Sunday, June 16, 2024
spot_img
HomeAMAKURURDC: M23 biyoroheye cyane yafashe umujyi wa Vitshumbi

RDC: M23 biyoroheye cyane yafashe umujyi wa Vitshumbi

Ibinyamakuru bitandukanye byo muri RD Congo, biri gutangaza ko kuri uyu wa Mbere taliki 11 Werurwe 2024, M23 yigaruriye umujyi wa Vitshumbi nyuma y’imirwano itabagoye na FARDC yifatanyije na Wazalendo.

Ku mbuga nkoranyambaga, hari gucicikana amakuru avuga ko M23 yafashe umujyi wa Vitshumbi, uyu ni undi mujyi w’ingenzi wo muri Teritwari ya Rutshuru.

Umujyi wa Vitshumbi uherereye mu birometero 130 mu Majyaruguru y’umujyi wa Goma ku nkengero z’Uburengerazuba bw’Ikiyaga cya Edouard.

Abatuye muri ibyo bice bemeza ko M23 yafashe uyu mujyi mu masaha ya mbere ya saa sita, bivugwa ko uyu mutwe usa nk’urimo kugenzura Rutshuru hafi ya yose.

Muri aya masaha ya nyuma ya saa sita inyeshyamba za M23 zishobora gukorana inama n’abaturage nk’uko bivugwa n’urubuga rwa Kivumorningpost.

Umujyi wa Vitshumbi wafashwe nyuma y’utundi duce dutandukanye M23 iherutse kwigarurira, ibi bikomeje gutera abaturage ubwoba bagahunga.

Loading

Umurunga.com
Umurunga.comhttp://umurunga.com
Umurunga.com is the online digital newspaper which spreads instants and durable information.
RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

AMATANGAZO

error: Content is protected !!
Don`t copy text!