Saturday, June 15, 2024
spot_img
HomeAMAKURUUganda:Umusaza w'imyaka 110 yishe umugore we w'imyaka 109 amuziza ko yanze ko...

Uganda:Umusaza w’imyaka 110 yishe umugore we w’imyaka 109 amuziza ko yanze ko batera akabariro

Mu gihugu cya Uganda Polisi yatangiye iperereza ku rupfu rw’umukecuru witwa Constasio Bakasisa w’imyaka 109 y’amavuko, bikekwa yishwe n’umugabo we witwa Dominic Babiiha w’imyaka 110 y’amavuko, wamaze gutabwa muri yombi.

Amakuru avuga ko tariki 14 Ukuboza 2023, Dominic Babiiha, bikekwa ko yishe umugore we amujombye indobani barobesha amafi, amuziza ko yanze ko batera akabariro.

Bamwe mubo babanaga mu nzu bavuga ko bumvise Dominic mu rukerera avuza induru avuga ngo ntabwo yapfa wenyine, baje kureba basanga afite indobani mu ntoki iriho amaraso, barebye babona umukecuru aryamye ku ruhande avirirana, bamujyanye kwa muganga n’ubundi birangira apfuye.

Ku Cyumweru ubwo Polisi yataga muri yombi uyu mugabo, yavuze ko impamvu yishe umugore we yamusabye ko batera akabariro akabyanga, akavuga ko arwaye inkorora bitakunda, kubera umujinya yamujomba indobani barobesha amafi bikarangira apfuye.

Samsoni Kasasira, Umuvugizi wa Polisi mu gace aya mahano yabereyemo, yemeje aya makuru ndetse avuga ko uyu mugabo yatawe muri yombi akekwaho kwica umugore we.

Loading

Umurunga.com
Umurunga.comhttp://umurunga.com
Umurunga.com is the online digital newspaper which spreads instants and durable information.
RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

AMATANGAZO

error: Content is protected !!
Don`t copy text!