Wednesday, May 22, 2024
HomeAMAKURUBa Comptable bavuga ko FPR-Inkotanyi ariyo yonyine izabatabara ku karengane bakorerwa mu...

Ba Comptable bavuga ko FPR-Inkotanyi ariyo yonyine izabatabara ku karengane bakorerwa mu myaka 12

Abacungamutungo ba bimwe mu bigo by’amashuri yisumbuye biherereye mu karere ka Rubavu,Gakenke,Rulindo,Gicumbi ndetse na Kamonyi baratabaza nyuma yo gusiragizwa imyaka isaga 12 ikibazo cyabo ntigihabwe umurongo ndetse bo bakavugako harimo akarengane n’itonesha.Muri iki kibazo Minisiteri y’Uburezi ikavuguruzanya n’uturere mu kugaragaza Sitati igenga aba bakozi.

Iki kibazo biragoye kuba wahita wumva ibyacyo neza kuko muri uyu mwaka wa 2023 nta muntu n’umwe ushobora kwiyumvisha cyangwa ngo yemere ko ibivugwa muri iyi nkuru byaba byarabayeho,ariko hari ushobora kuyisoma akagirango ararota ndetse akanavugako ari ibinyoma.

Muri iyi nkuru twagerageje kuganira n’aba bacungamutungo ,tugerageza guhera mu mwaka wa 2010 batangira akazi,batubwira inzira zose banyuzemo bagaragaza ikibazo bafite ariko ntibumvwa, inzego nyinshi bagezemo zibatera utwatsi.

N’ubwo ariko inzego zagiye zibahererekanya izindi zigasanga zimwe zakoze amakosa ntiwatinya kuvuga ko biramutse byarakozwe kubushake hataburamo akaboko ka bamwe mu bayobozi bo ku rwego rw’uturere umuntu atatinya kuvuga ko haba harabayemo gutonesha n’ikimenyane. Dore ko bavuga ko igihe batangiye gusaba guhemberwa izo mpamyabushobozi za A0 babwiweko byakorwaga.

Banditse ibaruwa isubizwa nyuma y’imyaka 3

Umuntu ashobora kwibaza ukuntu Akarere nk’Urwego rw’ubuyobozi bwegerejwe abaturage gashobora kwandikirwa ibaruwa, igasubizwa nyuma y’imyaka itatu.Aha ashobora  gukeka ko muri iyi myaka itatu akarere katarakoraga cyangwa se katajya kagira uruhare mu kwihutisha ikemurwa ry’ibabazo by’abaturage.

Uko byagenze tariki ya 14/11/2019 aba bacungamutungo bandikiye akarere ka Rubavu bongera kugaragaza ikibazo cyabo,ariko  biratangaje kuko akarere kasubuije ku wa 13/04/2022, bivugwa ko kasubije nyuma y’uko bari bamaze kongera kwandikira Njyanama ya kano karere.

Ibaruwa basubijwe y’akarere nyuma y’imyaka 3

Impamvu bashingiraho bavugako barenganywa

Aba bacungamutungo bavugako batangiye akazi mu mwaka wa 2011 bakagatangira bose bakoze ikizamini ari 20 ku mwanya umwe kandi bafite impamyabushobozi zimwe A2,ariko nyuma y’igihe batunguwe no kubona bagenzi babo bababwirako basigaye bahemberwa A0 nyuma y’uko bandikiye uturere badusaba guhemberwa izo Dipolome. Aba rero barimo 5 ba Rubavu,4 ba Gakenke n’abandi ba Rulindo,Gicumbi na Kamonyi.

Ibaruwa uwasubijwe ahemberwa A0 ava kuri A2 hadakozwe ipiganwa
Uyu yatangiye ahemberwa A2 nyuma arasaba ahemberwa A0

Akarere na Minisiteri y’uburezi ni inde uvugisha ukuri?

Aba bacungamutungo bakomeje gusaba guhabwa uburenganzira bwabo nk’uko babivuga, bavugako ikibazo cyabo bakigejeje muri Minisiteri y’Uburezi,Minisiteri y’Abakozi,ndetse banavuga ko bageze no kwa Minisitiri w’intebe ariko icyabatangaje ni ukuntu Akarere kababwiyeko bagengwa na Sitati yihariye igenga abarimu b’amashuri  y’incuke ,abanza n’ay’iyisumbuye, mu gihe Minisiteri y’Uburezi yo yababwiyeko ari abakozi bunganira bo mu mashuri,  bagengwa na sitati rusange igenga abakozi ba Leta ‘Ibyo bikaba bisobanuye ko nabo bagengwa n’iri tegeko kimwe n’abandi bakozi ba Leta’.

