Sunday, June 16, 2024
spot_img
HomeUDUSHYAGabon: Nanjye sinzi ibirimo kuba-Perezida Bongo avuga ku ihirikwa ry'ubutegetsi bwe

Gabon: Nanjye sinzi ibirimo kuba-Perezida Bongo avuga ku ihirikwa ry’ubutegetsi bwe

Nyuma y’uko mu gihugu cya Gabon habereye ihirikwa ry’Ubutegetsi, Ali Bongo, uherutse gutorwa nka Perezida yavuze ko nawe atazi ibirimo kuba atakambira inshuti n’abavandimwe ngo bigaragambye ingoma irimo kumururira yongere imuryohere.

Kuri uyu wa Gatatu taliki 30 Kanama ni bwo habaye ihirikwa ry’Ubutegetsi muri Gabon, aho igisirikare cyatangaje ko cyamaze gukuraho ingoma y’akajagari ya Ali Bongo, Umuhuhungu wa Omar Bongo, wayoboye iki gihugu igihe kinini.

Mu mashusho kugeza ubu hataramenyekana aho yaturutse agaragaza Ali Bongo yishwe n’agahinda kandi afite igihunga arimo kwinginga inshuti ze ku isi yose gusakuza bakamufasha mu bihe arimo kunyuramo.

Ati”Ndi Ali Bongo Ondimba, perezida wa Gabon,ndimo gutanga ubu butumwa ku nshuti zose dufite ku isi ngo bahaguruke, basakuze, basakuze, bigaragambye k’ubw’abantu bafungiye aha n’umuryango wanjye.Umuhungu wanjye ari ahantu, umugore wanjye ari ahandi{Twatatanye}, nanjye ndi hano mu rugo.’

Yoshoje agira ati”Aka kanya mfungiye mu rugo, nta kirimo gukorwa, sinzi birimo kujya mbere.Ndabasaba guhaguruka mugasakuza, mugasakuza, ndabashimiye, murakoze”

Ali Bongo wari wongeye gutorerwa kuyobora Gabon, yari amaze imyaka 14 ayiyobora, gusa ingoma yaryoheye umuryango we n’aho akomoka ishobora kuba yashyizweho akadomo k’umuravumba igatangira kubarurira guhera kuri uyu wa Gatatu.

Umuryango wa Ali Bongo wari umaze igihe kinini cyane ku butegetsi bwa Gabon, kuko bamaze imyaka 55 aba -Bongo ari bo bayoboye iki gihugu.

Mu gihe aba basirikare batangaga ubutumwa bwabo kuri televiziyo y’igihugu, bavuze ko inzego za gisivile zose zikuweho.

Aba basirikare bari biganjemo abayoboranaga na Ali Bongo muri Leta, abamurindaga, abasirikare bakuru ndetse n’abandi.

Ibi bije nyuma y’uko Ali Bongo w’imyaka 64 y’amavuko, yari yatorewe kuyobora iki gihugu kuri manda ya 3, kuri uyu wa Gatandatu ushize, atsinze ku bwiganze bw’amajwi 64,27 %.

Ali Bongo ubu ugeze mu marembera yo kuyobora Gabon, yari yatorewe kuyobora iki gihugu bwa mbere hari muri 2009, nyuma y’urupfu rwa se, Omar Bongo Ondimba, wari warayoboye Gabon imyaka 41 yose.

Itangazo ritangaza gutembagazwa k’ubutegetsi kwa Bongo, byabaye mu gicuku, aho abantu bari babujijwe kujya mu muhanda, guhera ku wa Gatandatu, hirindwa ibihuha no kuba haba urugomo rwitwikiriye ijoro.

Internet nayo yari yakuweho guhera ku wa Gatandatu, yaje kugarurwaho kuri uyu wa 3, nyuma na shene za Televiziyo nazo zigarurwaho.

Umwe muri bariya basirikare yatangarije televiziyo ya Gabon 24 ko igihugu kirimo kunyura mu bihe bidasanzwe, ati”Uyu munsi igihugu kiri mu kaga mu nzego za Politike, Ubukungu n’imireho y’abaturage.”

Yakomeje agira ati”Amatora aheruka kuba, ntabwo yanyuze mu mucyo, ngo agire ireme, abaturage bayisangemo havemo ibyo bifuzaga.”

Twahisemo kurinda amahoro n’umudendezo, dushyira iherezo kuri iyi ngoma’‘.

Ibi ngo yabivugaga mu izina rya komite igiye kuyobora inzibacyuho no kurinda itegeko nshinga.

Yashoje agira ati”Iri ni iherezo, amatora rusange yo kuwa 26 Kanama 2023, n’ibyayavuyemo biteshejwe agaciro.”

Kugeza amahanga agihanganye n’ihirikwa ry’ubutegetsi muri Niger nta cyo arabitangazaho.

Loading

Umurunga.com
Umurunga.comhttp://umurunga.com
Umurunga.com is the online digital newspaper which spreads instants and durable information.
RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

AMATANGAZO

error: Content is protected !!
Don`t copy text!