Friday, May 17, 2024
HomeSIPOROReal Madrid na Bayern Munich ziguye miswi mu Budage, Bayern itegwa iminsi...

Real Madrid na Bayern Munich ziguye miswi mu Budage, Bayern itegwa iminsi muri Esipanye

Mu gihe uyu munsi ku italiki 30 Gicurasi i Allianz Arena mu Budage habaga umukino ubanza muri 1/2 cy’amakipe yatwaye ibikombe iwayo, Real Madrid na Bayern Munich zinganyije 2-2 mu mukino w’ishiraniro.

Ni umukino wari wahuruje imbaga hirya no hino ku isi abakunzi ba ruhago birebera banumva ibi bihangange byumvana imitsi mu mashoti n’amacenga.

Mu minota ibanza Bayern yari iwayo yakije umuriro kuri Real Madrid, batangira ku yiha amahirwe ko itahukana intsinzi, gusa ku kunota wa 24 umuya-Brazil Vinicius yawumennyemo amazi, atsindira Real Madrid igitego cya mbere, ideni byasabaga igiciro icyo ari cyo cyose kuri Bayern Munich ngo iryishyure.

Bavuye kuruhuka, abadage baje bariye karungu, maze ku munota wa 53, Sane yishyurira Bayern Munich, byahise biyigarura mu mukino, ikomeza kotsa igitutu Real Madrid, cyaje no gushya ku munota wa 57, kuri Penaliti, Harry Kane, yinjiza igitego cy’intsinzi y’agateganyo ya Bayern München.

Ntabwo byarambye, Real Madrid wabonaga isa n’ikina irinda izamu cyane, ku ikosa Kim Min Jae, wa Bayern München yakoreye kuri Rodrygo, ryahanwe na Vinicius atababariye, yinjiza Penaliti neza yatumye amakipe yose birangiza afatanye mu mashingu ntayirekuye indi ari 2-2.

Ibi byatumye Bayern München ya Thomas Muller na Tuchel ijya mu mibare myinshi kuko Real Madrid iyitegeye ku kibuga cyayo ku italiki 08 Gicurasi kuri Santiago Bernabeu, muri Esipanye mu mukino wo kwishyura.

Undi mukino uteganyijwe aho bukera ni ugomba guhuza Paris Saint-Germain ya Kylian Mbappe na Dortmund ya Jordan Sancho, kuri uyu wa Gatatu taliki 01 Gicurasi 2024, ubwo isi yose iba yizihiza umunsi w’umurimo.

Andi mafoto yaranze umukino 👇

 

Loading

Umurunga.com
Umurunga.comhttp://umurunga.com
Umurunga.com is the online digital newspaper which spreads instants and durable information.
RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

Recent Comments

Habyarimana Jean Marie vianney on Umwalimu Sacco bafite ibibazo uruhuri,umuti ni uwuhe?
Maria on Pillow
Maria on Potted Plant
Maria on Peaches
Maria on Serving Platter
Maria on Lavender
Ryan on Peaches
Stuart on Peaches
Dan on Potted Plant
Coen Jacobs on Classy Globe
Coen Jacobs on cup
Magnus on Soap
Cobus Bester on Serving Platter
Cobus Bester on Plant
Cobus Bester on Fashion cap
Andrew on Lavender
Cobus Bester on Soap
James Koster on Soap
James Koster on cup