Saturday, May 18, 2024
HomeAMAKURURDC: Ubwato bwatewe ibisasu bwari butwaye imiti yo kwifashishwa na FRD

RDC: Ubwato bwatewe ibisasu bwari butwaye imiti yo kwifashishwa na FRD

Ubwato bwari buvuye mu Mujyi i Goma bwerekeje mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo bujyanye imiti i Minova, bwatewe ibisasu biremereye.

Aya makuru yamenyekanye kuri uyu wa Gatanu taliki 15 Werurwe 2024.

Sosiyeti sivile yo muri aka gace yatangaje ko ubwato bwatewe ibisasu ari ubwa Kompanyi yitwa Baraka, bivugwa ko ibi bisasu byatewe biturutse muri Teritwari ya Masisi mu misozi ya Ndumba.

Bivugwa ko ubu bwato bwari butwaye abagenzi, ariko bunatwaye imiti yo gufasha abasirikare ba FARDC, bakomerekeye ku rugamba igisirikare cya Congo gihanganyemo n’umutwe wa M23.

Iyi miti yagombaga koherezwa i Minova, havurirwa abasirikare ba FARDC, Ingabo z’u Burundi, FRLR na Wazalendo.

Amakuru kandi avuga ko icyo gitero nta muntu wakiguyemo, uretse ubwato bwangiritse ku buryo bukabije.

Ni mu gihe ahari hasanzwe habera imirwano muri Kivu y’Amajyaruguru hamaze iminsi humvikana igisa nk’agahenge, gusa kuri ubu haravugwa ibitero bitunguranye, ndetse ngo FARDC ikomeje guhunga yerekeza i Beni no muduce twa Butembo, abandi bagahunga berekeza muri Kivu y’Amajyepfo.

Loading

Phil Juma
Phil Jumahttp://wwww.umurunga.com
Umwanditsi w’ikinyamakuru www.umurunga.com
RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

Recent Comments

Habyarimana Jean Marie vianney on Umwalimu Sacco bafite ibibazo uruhuri,umuti ni uwuhe?
Maria on Pillow
Maria on Potted Plant
Maria on Peaches
Maria on Serving Platter
Maria on Lavender
Ryan on Peaches
Stuart on Peaches
Dan on Potted Plant
Coen Jacobs on Classy Globe
Coen Jacobs on cup
Magnus on Soap
Cobus Bester on Serving Platter
Cobus Bester on Plant
Cobus Bester on Fashion cap
Andrew on Lavender
Cobus Bester on Soap
James Koster on Soap
James Koster on cup