Saturday, May 18, 2024
HomeAMAKURUCSP Kayumba Innocent wayoboye Gereza ya Rubavu yakatiwe imyaka 15 y'igifungo

CSP Kayumba Innocent wayoboye Gereza ya Rubavu yakatiwe imyaka 15 y’igifungo

Urukiko Rwisumbuye rwa Rubavu rwahanishije Kayumba Innocent wahoze ari umuyobozi wa gereza ya Rubavu igifungo cy’imyaka 15, nyuma yo kumuhamya uruhare mu mpfu z’imfungwa zabereye muri iyo gereza.

Icyemezo cy’urukiko cyatangajwe ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 5 Mata 2024, aho Umucamanza yatangaje ko Kayumba Innocent ahamwa n’icyaha cyo gukubita byavuyemo urupfu rwa Nzeyimana Jean Marie Vianney wapfuye nyuma yo gukubitwa cyane azira kwiba ikiringiti cya mugenzi we.

Rwategetse ko ahanishwa igihano cy’igifungo cy’imyaka 15 n’ihazabu ya miliyoni eshanu z’amafaranga y’u Rwanda.

Nyuma y’icyo cyemezo cy’Urukiko, Umunyamategeko wunganira Kayumba yahise atangaza ko bagiye guhita bajuririra igihano umukiliya we yahanishijwe.

Yagize ati: “Icyemezo cy’urukiko ntitucyishimiye kubera ko urukiko rutitaye ku miburanire yacu ndetse n’ibimenyetso twatanze.Tugiye kujurira.”

Urukiko kandi rwahanishije Baziga Jean de Dieu na Gapira Innocent, bari bashinzwe iperereza muri gereza, igifungo cy’imyaka 13 kuri buri umwe.

Byinshi Emmanuel wari usanzwe afungiwe muri iyo gereza yahawe igifungo cy’imyaka 25 nyuma yo guhamywa uruhare mu rupfu rwa bagenzi be barimo Lambert Makdadi.

Abandi bari bafungiye muri iyo gereza bareganwaga muri iyo dosiye barimo Nkurunziza Charles wakatiwe gufungwa imyaka 22 na Nteziyaremye Emmanuel wakatiwe gufungwa imyaka 20.

Ku rundi ruhande ariko urukiko rwagize abere abandi bayoboye gereza ya Rubavu barimo Gahungu Ephrem wasimbuye Kayumba Innocent na Uwayezu Augustin wari umwungirije.

Urukiko rwavuze ko rwasanze nta ruhare bwite bagize mu iyicwa ry’imfungwa zaguye muri iyo gereza ya Rubavu.

Loading

Sam Kabera
Sam Kaberahttp://wwww.umurunga.com
📞or Message me on 250 783618487 UBUREZI,UBUVUGIZI NIBWO DUSHYIRA IMBERE. Sam Kabera yatangiye itangazamakuru kuva mu mwaka wa 2015 mu binyamakuru birimo Nonaha.com,Hanga.rw n'ibindi bitandukanye birimo na Television.
RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

Recent Comments

Habyarimana Jean Marie vianney on Umwalimu Sacco bafite ibibazo uruhuri,umuti ni uwuhe?
Maria on Pillow
Maria on Potted Plant
Maria on Peaches
Maria on Serving Platter
Maria on Lavender
Ryan on Peaches
Stuart on Peaches
Dan on Potted Plant
Coen Jacobs on Classy Globe
Coen Jacobs on cup
Magnus on Soap
Cobus Bester on Serving Platter
Cobus Bester on Plant
Cobus Bester on Fashion cap
Andrew on Lavender
Cobus Bester on Soap
James Koster on Soap
James Koster on cup