Saturday, June 15, 2024
spot_img
HomeAMAKURUAbagabo bacyekwaho kwiba moto muri Nyabihu bafatiwe muri Muhanga

Abagabo bacyekwaho kwiba moto muri Nyabihu bafatiwe muri Muhanga

Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’izindi nzego z’umutekano n’abaturage yafatiye abagabo babiri mu Karere ka Muhanga, bacyekwaho kwiba moto mu Karere ka Nyabihu.

Aba bafashwe mu ijoro ryo ku wa Mbere taliki 20 Gicurasi 2024 mu masaha ya saa tanu n’igice, bafatanywe moto yo mu bwoko bwa TVS victor RC 069 D, yari itwawe n’umwe muri bo ufite imyaka 33 y’amavuko ayihetseho mugenzi we w’imyaka 26 y’amavuko, bafatirwa mu Murenge wa Kibangu, Akagari ka Gitega ho mu Mudugudu wa Musarara.

SP Emmanuel Habiyaremye, Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, yavuze ko aba bagabo bafashwe n’inzego z’umutekano ubwo zari mu kazi gasanzwe ko gucunga umutekano.

Ati: “Mu ijoro ryo ku wa Mbere ahagana saa sita, nibwo abashinzwe umutekano bari mu kazi mu Murenge wa Kibangu babonye bariya bagabo uko ari babiri basunika moto, barabahagarika babatse ibyangombwa byayo barabibura.”

Akomeza agira ati: “Mu kubabaza aho bayikuye n’aho berekeje, bavuze ko baturutse mu Karere ka Nyabihu bayigendaho, bageze mu Murenge wa Kibangu lisansi ibashiriraho, moto ihita izima, niko gutangira kuyisunika, banemera ko batazi nyirayo ahubwo ko bayisanze aho yari iparitse mu Murenge wa Vunga bagahita bayikubita ikiboko.”

SP Habiyaremye yakomeje asobanura ko hamaze kumenyekana aho iyo moto yibwe, habayeho guhana amakuru na Polisi ikorera mu Karere ka Nyabihu, basanga koko iyo moto hari umusore w’imyaka 20 y’amavuko wayibwe, ari nawe wari ufite ibyangombwa byayo.

Moto yafashwe yahise isubizwa nyirayo, abayifatanywe bahita bashyikirizwa Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, kugira ngo iperereza rikomeze.

SP Habiyaremye yaboneyeho kwibutsa abagifite umutima wo kurarikira kwiba, bakumva ko bazabaho batunzwe n’ibyo batavunikiye ko bakwiye kubicikaho bagakura amaboko mu mifuka bagakorera ibyabo kuko ku bufatanye n’izindi nzego n’abaturage batazabura gufatwa bagashyikirizwa ubutabera.

Itegeko n⁰ 68/2018 ryo ku wa 30 /08/ 2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange Ingingo ya 166 ivuga ko umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1,000,000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2,000,000 FRW), imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ingingo ya 167 y’iri tegeko ivuga ko ibihano ku cyaha cyo kwiba byikuba kabiri iyo uwibye yakoresheje guca icyuho, kurira cyangwa gukoresha igikoresho icyo aricyo cyose gifungura aho utemerewe kwinjira, kwiba byakozwe nijoro cyangwa kwiba byakozwe n’abantu barenze umwe.

Loading

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

AMATANGAZO

error: Content is protected !!
Don`t copy text!