Saturday, May 18, 2024
HomeAMAKURUCG(Rtd) Gasana yasabiwe imyaka icumi y'igifungo

CG(Rtd) Gasana yasabiwe imyaka icumi y’igifungo

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwasabye Urukiko Rwisumbuye rwa Nyagatare guhamya CG (Rtd) Gasana Emmanuel wahoze ari Guverineri w’Intara y’Uburasirazuba ibyaha akurikiranyweho rukamuhanisha igihano cy’igifungo cy’imyaka 10 n’ihazabu ya miliyoni 144 Frw.

Ubusabe bw’Ubushinjacyaha bwabaye mu rubanza Gasana yaburanye mu mizi ku byaha akurikiranyweho ku wa 12 Werurwe 2024.

Yaburanye ahakana ibyaha asaba ko yarekurwa kuko ibyo yakoze atari agamije gukora icyaha ahubwo yashakaga gufasha abaturage kubona amazi nk’uko rwiyemezamirimo witwa Karinganire yabimubwiraga.

Biteganyijwe ko urubanza ruzasomwa ku wa 11 Mata 2024.

Ibyaha akurikiranyweho Ubushinjacyaha bwagaragaje ko bikomoka ku mikoranire na rwiyemezamirimo Karinganire Eric wari ufite isoko ryo kugeza amazi mu mirima yo mu duce dutandukanye mu Burasirazuba.

Ngo muri Gicurasi 2022, rwiyemezamirimo yari amaze kuyageza mu mirenge ya Gahengeri na Karenge i Rwamagana. Ngo ageze muri Karenge, yahuye n’ikibazo, abura umuriro uhagije yagombaga gukoresha ku mashini, ku buryo hamwe wari muke ahandi nta wuhari.

Icyo gihe ngo yarebye Gasana, amuganiriza uwo mushinga n’imbogamizi afite, undi amubwira ko azamufasha.

Ku wa 25 Gicurasi 2022, Gasana ngo ari kumwe n’abayobozi b’uturere n’ab’inzego z’umutekano, basuye uwo mushinga barawushima. Nyuma y’iminsi itatu, Karinganire yandikiye Gasana, amusaba rendez-vous kugira ngo amugaragarize imbogamizi ziri mu mushinga, bityo amukorere n’ubuvugizi.

Icyo gihe bahuriye kuri hotel i Nyagatare, baraganira, Gasana amubwira ko afite umurima uri mu Murenge wa Katabagemu mu Mudugudu wa Rebero, amusaba ko yamupimira niba munsi y’ubutaka harimo amazi.

Karinganire yagiye gupima ya sambu ya Gasana, asanga harimo amazi. Gasana ngo yamusabye ko yamufasha ayo mazi akazamurwa, akajya akoreshwa mu kuhira mu murima wa macadamia bityo akazabiheraho amukorera ubuvugizi ashaka.

Icyo gihe Karinganire yakoresheje amafaranga yari yarahawe mu misanzu y’abaturage b’i Rwamagana bashakaga ko abagereza amazi mu mirima.

Tariki 4 Nyakanga 2022, amazi yari yamaze kugera mu isambu ya Gasana, mu bikorwa Ubushinjacyaha bwavuze ko byari bifite agaciro ka miliyoni 48 Frw.

Nyuma Gasana yatangiye gukorera Karinganire ubuvugizi, abwira ba Meya barimo uwa Rwamagana na Gatsibo, kuzashaka uyu mugabo ngo baganire, kugira ngo abasobanurire umushinga we.

Yanahuje Karinganire n’abayobozi ba Koperative ya Ntende ihinga umuceri, kugira ngo abafashe kubona amazi kuko ubuhinzi bw’umuceri bukenera amazi menshi.

Nyuma ngo Gasana yaje gusa n’uwikanga ko ibyo yakoze bishobora kuzamo ikibazo, ahagarika rwiyemezamirimo na bimwe mu bikoresho byari byashyizwe mu murima we arabihagarika.

Ibimenyetso byagaragajwe mu rukiko ni uko ngo RIB ubwayo yageze mu isambu ya Gasana tariki 27 Ukwakira 2023, isanga hari pompe zicomekwaho imipira ijyana amazi mu murima n’umuriro w’amashanyarazi wifashishwa kugira ngo izo mashini zikore.

Ikindi ni amashusho n’amafoto agaragaza ko hari imirimo yakorewe muri iyo sambu, aho Karinganire yagiye ayasangiza Gasana amwereka aho ibikorwa bigeze.

Mu iburana rya Gasana yemeye ko yahuye na Karinganire kuri hotel i Nyagatare, ko rwiyemezamirimo yapimye amazi akayazamura no mu murima we. Yemera ko ibyo byose yakorewe nta mafaranga yigeze yishyura ariko akagaragaza ko byakozwe mu nyungu z’abaturage bagombaga kugezwaho ayo mazi.

Yabwiye Urukiko ko yahagaritse Karinganire kuko yari amaze kumenya amakuru ko hari abantu uwo rwiyemezamirimo yambuye ababeshya kubaha amazi ariko ntabikore akabambura arenga miliyoni 300 Frw.

Kuri ubu Karinganire arafunzwe kubera kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya nubwo yatanze amakuru ku mikorere y’ibyaha bya Gasana Emmanuel.

Gasana kandi yagaragaje ko ubuhamya bwa Karinganire burimo ibinyoma ngo kuko yashakaga kumwihimuraho nyuma y’uko bamuhagaritse gukora ndetse bakanamufunga kubera uburiganya.

Yavuze ko ibyo yakoze byo gukorera ubuvugizi Karinganire Eric byari mu nshingano ze kuko mu mikorere n’inshingano z’intara harimo guhuza inzego za Leta, gukora ubuvugizi, gutanga ubujyanama no kubungabunga umutekano bityo ko atari kubisabira ikiguzi.

CG (Rtd) Gasana yatawe muri yombi ku wa 26 Ukwakira 2023,afungiwe muri Gereza ya Nyarugenge iherereye i Mageragere.

 

Loading

Sam Kabera
Sam Kaberahttp://wwww.umurunga.com
📞or Message me on 250 783618487 UBUREZI,UBUVUGIZI NIBWO DUSHYIRA IMBERE. Sam Kabera yatangiye itangazamakuru kuva mu mwaka wa 2015 mu binyamakuru birimo Nonaha.com,Hanga.rw n'ibindi bitandukanye birimo na Television.
RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

Recent Comments

Habyarimana Jean Marie vianney on Umwalimu Sacco bafite ibibazo uruhuri,umuti ni uwuhe?
Maria on Pillow
Maria on Potted Plant
Maria on Peaches
Maria on Serving Platter
Maria on Lavender
Ryan on Peaches
Stuart on Peaches
Dan on Potted Plant
Coen Jacobs on Classy Globe
Coen Jacobs on cup
Magnus on Soap
Cobus Bester on Serving Platter
Cobus Bester on Plant
Cobus Bester on Fashion cap
Andrew on Lavender
Cobus Bester on Soap
James Koster on Soap
James Koster on cup