Saturday, May 18, 2024
HomeAMAKURUIngabire Victoire yareze Leta y'u Rwanda mu rukiko rwa EAC

Ingabire Victoire yareze Leta y’u Rwanda mu rukiko rwa EAC

Umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda Madamu Ingabire Victoire Umuhoza yareze Leta y’u Rwanda mu rukiko rw’umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba ko yanze kumusubiza uburenganzira bwe.

Ni nyuma y’aho mu kwezi gushize kwa Gatatu urukiko rukuru rwa Kigali rwanzuye kutakira ikirego cye cy’ihanagurabusembwa, ibyari kumuha uburenganzira bwo kwiyamamaza ku mwanya wa perezida wa Repubulika mu matora ateganijwe mu kwezi kwa Karindwi k’uyu mwaka.

Rwanga ubusabe bwe, urukiko rukuru rwa Kigali rwavuze ko igihe yatangiye ikirego kinyuranyije n’ibiteganywa n’amategeko.

Mu kwezi kwa kabiri ni bwo Ingabire Victoire yari yasabye urukiko ko yahabwa ihanagurabusembwa nyuma y’imyaka itanu yari amaze ahawe imbabazi n’umukuru w’igihugu.

Uyu washinze ishyaka DALFA Umurinzi ritaremerwa n’ubutegetsi, icyo gihe yatangaje ko u Rwanda ari igihugu kidakurikiza amategeko.

Aganira n’ Ijwi ry’Amerika dukesha iyi nkuru yatangaje ko umugabo we arwaye muri iyi minsi yifuza kunyaruka akajya kumusura ariko ntiyemerewe gusohoka ndetse yanagerageje kwandikira umukuru w’igihugu ariko ntiyasubizwa.

Loading

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

Recent Comments

Habyarimana Jean Marie vianney on Umwalimu Sacco bafite ibibazo uruhuri,umuti ni uwuhe?
Maria on Pillow
Maria on Potted Plant
Maria on Peaches
Maria on Serving Platter
Maria on Lavender
Ryan on Peaches
Stuart on Peaches
Dan on Potted Plant
Coen Jacobs on Classy Globe
Coen Jacobs on cup
Magnus on Soap
Cobus Bester on Serving Platter
Cobus Bester on Plant
Cobus Bester on Fashion cap
Andrew on Lavender
Cobus Bester on Soap
James Koster on Soap
James Koster on cup