Friday, May 17, 2024
HomeAMAKURUUrupfu rw'umunyeshuri wa Lycée Notre Dame de Citeaux ntiruvugwaho rumwe

Urupfu rw’umunyeshuri wa Lycée Notre Dame de Citeaux ntiruvugwaho rumwe

Urupfu rw’umunyeshuri wigaga mu Kigo cya Lycée Notre Dame de Citeaux mu Mujyi wa Kigali rukomeje guteza urujijo, nyuma y’ikwirakwira ry’inkuru z’uko yaba yarimwe uruhushya n’ubuyobozi bw’icyo kigo kugira ngo ajye kwivuza, uko kumutindana bikamuviramo kubura ubuzima.

Kuri uyu wa 24 Mutarama 2024,Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, SP Sylvestre Twajamahoro,yemeje ko koko uwo munyeshuri yishwe n’uburwayi, ariko ko ubuyobozi bw’ikigo yigagamo buvuga ko butamurangaranye nk’uko inkuru zigaragara ku mbuga nkoranyambaga zibivuga.

Ati: ‘‘Nibyo koko hari amakuru yagaragaye ku mbuga nkoranyambaga avuga ko hari umwana witabye Imana wigaga ku Kigo cya Lycée Notre Dame de Citeaux, yitabye Imana koko ariko amakuru duhabwa n’ikigo ni uko umunyeshuri yaguye mu Bitaro bya CHUK yafashwe ku wa Gatanu, bajya kumusuzuma basanga afite inkorora yoroheje bamujyana mu mu macumbi y’ikigo, aho baryama, nyuma aza kongera kuremba.’’

Yakomeje avuga ko ‘‘Bahamagara imbangukiragutabara bamujyana ku bitaro. […] habayeho guhita bihutira kubimenyesha ababyeyi be batuye muri Nyagatare baraza bakurikirana umwana uko urwaye muri CHUK, hanyuma rero nyuma aza kwitaba Imana.’’

SP Sylvestre Twajamahoro avuga ko igisigaye ari ugutegereza amakuru azava mu iperereza rizakorwa n’inzego z’umutekano zibishinzwe ndetse na raporo ya muganga, kugira ngo hamenyekane amakuru yisumbuyeho ku rupfu rw’uwo munyeshuri.

Mu bihe bitandukanye hageragejwe kuvugisha Umuyobozi wa Lycée Notre Dame de Citeaux, Antoinette Masengesho ku murongo wa telefoni mu kumenya byimbitse amakuru bafite ku rupfu rw’uwo munyeshuri, ntiyaboneka.

 

Loading

Sam Kabera
Sam Kaberahttp://wwww.umurunga.com
📞or Message me on 250 783618487 UBUREZI,UBUVUGIZI NIBWO DUSHYIRA IMBERE. Sam Kabera yatangiye itangazamakuru kuva mu mwaka wa 2015 mu binyamakuru birimo Nonaha.com,Hanga.rw n'ibindi bitandukanye birimo na Television.
RELATED ARTICLES

1 COMMENT

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

Recent Comments

Habyarimana Jean Marie vianney on Umwalimu Sacco bafite ibibazo uruhuri,umuti ni uwuhe?
Maria on Pillow
Maria on Potted Plant
Maria on Peaches
Maria on Serving Platter
Maria on Lavender
Ryan on Peaches
Stuart on Peaches
Dan on Potted Plant
Coen Jacobs on Classy Globe
Coen Jacobs on cup
Magnus on Soap
Cobus Bester on Serving Platter
Cobus Bester on Plant
Cobus Bester on Fashion cap
Andrew on Lavender
Cobus Bester on Soap
James Koster on Soap
James Koster on cup