Wednesday, May 22, 2024
HomeAMAKURUIMYIDAGADUROZari Hassan umuvuduko wo gutandukana n'abagabo ukomeje kwiyongera-Yongeye gutandukana n'undi bidateye...

Zari Hassan umuvuduko wo gutandukana n’abagabo ukomeje kwiyongera-Yongeye gutandukana n’undi bidateye kabiri

Umuherwekazi w’umugandekazi Zari Hassan wamamaye nka Lady Boss, akomeje kwerekana  ko atarimo guhirwa no gukunda  abagabo kuko ntawe barimo kumarana kabiri, ubu yamaze kwemeza ko na Shakib Lutaaya, bamaze gutandukana batamaze kabiri.

Ku makuru ataravuzwe ho rumwe, ku mbuga nkoranyambaga hagiye hasakara amashusho uyu mugore Zari Hassan ashodekanye n’umuhanzi  Diamond, bahoze babana banabyaranye kabiri, kimwe mu bikorwa gikekwa nk’intandaro yo gutandukana kwa Shakib na Zari.

Ubwo yagiranaga ikiganiro na Millard Ayo, Hassan yasobanuye ko gutandukana na Lutaaya bitakomotse kuri aya mashusho, ahubwo ko we na Shakib bari bamaze igihe icyari ukurebana akana ko mu jisho byarabaye kurebana ay’ingwe.

Ati:”Jye na Shakib twari dusanzwe dufitanye ibibazo na mbere. Ni yo mpamvu mu kwezi kwa 11 n’ukwa 12, umwaka ushize nahisemo gusiba amafoto ye yose kuri Instagram. Twagiranye ibibazo bikomeye, ntabwo ari ukubera ariya mashusho yatumye ava muri Africa y’Epfo igitaraganya. “

Zari Hassan, agaruka ku mashusho bari kumwe na Diamond, avuga ko ariya mashusho yafashwe barimo kwamamaza, kandi ko byumvikana ko kuba yarababaje Shakib, ari uko atigeze abimumenyesha mbere y’uko afatwa.

Agira ati:” Ntabwo namurenganya ku marangamutima yabigizeho, iyo mba narabimubwiye biba byaramufashije kwitegura kubyakira. Kuba yaragiye nafashe umwanzuro wo kwiha umwanya no kwitekerezaho.”

Shakib, ubwo yabonaga aya mashusho yatangaje ko yiyumvise nk’umuntu usuzuguwe, aho Hassan avuga ko nawe yemera  amakosa yo kuba ataramuteguje mbere y’aya mashusho asohoka, kandi akayafatana n’uwo bahoze babana, umugabo we atabizi.

Nyuma y’aya mashusho, Shakib yahise agaragara afitanye ibihe byiza na Dj Alisha, wo muri Uganda, bivugwa ko bahoze bakundana mu myaka ya za 2019, gusa na none ibi byqgaragaye nko kwihorera kuri Zari Hassan.

Zari Hassan, nawe ngo ibyakozwe na Shakib Lutaaya, byari umujinya no kugira ngo yihorere ku byo yari yabonye.

Uku gutandukana kuje nyuma y’amezi ane gusa bakoze ubukwe bw’igitangaza biyemeje kubana akaramata.Ubwo bashakanaga Zari yari yatangaje ko ari ubwa mbere yumva ashatse ndetse ko binezeza kuba umugore.

Ubukwe bwa bombi bwari bwabaye ku italiki 03 Kwakira 2023.

Uretse Shakib Lutaaya, bari bashakanye,  uyu mugore yabanye na Ivan Seemwaga, ndetse na Diamond.

Loading

Umurunga.com
Umurunga.comhttp://umurunga.com
Umurunga.com is the online digital newspaper which spreads instants and durable information.
RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

Recent Comments

Habyarimana Jean Marie vianney on Umwalimu Sacco bafite ibibazo uruhuri,umuti ni uwuhe?
Maria on Pillow
Maria on Potted Plant
Maria on Peaches
Maria on Serving Platter
Maria on Lavender
Ryan on Peaches
Stuart on Peaches
Dan on Potted Plant
Coen Jacobs on Classy Globe
Coen Jacobs on cup
Magnus on Soap
Cobus Bester on Serving Platter
Cobus Bester on Plant
Cobus Bester on Fashion cap
Andrew on Lavender
Cobus Bester on Soap
James Koster on Soap
James Koster on cup