Friday, May 17, 2024
HomeAMAKURUKayonza: Umwarimu yasohokanye n'inshuti agiye koga muri Muhazi arohamamo

Kayonza: Umwarimu yasohokanye n’inshuti agiye koga muri Muhazi arohamamo

Umusore w’imyaka 26 y’amavuko wigishaga ku ishuri ry’imyuga rya Kayonza TVET School (Kayonza Vocational School), yarohamye mu Kiyaga cya Muhazi ubwo yari yasohokanye n’inshuti muri Jambo Beach arapfa.

Ibi byabaye ku mugoroba wo ku wa Gatatu taliki 01 Gicurasi 2024, ubwo yari ari koga muri Muhazi ariko aza kurohamamo.

SP Hamdun Twizeyimana, Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, yavuze ko Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’abaturage bagerageje gushakisha uyu musore ntibamubona, avuga ko ibikorwa byo kumushakisha bikomeza kuri uyu wa Kane.

Umuvugizi wa Polisi yakomeje avuga ko hataramenyekana impamvu yateye uyu musore kurohama dore ko umurambo we utaraboneka.

Ati: “Polisi n’abaturage bagerageje kumushakisha ariko ntibabashije kumubona kandi igikorwa cyo kumushakisha kirakomeza.”

Polisi y’u Rwanda yagiriye inama abaturage yo kujya bogera ahantu habugenewe kuko haba hari ubutabazi mu gihe habaye ibyago, ndetse bakajya bakoresha umwambaro wabugenewe urinda kurohoma (Life Jacket).

Src: Imvaho Nshya

Loading

Phil Juma
Phil Jumahttp://wwww.umurunga.com
Umwanditsi w’ikinyamakuru www.umurunga.com
RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

Recent Comments

Habyarimana Jean Marie vianney on Umwalimu Sacco bafite ibibazo uruhuri,umuti ni uwuhe?
Maria on Pillow
Maria on Potted Plant
Maria on Peaches
Maria on Serving Platter
Maria on Lavender
Ryan on Peaches
Stuart on Peaches
Dan on Potted Plant
Coen Jacobs on Classy Globe
Coen Jacobs on cup
Magnus on Soap
Cobus Bester on Serving Platter
Cobus Bester on Plant
Cobus Bester on Fashion cap
Andrew on Lavender
Cobus Bester on Soap
James Koster on Soap
James Koster on cup