Ibaruwa ya Minisitiri w’Uburezi agaragaza Sitati igenga aba bakozi

Ibidasobanutse mu mitangirwe y’akazi

Minisiteri y’abakozi ba Leta n’Umurimo ivugako Iteka rya Perezida no 128/01 ryo ku wa 03/12/2020 ryerekeye gushaka abakozi ba Leta n’amahugurwa ahabwa abakozi bagitangira akazi, mu ngingo yaryo ya 4 iteganya ko umukozi wa Leta ashyirwa mu mwanya hakozwe ipiganwa.

Ariko siko byagenze ubwo bamwe muri bano bagiye bahemberwa izi Dipolome za A0 amakuru avugako nta bindi bizamini bakoze ndetse kugeza na magingo aya hari abarimu bari gusabirwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza uburezi  imbere mu Rwanda (REB),basabirwa guhemberwa dipolome bafite bitanyuze mu ipiganwa,keretse niba byaba biterwa n’uko bize kuri Buruse ya Leta nk’uko bivugwa.

Abaruwa ya Minisitiri w’abakozi n’umurimo avugako hagomba kubaho ipiganwa
Ibaruwa uwasubijwe ahemberwa A0 ava kuri A2 hadakozwe ipiganwa
Uyu yatangiye ahemberwa A2 nyuma arasaba ahemberwa A0
Aba bo muri Rulindo 2013 wandikaga ibiruwa gusa usaba guhemberwa Dipolome bigahita byubahirizwa
Nanubu akazi karacyatangwa ntapiganwa ribaye nk’uko iyi baruwa ya REB ibigaragaza

Aba bacungamutungo biyambaza RPF Inkotanyi niyo yonyine izabacungura nk’abanyamuryango

Bavugako inzego zose bazigezemo ariko ibyo bavuga cyangwa bagaragaje ntibabumve, bavugako nk’abanyamuryango ba RPF Inkotanyi umuryango ushyira imbere guca ikimenyane n’akarengane, bavugako aribo bonyine babumva bakagerageza kuba babakemurira ikibazo bo bavugako barenganywa.

Ubwo twakoraga iyi nkuru twagerageje kuvugana n’Ubunyamabanga bukuru bwa RPF-Inkotanyi ntibyadukundira, ngo tubabaze icyo bagiye gufasha aba banyamuryango babo bavugako barenganyijwe imyaka isaga 12.Igihe tuzagira ibyo tuvugana tuzabibagezaho.

Loading

Sam Kabera
Sam Kaberahttp://wwww.umurunga.com
📞or Message me on 250 783618487 UBUREZI,UBUVUGIZI NIBWO DUSHYIRA IMBERE. Sam Kabera yatangiye itangazamakuru kuva mu mwaka wa 2015 mu binyamakuru birimo Nonaha.com,Hanga.rw n'ibindi bitandukanye birimo na Television.
RELATED ARTICLES

1 COMMENT

  1. Yewe aba nibarenganurwa nzumirwa, bazarenganurwa nande se? Abari gutuma barenganurwa kuko bo bafite kivugira barajogowe barahemberwa niveau zabo nibyo bizamini ntibabikoze, abashigajwe batazihembewe rero umuntu yibaza impamvu ziri vangura n’itoneshwa ninabyo biteye agahinda,erega ikikwereka ko affaire ari danger ni uko n’abadepoje banze kubafata Ngo bakore iryo piganwa bavuga kandi bujuje ibyangombwa, rero barahohotewe ariko nta kirengera bafite, nta na kivugira, mbese ni agahinda gusa,rwose njye ndababwiye ngo bihangane kuko ubutabazi bwabo ntabwo mbona, ariko ntacyo niba hari ababona ko rubanda rugufi rwaba rugifite kurenganurwa nibabitwereke babarenganure, ariko njye simbibona kuko ubu umuntu yicwa n’uwakamurengeye. U Rwanda we ahaaaaa. Nzaba ndeba

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

Recent Comments

Habyarimana Jean Marie vianney on Umwalimu Sacco bafite ibibazo uruhuri,umuti ni uwuhe?
Maria on Pillow
Maria on Potted Plant
Maria on Peaches
Maria on Serving Platter
Maria on Lavender
Ryan on Peaches
Stuart on Peaches
Dan on Potted Plant
Coen Jacobs on Classy Globe
Coen Jacobs on cup
Magnus on Soap
Cobus Bester on Serving Platter
Cobus Bester on Plant
Cobus Bester on Fashion cap
Andrew on Lavender
Cobus Bester on Soap
James Koster on Soap
James Koster on cup