Saturday, June 15, 2024
spot_img
HomeAMAKURUNyamasheke: Umugore ukekwaho gutera ibyuma umugabo we yaburiwe irengero

Nyamasheke: Umugore ukekwaho gutera ibyuma umugabo we yaburiwe irengero

Mu Karere ka Nyamasheke, Umurenge wa Gihombo umugore ukekwaho gutera ibyuma umugabo we akamukomeretsa bikabije, ari gushakishwa.

Nyirabutoragurwa Rachel w’imyaka 38 y’amavuko ni we ukekwaho gukora aya mahano yakozwe mu ijoro ryo ku wa 22 Gashyantare 2024, mu Murenge wa Gihombo, mu Kagari ka Mubuga ho mu Mudugudu Mubuga.

Ntawunganyimana Jaques w’imyaka 34 y’amavuko ni we watewe ibyuma agakomeretswa ku bitugu byombi.

Uwo mugore biravugwa ko asanzwe azwiho gukora ibidakwiye, akaba azwiho ubusinzi bikabije, guhohotera umugabo we anamuca inyuma.

Uhoraningoga Simon, Umuyobozi w’Umudugudu wa Mubuga, yavuze ko amakimbirane yo muri urwo rugo amaze igihe kirekire.

Yagize ati: “Hari igihe umugore azindukira mu kabari agacyurwa n’igicuku, agataha akinguza umugabo n’abana babo 5 hakaba n’igihe umugore araye iyo, akaza mugitondo umugabo atazi iyo yaraye yamubaza induru zikavuga.”

Avuga k’umunsi uwo mugore yateyeho ibyuma umugabo we, yavuze ko abaturanyi bumvise induru bakagira ngo ni amakimbirane yabo asanzwe, bahurura bagasanga umugabo ari kuboroga yigaragura hasi.

Ati: “Kuva iryo joro umugore ari gushakishwa yarabuze, umugabo yavuye kwa muganga ariko asiba rimwe ubundi akajya kwipfukisha.”

Niyitegeka Jerôme, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gihombo yatangarije Imvaho Nshya ko hakomeje gushakishwa uyu mugore kandi ko hari icyizere ko azafatwa akaryozwa urugomo yakoze.

Yaboneyeho no kugira inama abaturage bakirinda kumena amaraso mu gihe bafitanye ibibazo bakegera ubuyobozi bukabafasha kubikemura.

Yagize ati: “Babyirinde kuko iyo batangiye batyo hakurikiraho gukora ibyaha, kandi bihanwa n’amategeko.”

Umugabo watewe ibyuma we arasaba ko umugore yashakishwa agafatwa agahanwa akabera urugero abandi.

Loading

Umurunga.com
Umurunga.comhttp://umurunga.com
Umurunga.com is the online digital newspaper which spreads instants and durable information.
RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

AMATANGAZO

error: Content is protected !!
Don`t copy text!