Friday, May 17, 2024
HomeSIPOROParis Saint-Germain itsindiwe mu Budage irindiriye amahirwe ya nyuma iwayo

Paris Saint-Germain itsindiwe mu Budage irindiriye amahirwe ya nyuma iwayo

Nk’uko byari biteganyijwe mu mukino wa 1/2 cya UEFA Champions league, Borussia Dortmund yakiraga ikipe ya Paris Saint-Germain, umukino urangiye ari 1-0.

Ibi bitumye Paris Saint-Germain yo mu mu Bufaransa isubirana i Parc de Prince umwenda igomba kwishyura ngo ukuremo Borussia Dortmund.

Ni igitego cyinjiye hakiri kare ku munota wa 36, cyinjijwe na Niclas Fullkrug.

Paris Saint-Germain yagerageje kwishyura biranga, ari na ko Jadon Sancho abaha akazi gakomeye, Mbappe we bari bamubitse,n’ubwo yigeze gutera umupira ukagarurwa n’umutambiko izamu, gusa birangiye ku ntsinzi y’abadage.

Ni umukino wihariwe na Paris Saint-Germain, kuko yateye amashoti ajya mu izamu 14, mu gihe Borussia Dortmund yo yateye 13, harimo n’iryavuyemo igitego.

Paris Saint-Germain yagumanye umupira ku kigero cya 58, naho Dortmund iri kuri 42.

Passes zabaye 582, mu gihe Dortmund yahererekanyije umupira inshuro 426.

Umukino wo kwishyura uteganyijwe ku i taliki 7 Gicurasi 2024 mu Bufaransa.

 

Loading

Umurunga.com
Umurunga.comhttp://umurunga.com
Umurunga.com is the online digital newspaper which spreads instants and durable information.
RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

Recent Comments

Habyarimana Jean Marie vianney on Umwalimu Sacco bafite ibibazo uruhuri,umuti ni uwuhe?
Maria on Pillow
Maria on Potted Plant
Maria on Peaches
Maria on Serving Platter
Maria on Lavender
Ryan on Peaches
Stuart on Peaches
Dan on Potted Plant
Coen Jacobs on Classy Globe
Coen Jacobs on cup
Magnus on Soap
Cobus Bester on Serving Platter
Cobus Bester on Plant
Cobus Bester on Fashion cap
Andrew on Lavender
Cobus Bester on Soap
James Koster on Soap
James Koster on cup