Sunday, June 16, 2024
spot_img
HomeSIPORO"Ibitego 9 mu mukino umwe, imisifurire ikemangwa" Ibyaranze umunsi wa kabiri w'irushanwa...

“Ibitego 9 mu mukino umwe, imisifurire ikemangwa” Ibyaranze umunsi wa kabiri w’irushanwa SACCO ICYEREKEZO MUSHISHIRO CUP.

Irushanwa ryiswe SACCO ICYEREKEZO MUSHISHIRO CUP ryateguwe n’Umurenge SACCO ICYEREKEZO MUSHISHIRO, ryakomeje ku munsi waryo wa kabiri, aho abafana n’abakinnyi batishimiye imisifurire, ndetse ku rundi ruhande ibitego bigera ku 9 byabonetse mu mukino umwe.

Ni kuri uyu wa Gatatu tariki ya 30 Kanama 2023, ubwo ku kibuga I Nyanza haberaga umukino wa kabiri wahuje amakipe ya LEOPARD FC na NYAGASOZI ndetse RWIGERERO iza gutana mu mitwe na MUNAZI. Ku rundi ruhande ku kibuga cyo mu Giperefe ikipe ya RWASARE yacakiranaga na MATYAZO.

Umukino wa LEOPARD FC na NYAGASOZI watangiye usa nukerewe gato, utangirana ishyaka ku mpande zombi, kugeza ubwo byasabye iminota isaga 80 kugirango ikipe ya LEOPARD FC ibashe gutsinda igitego kuri kufura yatewe neza n’umudefanseri Vincent, umupira wari uteretse inyuma y’urubuga rw’umuzamu maze ayitera mu izamu , umuzamu uzwi ku izina rya NIYORI bakunze kwita De Gea, ntiyamenye aho umupira unyuze.

Abafana by’umwihariko n’abakinnyi by’umwihariko abo ku ruhande rwa LEOPARD FC ntibishimiye imisifurire y’umusifuzi wari hagati mu kibuga, ariko ntibacitse intege kugeza babonye igitego ari nacyo rukumbi cyabonetse muri uyu mukino.

Umukino wundi wabereye kuri iki kibuga wahuje Ikipe ya RWIGERERO na MUNAZI, warangiye ari ibitego 2 bya MUNAZI kuri 1 cya RWIGERERO, nyamara RWIGERERO niyo yari yabanje gutsinda igitego.

Ku rundi ruhande ku kibuga cyo mu Giperefe ikipe ya MATYAZO yiruhukije nyuma yo gutsinda ikipe ya RWASARE ibitego 5 kuri 4.

Nk’uko bisanzwe ubuyobozi bwa SACCO ICYEREKEZO MUSHISHIRO bwatanze ubutumwa bugenewe abitabiriye iyi mikino, bwiganjemo serivisi z’imari SACCO itanga.

Ikipe ya Motar FC na Rukaragata zo zizakina umukino wazo wa kabiri, kuri uyu wa Gatanu ku kibuga I Nyanza. Kuri uyu munsi kandi nibwo ikipe ya MUNAZI na NYAGASOZI zizasoza imikino yazo yo mu matsinda, imikino yombi izabera ku kibuga I Nyanza.

Uko amakipe ahagaze kugeza ubu:

Itsinda A

1. RUKARAGATA, amanota 3 n’ibitego 5 izigamye
2. Motar FC, amanota 3 n’igitego 1 izigamye
3. MATYAZO, amanota 3 nta gitego izigamye nta n’umwenda w’ibitego ifite.
4. RWASARE, nta nota na rimwe ifite umwenda w’ibitego 6.

Itsinda B

1. LEOPARD FC, amanota 6 n’ibitego 3 izigamye.
2. MUNAZI, amanota 3 n’umwenda w’igitego 1.
3. NYAGASOZI, inota 1 n’umwenda w’igitego 1.
4. RWIGERERO, inota 1 n’umwenda w’igitego 1

Loading

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

AMATANGAZO

error: Content is protected !!
Don`t copy text!