBUREZI,UBUVUGIZI NIBWO DUSHYIRA IMBERE. Sam Kabera yatangiye itangazamakuru kuva mu mwaka wa 2015 mu binyamakuru birimo Nonaha.com,Hanga.rw n'ibindi bitandukanye birimo na Television.
RELATED ARTICLES

1 COMMENT

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

Recent Comments

Habyarimana Jean Marie vianney on Umwalimu Sacco bafite ibibazo uruhuri,umuti ni uwuhe?
Maria on Pillow
Maria on Potted Plant
Maria on Peaches
Maria on Serving Platter
Maria on Lavender
Ryan on Peaches
Stuart on Peaches
Dan on Potted Plant
Coen Jacobs on Classy Globe
Coen Jacobs on cup
Magnus on Soap
Cobus Bester on Serving Platter
Cobus Bester on Plant
Cobus Bester on Fashion cap
Andrew on Lavender
Cobus Bester on Soap
James Koster on Soap
James Koster on cup