Wednesday, May 22, 2024
HomeAMAKURURusizi: Mu kagari kamwe abasore babiri bitiranwa biyahuye kuko ngo batewe indobo

Rusizi: Mu kagari kamwe abasore babiri bitiranwa biyahuye kuko ngo batewe indobo

Mu Karere ka Rusizi, mu Murenge wa Bugarama, mu Kagari ka Nyange haravugwa inkuru y’abasore babiri biyahuye kubera ko banzwe n’abakobwa bakunda. Umwe yimanitse mu mugozi arapfa undi anywa umuti wica imbeba abonwa atarashiramo umwuka yihutishwa kwa muganga.

Umusore umwe yitwa Ishimwe Ramazani w’imyaka 24 yasanzwe mu mugozi yapfuye yiyahuye abitewe n’uko umukobwa yamwanze.

Ibyo byabereye mu Mudugudu wa Nyange, ku wa 03 Gicurasi 2024, mu masaha ya mu gitondo.

Uyu musore yasize urwandiko ruvuga ko yiyahuye kubera umukobwa w’imyaka 21 bakundanye.

Hari amakuru avuga ko uwo mukobwa yari afite undi musore mu Mujyi wa Kigali bakundanaga akaba yari yarabeshye Ramazani urukundo, ajya kumwereka ababyeyi be undi ntiyamuhishurira ko afite undi musore bakundana.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Agateganyo w’Umurenge wa Bugarama Bacabaseme Jean Claude yavuze ko saa tatu n’igice za mugitondo ari bwo bamenye ko Ishimwe yimanitse mu mugozi.

Ati “Yasize agapapuro avuga ko yiyahuye kubera umukobwa wamubenze. Uwo mukobwa ni we wamubonye bwa mbere”.

Bacabaseme yavuze ko nyuma y’aho uyu musore agaragaye mu mugozi Inzego zirimo RIB, Polisi n’Inzego z’ibanze zahageze ariko ntibirirwa bohereza umurambo kuwupimisha mu bitaro ngo hamenyekanye icyamwishe.

Ati “Ntabwo yigeze ajyanwa kwa muganga kuko icyamwishe cyagaragaraga. Nta bindi byari kurengaho n’aho yari acumbitse bose babona ikishe umuntu”.

Uyu muyobozi yasabye abakundana ko igihe bagize ibyo batumvikanaho nta wukwiye gufata icyemezo cyo kwiyahura kuko ari ukwibuza ubuzima.

Ati “Ukwiye gukunda, bitakunda, dufite abakobwa benshi n’abasore benshi. Ukunze umwe bikanga warebera ahandi”.

Urwandiko bivugwa ko rwanditswe na Ishimwe Ramazani yanditsemo ko uwo mukobwa bakundana yari yaragiye no kumwereka ababyeyi.

Uyu musore akomoka mu Karere ka Rulindo akaba yari mu Karere ka Rusizi ku mpamvu z’akazi.

Ku rundi ruhande muri Rusayo muri aka Kagari ka Nyange, undi musore witwa ISHIMWE Patrick yanyoye umuti wica imbeba ngo yiyahure agezwa kwa muganga atarashiramo umwuka ariko kugeza ubwo twakoraga inkuru yari atarabasha kuvuga.

Ibi byabaye ku mugoroba wo kuri uyu 3 Gicurasi 2024, mu Mudugudu wa Rusayo, Akagari ka Nyange umurenge wa Bugarama.

Abaturage bihutiye kujyana uyu musore ku Bitaro bya Mibirizi aho kugeza ubu atarabasha kuvuga kugira ngo bamenye impamvu yatumye agerageza kwiyambura ubuzima.

N’ubwo atarabasha kuvuga ariko amakuru agera ku Umurunga avuga ko nawe yiyahuye kubera umukobwa wamwanze.

Bacebaseme Jean Claude, Umukozi w’Umurenge wa Bugarama ushinzwe ubuhinzi, kuri ubu uri mu nshingano nk’umunyamananga Nshingwabikorwa w’agateganyo yabwiye yavuze ko bagitegereje ibisubizo bitangwa n’abaganga barimo kumukurikirana.

Yagize ati” Ntabwo abasha kuvuga abaganga baracyamukurikirana, ntabwo baraduhamiriza ko yanyoye umuti w’imbeba.”

Bacebaseme yasabye abaturage kwirinda guhitamo kwiyambura ubuzima mu gihe bahuye n’ibibazo kuko atariwo muti wabyo, ahubwo ko bakwiye kwegera abavandimwe n’ubuyobozi bagafatanyiriza hamwe gukemura ibibazo.

Imibare y’Ishami rya Loni ryita ku Buzima (OMS) igaragaza ko 60 % y’abagerageza kwiyahura baba bafite agahinda gakabije naho 90 % baba bafite zimwe mu ndwara zo mu mutwe.

ISHIMWE Ramazani
ISHIMWE Patrick

Loading

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

Recent Comments

Habyarimana Jean Marie vianney on Umwalimu Sacco bafite ibibazo uruhuri,umuti ni uwuhe?
Maria on Pillow
Maria on Potted Plant
Maria on Peaches
Maria on Serving Platter
Maria on Lavender
Ryan on Peaches
Stuart on Peaches
Dan on Potted Plant
Coen Jacobs on Classy Globe
Coen Jacobs on cup
Magnus on Soap
Cobus Bester on Serving Platter
Cobus Bester on Plant
Cobus Bester on Fashion cap
Andrew on Lavender
Cobus Bester on Soap
James Koster on Soap
James Koster on cup