Friday, May 17, 2024
HomeAMAKURUGoma: Abaturage batwitse umusirikare wa FARDC arashya arakongoka

Goma: Abaturage batwitse umusirikare wa FARDC arashya arakongoka

Mu Burasirazuba bwa RD Congo mu Mujyi wa Goma, abaturage bishe batwitse umusirikare wa FARDC, nyuma yo kumubona azerera muri uyu Mujyi.

Amakuru acaracara hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga aravuga ko uyu musirikare yatwitse ku wa Gatatu taliki ya 01 Gicurasi 2024, atwikirwa muri Karitsiye ya Kyeshero.

Uyu musirikare yishwe azize gushinjwa umwana w’umuhungu uherutse kuburirwa irengero yari agiye ku ishuri rya Institut ku wa 29 Mata 2024. Gusa uyu musirikare ntabwo hasobanurwa uko yagize uruhare mu ibura ry’uyu mwana.

Bivugwa ko uyu musirikare yabanje kubonwa azenguruka muri aka gace ka Kyeshero yambaye impuzankano (uniform) y’igisirikare cya FARDC, abaturage bamubonye baramufata baramukubita kugeza ubwo bamumenaho lisansi baramutwika arashya arakongoka.

Mu kwezi gushize kwa Mata nabwo abaturage baherutse gukubitira umusirikare wa FARDC mu Mujyi wa Goma kugeza apfuye, uyu we yakubiswe nyuma yo kwica arasiye abantu babiri mu Mujyi wa Goma.

Mu minsi yashize kandi hatanzwe itangazo ko nta musirikare cyangwa umuwazalendo wemerewe kuzerera mu Mujyi wa Goma yambaye impuzankano cyangwa afite imbunda.

Loading

Phil Juma
Phil Jumahttp://wwww.umurunga.com
Umwanditsi w’ikinyamakuru www.umurunga.com
RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

Recent Comments

Habyarimana Jean Marie vianney on Umwalimu Sacco bafite ibibazo uruhuri,umuti ni uwuhe?
Maria on Pillow
Maria on Potted Plant
Maria on Peaches
Maria on Serving Platter
Maria on Lavender
Ryan on Peaches
Stuart on Peaches
Dan on Potted Plant
Coen Jacobs on Classy Globe
Coen Jacobs on cup
Magnus on Soap
Cobus Bester on Serving Platter
Cobus Bester on Plant
Cobus Bester on Fashion cap
Andrew on Lavender
Cobus Bester on Soap
James Koster on Soap
James Koster on cup